Kudeta yo muri Sudani yamaganiwe kure

Hahise haba imyigaragambyo ikaze (Ifoto/Internet)

Kuri uyu wa Mbere, igisirikare cyo muri Sudani cyataye muri yombi abenshi mu bayobozi bagize Guverinoma y’inzibacyuho muri Sudani, Minisiteri y’Itumanaho ikaba itangaza ko ari kudeta yakorewe ubuyobozi bw’icyo Gihugu.

Minisitiri w’Intebe Abdallah Hamdok ni umwe mu bagize Guverinoma batangajwe ko bafungiwe mu ngo zabo n’abasirikare bataramenyekana. Nibura bane mu bagize Guverinoma ya Sudani bafunzwe n’abo basirikare bataramenyakana.

Iyo nkuru yatumye abaharanira demokarasi bayoboka imihanda y’i Khartoum barigaragambya mu gihe hataramenyekana uwategetse ko abayobozi bose bafungwa ndetse n’igisirikare ntikiragira icyo gitangaza muri ayo makuru.

Abaturage baho bavuga ko internet yakuweho mu Murwa Mukuru Khartoum, mu gihe hari amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekena abaturage barakaye batwika amapine n’amabendera mu mihanda.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko abasirikare bafite intwaro zikomeye n’abandi bashinzwe umutekano boherejwe ku mihanda ya Khartoum, barimo babubuza abasivile kugendagenda mu mujyi.

Mu nama ihuza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’ab’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, hamaganywe icyo gikorwa cy’ubugwari.

Intumwa ya EU yitabiriye iyo nama, yagize iti: “Turakurikirana duhangayitse cyane ibirimo kubera i Khartoum muri Sudani ndetse EU yahamagariye abafatanyabikorwa bayo bose n’abafatanyabikorwa bo mu Karere gusubiza ku murongo inzira y’inzibacyuho.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Afrika Moussa Faki Mahamat, na we yamaganye iyi Kudeta avuga ko ari igikorwa kibabaje aho yanasabye ko hakongera gusubukurwa urugendo rw’ibiganiro byari bikomeje hagati y’abayobozi ba gisivili n’abasirikare.

Yavuze ko ibiganiro n’ubwumvikane ari yo nzira yonyine yatabara Igihugu n’ihererekanya ry’ubuyobozi, ati: “Ndasaba ko abayobozi ba Politiki barekurwa ndetse hakubahirizwa uburenganzira bwa muntu.”

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bivuga ko abasirikare bambaye impuzankano zabo bafunze imihanda mikuru yerekeza mu murwa mukuru. Amatsinda aharanira demokarasi muri Sudan yahamagariye abayashyigikiye kuza bakarwanya kudeta ya gisirikare iyo ari yo yose.

Source: Muhabura.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up