Disi Dieudonné na Yves Sikubwabo nibo bafitanye ikibazo na Peter Ndacyayisenga-Mubiligi uyobora “Athletisme” y’u Rwanda

Abakinnyi ba kera iyo Federasiyo itabahaye agaciro bigira ingaruka ku iterambere ry’umukino

Bamwe mu bakinnyi bakoze siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletisme) bavuga ko batibona mu bikorwa by’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda kuko Peter Ndacyayisenga Ushinzwe Tekinike abahimbira ibyaha no baca intege muri gahunda zabo zo guteza imbere imikino ngororamubiri, ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyegereye Mubiligi Fidele, Perezida wa RAF yemera ko nawe ayo makuru ajya ayumva, ariko yaje kubikurikirana asanga abafitanye ikibazo na Peter ari Disi Dieudonné umwe mu banyabigwi u Rwanda rwagize muri siporo yo  gusiganwa ku maguru hamwe na Yves Sikubwabo uba muri Canada ubu ufite ikigo muri Kenya kigamije kuzamura abana b’Abanyarwanda n’abandi bafite impano mu mikino ngororamubiri.

Mubiligi Fideli, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri yemeye ko atari ubwa mbere yumvise ko Peter Ndacyayisenga, Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), hari abakinnyi afitanye nabo ikibazo, yagize ati “si ubwa mbere mbyumvise nagiye mbikurikirana numvise “Cas” y’abitwa ba DISI, ndamuzi ari mu bakinnyi beza twagize icyo gihe nubwo navuga ko nta mudali Olempike yazanye mu Rwanda byibura ibihe bye hari icyo bisobanuye kuri Federasiyo ya Athletisme n’u Rwanda, hari uwo njya numva witwa Yves Sikubwabo bita Fils namubonye Danmark bwa mbere yiruka muri “team Canada” nabonye “performance” ari ntayo ngira ngo sinzi niba yarakinnye, bambwiye ibye ntabwo uwo tugomba kumufata nk’umu “Legendaire” wa Federasiyo yasohokeye Igihugu akiri umwana ntabwo twamufata nk’umuntu wagira icyo amarira Federasiyo, uwo ntitwamufata nk’umuntu ufitanye ikibazo na Peter, ahubwo atagiranye ikibazo na Peter haba harimo ikibazo, abandi rero ntabo nzi”.

Peter Ndacyayisenga Ushinzwe Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri hari bamwe mu bakinnyi ba kera bamushinja ko yabahemukiye bituma umusanzu bagombaga gutanga kuri uyu mukino uhagarara kuko amagambo ye yatumye bamwe mu bayobozi bashinzwe siporo babishyiramo.

Nyuma y’uko Mubiligi Fidele yatangaje ko abo azi bafitanye ikibazo na Peter Ndacyayisenga ari Disi Dieudonné na Yves Sikubwabo gusa, mu nkuru itaha ikinyamakuru impamba kizageza ku basomyi icyo aba bakinnyi babivugaho.

Ikinyamakuru IMPAMBA kigeze kuvugisha Peter Ndacyayisenga Ushinzwe Tekiniki muri Federasiyo ya Athletisme, ku makuru amuvugwaho, avuga ko ntacyo yasubiza kuko atari umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF).

Ndacyayisenga Peter ushinzwe tekiniki muri Federasiyo ya Athletisme
Yves Sikubwabo  mu Rwanda wakiniye ikipe ya New Athletics Star (NAS)
Mubiligi Fidele uyobora Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri
Disi yaserukiye u Rwanda mu marushanwa atandukanye akitwara neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up