Nduba: Rwiyemezamirimo BAZAMBANZA Simon arashinjwa kwicisha abaturage umunuko w’IMPU yitwaje ko akingiwe ikibaba n’ubuyobozi

Akarere ka Gasabo karasabwa kugira icyo gakora kuri uyu BAZAMBANZA Simon utunganyiriza Impu mu rugo rwe bikabangamira abaturanyi (ifoto/Internet)

BAZAMBANZA Simon n’umugore we Christine NYIRANGIRIMANA batuye mu Mudugudu wa URUHETSE, Akagali ka Gasanze, mu Murenge wa NDUBA ho mu Karere ka Gasabo bahisemo gutunganyiriza IMPU mu rugo rwabo mbere y’uko bajya kuzigurisha, abaturage babangamiwe n’umunuko ukabije w’izo MPU bavuga ko uyu rwiyemezamirimo yamaze kubagura mu buyobozi bw’inzego z’ibanze kuko bazigezaho ikibazo batewe na  Bazambanza Simon ntibubihe agaciro cyangwa buhaguruke buze guhagarika ubwo bucuruzi bubateza umunuko ukabije.

Aba baturage bo muri uyu Mudugudu wa URUHETSE mu Murenge wa NDUBA bavuga ko uyu rwiyemezamirimo Bazambanza Simon hari n’ubwo abatera ubwoba akababwira ko mu Rwanda ari mu bantu bakomeye ko ntawamukoraho kuko aziranye na ba Generali benshi ndetse n’abayozi bo mu nzego z’ibanze bakaba ari inshuti ze.

Umwe muri aba baturage wanze kuvuga amazina ye kugira uyu Bazambanza Simon atazamugambanira akaba yanafungwa cyangwa akagirirwa nabi, yagize ati “twabanje kugeza ikibazo cyacu ku buyobozi bw’Isibo nticyahabwa agaciro, tukigeza mu Mudugudu badutera umugongo, tukigeza ku Muyobozi w’Akagari ka Gasanze nawe dutegereza ko azaza gukemura icyo kibazo turaheba, ku Murenge wa NDUBA nabo ntacyo batumariye no ku Karere ka Gasabo twababwiye ko tubangamiwe n’umunuko n’amasazi aterwa n’izo MPU za Bazambanza Simon badusubiza ibindi”.

Harakekwa ruswa nk’imwe mu mpamvu zituma aba baturage birengagizwa

Undi muturage utuye i Gasanze nawe wanze ko amazina ye atangazwa yavuze ko yigeze kubona uyu Bazambanza Simon yicaza Komite y’Umudugudu mu kabare kari hafi yabo ayisaba kumukingira ikibaba mu gihe hari umuturage uvuze ko abangamiwe n’impu ze cyangwa se hagira urundi rwego rubaza icyo kibazo kigateshwa agaciro.

Bazambanza Simon ngo akora atagira icyangombwa kimwemerera gutunganyiriza izo MPU mu rugo rwe

Amakuru agera ku kinyamakuru IMPAMBA.COM avuga uyu Bazambanza Simon yahisemo gutunganyiriza IMPU acuruza mu rugo rwe nta cyangombwa afite kibimwemerera, ahubwo ubwo budahangarwa abuhabwa no kuba aziranye n’abagenerali benshi n’abayobozi b’inzego z’ibanze  bakaba ari inshuti ze bityo ngo umuturage ubangamiwe n’IMPU ze azamurege aho ashaka.

Ni iki gitera Bazambanza Simon guteza umunuko abaturanyi be ntiyihanangirizwe?

Ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyabajije aba baturage aho Bazambanza Simon akura izo mbaraga zituma abateza umunuko maze abaturage barega mu buyobozi ntibigire icyo bitanga, basubiza ko amateka ye menshi ntayo bazi ndetse n’indi mirimo ikomeye yaba yarabanje gukora mu gihugu ntayo bazi, ahubwo ko yaba yishingirikiza ko afite amafaranga menshi no kuba umugore we Christine NYIRANGIRIMANA bafatanyije ubwo bucuruzi akora muri Minisiteri y’Ubutabera ku Kimihurura.

Icyo abavugwa mu nkuru bavuga kuri iki kibazo

Tariki ya 13 Ukwakira 2021 ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyavuganye na Christine NYIRANGIRIMANA ufatanyije na Bazambanza Simon muri ubwo bucuruzi bw’IMPU bubangamiye abaturage, ntiyagira ibintu byinshi abivugaho, nubwo atemeranyaga n’abo baturage banenga ubucuruzi bwabo, ariko nyuma yaje kuvuga ko hari undi ushobora kubitangaho amakuru arambuye ari nawe nyir’umushinga.

Nyuma ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyahamagaye Bazambanza Simon kuri nimero 0785805218, nawe yemeza ko ubusanzwe IMPU zidahumura, ariko asezeranya umunyamakuru ko hari umunsi azamuha ibisobanuro birambuye kuri aya makuru, uwo munsi ugeze ahita avuga ko hari izindi gahunda agiyemo, nyuma yohererejwe ubutuma bugufi (SMS) ntiyabusubiza.

Mu gihe cyose Bazambanza Simon azaboneka azahabwa ijambo kuri iyi nkuru ivuga ko IMPU atunganyiriza mu rugo rwe zibagamiye abaturage kubera umunuko ukabije wazo.

Umunyamakuru yashatse kumva icyo ubuyobozi bw’Umurenge wa NDUBA buvuga kuri iki kibazo ntibwagira icyo busubiza.

Mu nkuru y’ubutaha ikinyamakuru IMPAMBA.COM kizagaruka ku buhamya bw’abaturage bemeza ko Bazambanza Simon yabateye ubwoba ko nibakomeza kumuvugaho azabirukana muri ako gace kuko abarusha imbaraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up