Koga: Abakinnyi batatu baserukiye u Rwanda muri Shampiyona ya Afurika, Eloi arahatana kuri uyu wa Gatatu

Delegasiyo yaserukiye u Rwanda muri Ghana hatarimo Eloi witoreza mu Burusiya

Abakinnyi batatu baserukiye u Rwanda muri shampiyona ya Afurika yo koga (Africa Swimming Championship) ikomeje kubera muri Ghana guhera tariki ya 11 kugeza 17 Ukwakira 2021, aho Maniraguha  Eloi agomba guhatana kuri uyu wa gatatu mu koga metero 100 na metero 50.

Aba bakinnyi 3 ni: Claudette Ishimwe, Cedric Niyibizi na Maniraguha Eloi witoreza mu Burusiya naho umutoza waherekeje aba bakinnyi ni Jimmy Ndori.

Amakuru ikinyamakuru IMPAMBA.COM gikesha ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF) avuga ko hatoranyijwe abo bakinnyi  hashingiwe ku majonjora yabereye i Nyamata tariki ya 11 Nzeli 2021 mu rwego guhitamo abakinnyi bazerukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ya 2021.

Nyuma yo guhuhitamo abo bakinnyi batangiye imyitozo kugira ngo bazitware neza muri iyo shampiyona ya Afurika iri kubera muri Ghana.

Iyi shampiyona ya Afurika “Africa Swimming Championship” itegurwa n’Impuzamashyiramwe Nyafurika y’Umukino wo Koga (CANA), ari na yo ikomeje kwita ku bakinnyi bayitabiriye muri Ghana hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abakinnyi b’Abanyarwanda bakigera muri Ghana babanje gusuzumwa ko nta COVID-19 bafite, bose basanga ari bazima.

GAHUNDA y’abakinnyi b’Abanyarwanda uko iteye muri iyi shampiyona ya Afurika yo koga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up