Handball: U Rwanda rugiye kwitabira ku nshuro ya mbere Igikombe cya Afurika, hakenewe ubufasha bw’inzego zishinzwe siporo

Utabarutse Theogene uyobora FERWAHAND n’abandi bayobozi basuhuza abakinnyi ba Senegale

Ikipe y’Igihugu ya Handball mu bagabo igiye kwitabira imikino y’Igikombe cya Afurika  kuva tariki ya 13 kugeza 23 Mutarama 2022 muri Maroc, u Rwanda rukeneye ubufatanye bw’inzego zireberera siporo kugira ngo abakinnyi bazatangire imyitozo hakire kare ndetse bazitware neza.

Iyi nkuru yamenyekanye binyuze ku rubuga rwa Twitter rw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021.

Ikipe y’Igihugu irasabwa kwitabira aya marushanwa y’Igikombe cya Afurika nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda yitwaye neza mu mikino itandukanye  nk’iy’ingimbi ya “IHF Trophy zone 5”, aho u Rwanda rwatwaye igikombe muri 2016 na 2018 ndetse ruhagararira n’Akarere ka gatanu (Zone 5) ku mikino ya nyuma yo ku rwego rw’Afurika yabereye mu gihugu cya Senegal muri 2017 n’i Kigali muri 2018.

Tariki ya 7 Ukwakira 2021 Impuzamashyirahamwe Nyafurika y’Umukino wa Handball (CAHB) ni bwo yandikiye ibihugu 15 bya Afurika harimo n’u Rwanda bisabwa gutanga lisiti y’agateganyo na kopi za Paseporo ku bazitabira.

Itariki ya nyuma yo gutanga ibisabwa ku bazitabira irushanwa ry’iki  Gikombe cya Afurika cya Handball ryiswe “25ème Coupe d’Afrique des Nations Seniors  Hommes “Maroc 2022” ni tariki ya 13 Ugushyingo 2021, kandi igihugu kitazabyubahiriza kizahanishwa kwishyura Amayero 500.

Nyuma yo kumenya ko u Rwanda ruri ku rutonde rw’ibihugu bigomba kwitabira igikombe cya Afurika cya Handball, ikinyamakuru Impamba.com cyavuganye na Utabarutse Théogène, Perezida w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) asaba Komite Olempike ndetse na Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo gutera inkunga ikipe y’Igihugu kugira ngo u Rwanda ruzahanyurane umucyo.

Icyo Umuyobozi wa FERWAHAND asaba Abakinnyi

Utabarutse Théogène yagize ati “icyo nsaba abakinnyi ni ugukomeza imyitozo na “discipline” no gukomeza ingamba zo kwirinda COVID-19 kugira ngo umukino wabo udasubira inyuma”,

Umuyobozi wa FERWAHAND arasaba Minisiteri ya siporo ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda ubufasha

Uyu muyobozi yagize ati “icyo dusaba Ministeri ni ukudufasha kugira ngo abakinnyi bitegure neza, noneho bazaseruke bameze neza nta kibazo na kimwe bafite na Komite Olempike na yo idufashe mu bishoboka byose kuko ari ubwa mbere ikipe izaba igiye kuri ruriya rwego, inzego zose zidufashe kugira ngo imyiteguro igende neza”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up