Squash umukino ukinirwa mu nzu n’abantu babiri, ugiye gushakirwa ibyangombwa

Squash ni umukino ukinirwa mu nzu n’abantu babiri

Umukino wa Squash ukinirwa mu nzu n’abantu babiri, ubu mu Rwanda hari ishyirahamwe ryawo ku buryo mu minsi iri imbere rizaba rifite ibyangombwa by’ubuzima gatozi.

Uyu mukino ukinirwa mu nzu y’inkuta enye, abawukina biganjemo abigeze kuba abakinnyi ba Tennis.

Mu Rwanda uyu mukino ukinirwa muri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga no muri Kigali Golf Club Nyarutarama.

Nyirimihigo Jean Marie Vianney umukinnyi wa Squash ubimazemo imyaka irenga 25 akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Squash mu Rwanda witoreza muri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga, yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko batangiye bafite ikibuga kimwe ariko ubu bafite bibiri bifite imbaho zifasha abantu kutavunika amavi.

Nyirimihigo Jean Marie Vianney umukinnyi wa Squash ubimazemo imyaka irenga 25

Nyirimihigo yavuze ko ubu mu Rwanda hari amakipe atatu ya Squash, ubu bakaba bafite intego yo kugira Ishyirahamwe (Federation) bakakirwa no muri Komite Olempike y’u Rwanda, yagize ati “iyo ni intego iri hafi mbere y’uko umwaka urangira tuzaba twashoboye gushyiraho iyo Federasiyo”.

Yakomeje avuga ko bamaze gukora Stati y’izo “Clubs” eshatu zamaze gushyirwaho umukono wa Noteri igisigaye ni ukuzijyana mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kugira ngo bemererwe kugira Federasiyo.

Agapira bakoresha mu gukina Squash

Emmanuel Amra Ramzati umukinnyi wa Squash muri Cercle Sportif de Kigali, avuga ko kugira ngo ube umukinnyi wa Squash bisaba kuba ubikunda.

Emmanuel akina Tennis agakina na Squash

Uyu mukinnyi yavuze ko intego ye ari ugutoza abana bato bakazajya bitwara neza mu marushanwa Mpuzamahanga ya Squash.

Emmanuel yasabye inzego zitandukanye gutera inkunga umukino wa Squash ukarushaho gutera imbere ukarenga imbibi za Kigali ukazajya ukinwa mu bigo by’amashuri no ku mahoteli atandukanye.

Muhoza Jean d’Amour umwe mu bagize uruhare mu kumenyekanisha uyu mukinno mu Rwanda yigeze gutangaza ko umukino wa Squash wageze mu Rwanda  muri 1986, ariko ugakinwa cyane n’abanyamahanga.

Abakinnyi b’Abanyarwanda bamenyekanye mu mukino wa Squash harimo Muhoza Jean d’Amour uba mu Bufaransa na Nshimiyimana Jean Pierre ubu usigaye ari umutoza wa Tennis muri IPRC-Kigali.

Nyirimihigo Jean Marie Vianney umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Squash mu Rwanda avuga ko ubu bafite abakinnyi bagera muri 30.

Nyirimihigo Jean Marie Vianney umukinnyi akaba n’umuyobozi

Ibindi ku kiganiro ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyagiranye na Nyirimihigo Jean Marie Vianney ukuriye umukino wa Squash, abasomyi bazabitangarizwa mu yindi nkuru.

Inzu bakiniramo Squash

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up