IPRC Kigali: Hagaragaye ikibazo cy’umuvuduko muke ku bitabiriye amarushanwa y’ubumenyi ngiro

Bamwe mu banyeshuri biga muri IPRC bitabiriye amarushanwa y’ubumenyi ngiro

Mu marushanwa yo ku rwego rw’Igihugu yamaze iminsi ine muri IPRC Kigali hagaragayemo ikibazo cy’umuvuduko muke nk’igishobora gukoma mu nkokora abazahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika y’imyuga n’ubumengiro, muri Namibia mu mwaka utaha 2022, abazayitabira basaba guhabwa imyitozo myinshi.

Kuri uyu wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 ni bwo mu ishuli rya IPRC Kigali, hasojwe amarushanwa yo ku rwego rw’igihugu yahuje abanyeshuli baturutse mu mashuli yigisha imyuga n’ubumengiro, bakaba bari 20 bitwaye neza ku rwego rw’intara enye n’Umujyi wa Kigali, mu mashami ane ari yo: Ubwubatsi, Amashanyarazi, Amazi n’ibijyane no Gusudira.

Aya ni amarushanwa ategura abazitabira amarushanwa Nyafurika azabera mu gihugu cya Namibia mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha wa 2022, n’ayo ku rwego rw’Isi azabera i Shangai mu Bushinwa mu kwezi kwa cumi 2022. Abahize abandi bane (4) bo mu Rwanda ni bo bazayitabira, barimo batatu bo muri IPRC Kigali n’undi umwe wo muri IPRC Gishari.

Nizeyimana Janvier ni umunyeshuli mu ishuli rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kigali; IPRC Kigali; wiga Ubukanishi no Gusudira, ni umwe mubazitabira amarushanwa Nyafurika, agira ati “ngiye kwitegura mu buryo buhagije ku buryo nzitwara neza, kandi umuvuduko mucye wagaragaye tugiye kuwukosora buriya iyo umenye ikosa, uhita ushaka uburyo bwo kurikosora”.

Mugenzi we Ishimwe Esther wo muri IPRC Karongi, we utarabashije gutsindira “ticket” yo guhagararira u Rwanda, avuga ko yagize imbogamizi y’igihe gito, ariko umwaka utaha agiye guharanira kuzabona itike yo guserukira u Rwanda; kuko aya marushanwa ayungukiyemo ubunararibonye bwinshi bwatuma abasha guhatana; agira ati “ Experience (ubunararibonye) yo ibaye nyinshi, kuko hari ibyo numvaga mu magambo(Theorie) gusa ariko iyo ubikoze mu ngiro(pratique), bikongerera ubunararibonye, bikaguha amahirwe yo guhatana; Njye igihe cyambanye gito, ngiye rero kwitoza cyane ngire umuvuduko mwinshi kugira ngo umwaka utaha ningaruka nzatsindire “ticket” nanjye”.

Ku bw’umuyobozi mukuru w’ishuli rikuru ry’u Rwanda ryigisha imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic); Dr James Gashumba, avuga ko bagifite urugendo rwo gutoza abanyeshuli kugira ngo bazitware neza mu marushanwa Nyafrika, ariko kandi hazanabonekemo abitabira ayo ku rwego rw’Isi, harimo kongera umuvuduko abanyeshuli bakoresha

Agira ati “turacyafite urugendo ku bintu bya Speed (gukora vuba), tugiye gushakisha ibishoboka cyana cyane ibikoresho kugira ngo abana bitoze, bazavane intsinzi muri Namibia, ntibazajyeyo byo kurangiza umuhango, kandi tuzanabonemo abazajya i Shangai ku rwego rw’Isi kandi birashoboka, ikintu cyose ni ukugikora ukagisubiramo ukareba abandi bakurushije bakagufasha, ni byo tugomba kugeraho”.

Umuyobozi mukuru wa Rwanda Polytechnic; Dr James Gashumba yagejeje ijambo ku bari aho

Umujyanama mu bya tekinike muri Minisiteri y’uburezi; Eng.Pascal Gatabazi; avuga ko amarushanwa nk’aya atuma abanyeshuli barushaho kumenya ibyo biga, bitewe n’uko bakora imyitozo myinshi.

Uyu muyobozi akaba avuga ko Minisiteri y’Uburezi igiye kongera ibikoresho mu mashuli yigisha imyuga n’ubumenyingiro, kugira ngo abanyeshuli bajye bakora imyitozo myinshi, mu kurushaho gusobanukirwa n’ibyo biga, kuko bigaragara ko nk’abari mu marushanwa bakoreshaga umuvuduko mucye bitewe n’imyitozo micye.

Agira ati “iyo uteguye competition (amarushanwa), bituma abana barushaho kumenya ibyo biga kandi bakarushaho kubikunda, kuko baba bashyize mu ngiro(Pratique), competition(amarushanwa) iba itanze umusanzu ukomeye cyane, icyo Minisiteri y’uburezi n’abafatanyabikorwa dukorana tugiye gukora tugiye kongera ibikoresho abana barusheho kwitoza kuko iyo umwana yakoze imyitozo myinshi ntacyamubuza gutsinda, ibi kandi bizatuma bongera speed bakoresha”.

Amarushanwa Nyafurika mu myuga n’ubumenyingiro azabera mu gihugu cya Namibia mu kwezi kwa gatatu kw’umwaka utaha wa 2022, akaba ubusanzwe aba buri myaka ibiri, naho ayo ku rwego rw’Isi azabere i Shangai mu Bushinwa mu kwezi kwa cumi muri 2022. U Rwanda rumaze kwitabira amarushanwa Nyafurika imyaka ibiri, aho iryabaye muri 2018 ari narwo rwayakiriye.

Habayeho gushimira abitabiriye amarushanwa
Bafashe ifoto y’urwibutso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up