Handball igiye gutangira gukinirwa muri Kigali ARENA, inkuru yashimishije abatari bake

Byamaze kwemezwa ko muri Kigali ARENA hazajya habera imikino ya Handball

Umukino wa Handball ugiye gutangira gukinirwa mu nyubako igezweho izwiho kwakira imikino muri Kigali izwi nka “Kigali ARENA”, akaba ari inkuru yashimishije abatari bake mu bakunzi b’uyu mukino.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 ni bwo muri Kigali ARENA habereye igikorwa cyo kupima aho amazamu azajya ashingwa mu gihe cy’amarushanwa y’umukino w’intoki wa Handball.

Utabarutse Théogène, Perezida w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM icyo bivuze kuba umukino wa Handball nawo ugiye kuzajya ukinirwa muri Kigali ARENA.

IMPAMBA: Muri make ubu Handball nayo yemerewe gukinirwa muri Kigali ARENA, bivuze iki ku bakinnyi n’abakunzi ba Handball mu Rwanda?

Utabarutse Théogène:  Ni ukuvuga ko Handball yahawe agaciro nk’indi mikino y’amaboko kandi muzi ko Handball ari umwe mu mikino yahesheje ishema Igihugu haba mu Rwanda cyangwa hanze y’Igihugu

IMPAMBA: Kuba mwemerewe gukinira muri Kigali ARENA nk’indi mikino nka Volleyball na Basketball bizafasha iki mu iterambere rya Handball mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga?

Utabarutse Théogène: Ubundi iriya Arena yagenewe imikino y’amaboko kuba rero dufite ubushobozi ku makipe yacu bizadufasha kwakira imikino mpuzamahanga, muzi ibikombe byose twatwaye, murabizi ko Arena badusabye kuyikoreramo ni yo mpamvu abakinnyi bagomba nabo gushyiramo ingufu bakazajya bahagararira neza Igihugu.

IMPAMBA: Ese u Rwanda ruhagaze gute muri Handball, FERWAHAND yo yaba ikorana ite na Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo?

Utabarutse Théogène: U Rwanda rumaze kwerekana ko rushoboye, akarusho muri Handball ni uko tunatsinda tukerekana icyo dushoboye kandi dufitanye imikoranire myiza na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).

Tariki ya 7 Ukuboza 2019, Utabarutse Théogène Perezida w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko afite icyizere ko hari igihe kizagera muri KIGALI ARENA hakabera amarushanwa ya Handball.

Bamwe mu bakinnyi n’abakunzi ba Handball mu Rwanda batangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko bishimiye kuba Handball yemerewe gukinirwa muri Kigali ARENA ko babonaga hakinirwa Volleyball na Basketball bagakeka ko umukino wabo wirengagijwe.

Handball yemerewe gukinirwa muri Kigali ARENA mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 kugeza ku wa 10 Ukwakira 2021, mu Karere ka Rubavu hagomba kubera amarushanwa ya Hanball ikinirwa ku mucanga (Beach Handball), agomba kwitabirwa n’amakipe agera muri 16.

Mu Karere ka Rubavu mu mpera z’iki Cyumweru harabera imikino ya Beach Handball

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up