Siporo yo koga: Nyuma y’umwaka hatowe ubuyobozi bushya hakozwe iki? (Reba amafoto)

Girimbabazi Rugabira Pamela Umuyobozi wa RSF yashyikirije umukinnyi imyambaro ya siporo yo koga

Hashije umwaka n’amezi hafi hafi 9 hatowe ubuyobozi bushya bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo koga mu Rwanda (RSF) buyobowe na Girimbabazi Rugabira Pamela, bimwe mu bikorwa byakozwe harimo gufasha abakinnyi n’abatoza bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19).

Amatora y’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda yabaye tariki ya 26 Mutarama 2020, ariko bamwe mu banyamuryango bari ku ruhande rwa Rutagengwa Philbert nawe wahataniraga kuyobora iri Shyirahamwe ryari rimaze imyaka 9 riyoborwa na Kinimba Ufitimana Samuel, banze kwemera iyo ntsinzi bituma Girimbabazi adatangira kuyobora, kugeza muri Werurwe 2020 ari na bwo intsinzi ye yemewe haba ihererekanyabubasha na bwo byabanje kugorana.

Muri iyi nkuru, umunyamakuru aribanda ku bikorwa byakozwe imbere mu gihugu.

Amakuru ikinyamakuru IMPAMBA gikesha ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda avuga ko, bimwe mu bikorwa byakozwe harimo gufasha abakinnyi n’abatoza bagizweho ingaruka na COVID-19 bagera muri 74 mu gihe cya Guma mu rugo (Lock down).

Iki gikorwa cyabaye tariki ya 14 Ugushyingo 2020 kugeza 6 Ukuboza 2020, ubwo ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda bwasuraga amakipe 15 abarizwa muri iri Shyirahamwe, buri kipe ihabwa imyambaro yo kogana (maillot de Bain) y’abakinnyi 105 y’abahungu n’abakobwa.

Habayeho na none igikorwa cyo guhugura abatoza (FINA Clinic coaches ) kuva ku wa 10 Kanama kugeza ku wa 13 Kanama 2020 baturuka mu makipe 15 y’umukino wo koga mu Rwanda.

Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda ryashyizeho amabwiriza y’uburyo umukinnyi yakoga kandi akirinda COVID-19, hakoreshejwe uburyo butandukanye kugira ngo abanyamuryango bamenye ayo mabwiriza.

Habaye inama (workshop) n’abakinnyi 20 b’ikipe y’Igihugu bahabwa ibikapu birimo ibikoresho byose by’umukino wo koga nk’imyenda yo gukorana imyitozo.

Mu bindi bikorwa Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo koga ryakoze hari: Umwiherero (camp) w’abakinnyi b’ikipe y’Igihugu wamaze ibyumweru bibiri wabereye i Nyamata mu Bugesera mu rwego rwo kureba urwego bariho.

Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu byo ryakoze harimo kumenyekanisha ibikorwa byaryo ku mbuga nkoranyambaga (social media) zayo ndetse no ku rubuga rwayo rwa Website.

Ku munsi Mpuzamahanga wo kuzirikana ibikorwa byo mu mazi

Mu bindi bikorwa byakozwe harimo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo guha agaciro ibikorwa byo mu mazi (World FINA Aquatic Day) wizihijwe muri Nzeli 2021.

Andi mafoto agaragaza ibikorwa Federasiyo yo koga yakoze nyuma y’umwaka hatowe komite nshya

Hakozwe amahugurwa y’abatoza hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda COVID-19
Isiaka na Eloi bagiye gukorera imyitozo mu Burusiya
Hasuwe amakipe atandukanye

Abakinnyi bahawe ibikapu bya siporo
Imwe mu myenda ya siporo abakinnyi bahawe

 

Pamela n’abo bafatanyije kuyobora batangiye gusura amakipe y’umukino wo koga (Amafoto)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up