Muri IPRC- Kigali hatangiye amarushanwa asa no kwitegura kujya mu Mikino Olempike

Abitabiriye amarushanwa mu kubaka

Muri IPRC-Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2021, hatangiye amarushanwa yo ku rwego rw’Igihugu agamije gutoranya abanyeshuri bazahagararira u Rwanda mu marushanwa yo ku rwego rwa Afurika agereranywa no kwitegura amarushanwa ya Olempike ahuza ibihugu hafi ya byose by’Isi ariko abakinnyi babanje kubihatanira.

Ayo marushanwa azabera muri Namibia, u Rwanda ruzahagararirwa n’abanyeshuri bitwaye neza mu mwuga wo Gusudira, gukora amashanyarazi, Amazi n’Ubwubatsi.

James Gashumba, Umuyobozi wa Rwanda Polytechnique yatangarije ikinyamakuru impamba.com isano riri hagati y’aba banyeshuri biga imyuga bazavamo abazitabira amarushanwa Nyafurika y’Ubumenyi ngiro muri Namibia n’abakinnyi bitegura imikino ya Olempike, yagize ati “iyo ujya muri Olempike ugomba kureba urugero rw’aho abandi bageze ntabwo wabitwara nk’ibisanzwe uzagerayo usange urwego ruri hejuru bagusige, banaguseke”.

James Gashumba, Umuyobozi wa Rwanda Polytechnique yakomeje avuga ko abaje kurushanwa bahereye hasi bagera ku rwego rw’Intara bityo abaje guhatana ku rwego rw’Igihugu ari abarushije abandi bazavamo abazaserukira u Rwanda muri Namibia aho bazaba bahatana n’abanyeshuri baturuka mu bindi bihugu nka Afurika y’Epfo yateye imbere mu myuga n’ibindi, yagize ati “kuri twe ni ikintu gikomeye ntabwo ari ikintu dufata nk’ibisanzwe, turashaka kwitoza abana bacu bakazajyayo bagahigana n’abandi , twagira amahirwe abatsinze bakazajya kurushanwa mu marushanwa y’Isi yose azabera muri Shangai”.

Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ikoranabuhanga n’Ubumenyi ngiro (ICT and TVET) yagize icyo asaba abana b’Abanyarwanda bazitabira aya marushanwa, ati “ni ugukora batuje hanyuma bagashyira mu bikorwa ibyo biga hanyuma bakaduhesha ishema bakarenga urwego rwa Afurika bagakomeza no ku rwego rw’Isi, turabasaba, tunabaha ibyo bakeneye byose kugira ngo babashe kwitegura”.

Bararushanwa no mu gukora amashanyarazi

Muri 2018, aya marushanwa y’ubumenyi ngiro ku rwego rwa Afurika yabereye mu Rwanda yitabirwa n’ibihugu bike, ariko nubwo ku nshuro ya kabiri hazaba harimo ibihugu byinshi u Rwanda rufite icyizere ko ruzabona umudali nk’uko bitangazwa na James Gashumba, Umuyobozi wa Rwanda Polytechnique.

Nyuma yo gutangiza ayo marushanwa abayobozi bafashe ifoto y’urwibutso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up