Abana birinde kwishora mu busambanyi, Dr Athanase Rukundo arabagira inama

Agakingirizo ni bumwe mu buryo bwifashishwa mu kwirinda inda zitateganyijwe

Dr Athanase Rukundo, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Programu (Senior Director of Programs) mu muryango utari uwa Leta ugamije guteza imbere Ubuzima n’Uburenganzira bwa Muntu (HDI), aremeza ko atari byiza ko abakiri bato bakora imibonano mpuzabitsina kuko bibagiraho ingaruka.

Nyuma y’amahugurwa yateguwe n’Umuryango ABASIRWA ku nkunga ya RBC yabereye mu Karere ka Musanze kuva tariki ya 22 kugeza 24 Nzeli 2021, yari agamije kuzamura imyumvire y’abanyamakuru ku cyorezo cya SIDA n’ubuzima bw’imyororokere, ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyegereye Dr Athanase Rukundo umukozi wa HDI, umwe mu bahuguye abanyamakuru avuga ko sibye kuba kwishora mu ngeso z’ubusambanyi ku mwana w’umukobwa bimugiraho ingaruka nko guterwa inda no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina , bidindiza n’iterambere rye.

Ingaruka ku mwana w’umukobwa

Dr Athanase Rukundo, yagize ati “umwana wishoye mu mibonano mpuzabitsina ari muto, niba ari umukobwa hari ibyago byo kuba yatwita, agatwita ya nda atifuza imyanya myibarukiro ye itarakura ku buryo yatwita ntagire ikibazo, mu gihe akiri umwana ashobora kurwana indwara yo kujojoba (fusture) kuko mu matako ye hatakuze neza kubera ko akiri umwana ugasanga agize icyo kibazo cy’indwara yo kujojoba”.

Yakomeje avuga ko abo bana bishora mu busambanyi  harimo abashobora kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka Hepatite, Virus itera SIDA n’izindi. Ibi bikiyongeraho kuba uwo mwana w’umukobwa wabyaye ashobora guhita areka ishuri bikamwicira icyerekezo cye cyo kwiteza imbere.

Dr Athanase avuga ko hari umwana w’umukobwa iyo atwaye inda hari ubwo agerageza kuyikuramo akaba yayikuramo ku buryo bushyira ubuzima bwe mu kaga ikamuhitana cyangwa itamuhitana agatakaza Nyababyeyi kandi ari igice cy’umubiri kiba gikenewe.

Dr Athanase Rukundo avuga ko ingaruka ari nyinshi yaba mu mitekerereze no kwirukanwa mu rugo bikamuviramo kwishora mu buraya.

Abahungu bishora mu busambanyi nabo bibafiteho ingaruka

Dr Athanase Rukundo yagize ati “umwana w’umuhungu nawe izo ndwara yazirwara, icyakora ni uko atabyara icyakora yatera inda, ikindi nawe gutakaza amashuri birashoboka”.

Yatanze urugero ku bana b’abahungu bagiye bafungwa bazira gukoresha abana b’abakobwa imibonano mpuzabitsina ku gahato, akaba atari izo ngaruka gusa kuko hari n’abareka ishuri bagatangira gufata inshingano zo kurera kandi nabo bagikeneye kurerwa.

Gukora imibonano mpuzabitsina ku bana b’abangavu ntibivura ibishishi byo mu maso

Dr Athanase Rukundo avuga ko abatanga amakuru y’uko gukora imibonano mpuzabitsina ku mwana w’umwangavu ivura ibishishi byo mu maso bayobya abantu, yagize ati “biriya bishishi byo mu maso biza kubera y’uko  ari mu gihe cy’ubukure (puberté) ku mwangavu ni ibisanzwe kuko hari ihindagurika ry’imisemburo bagenda bagira, ibyo ngibyo rero ni amakuru atari yo hari n’abababwira ko nibakora imibonano mpuzabitsina bazagira uruhu rwiza, hari n’abababwira ko nibisiga Gliserine ku nda batazatwita, ni amakuru atari yo nyine abantu bagomba kumenyekanisha kugira ngo abana bamenye ibyo bishuko, niba wagize ibyo biheri jya kwamuganga hari imiti ”.

Ababyeyi barasabwa kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere

Dr Athanase Rukundo arasaba ababyeyi kujya baganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu rwego rwo kugira ngo bamenye uko bazajya birinda ibishuko byose byatuma bishora mu ngeso z’ubusambanyi.

Yagize ati “abana amakuru bari kubona ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere aturuka ahantu hatandukanye, amenshi ugasanga atizewe, ni byiza rero y’uko ababyeyi bafata umwanya bakaganiriza abana babo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bitari bya bindi ngo nuganiriza abana iby’ubuzima bw’imyororokere uraba uciye inka amabere hari uburyo ubivugamo udatandukiriye uvuge ngo wangije umuco, nibwira ko ababyeyi bakwifuriza abana kugera ku nzozi zabo aho kugira ngo babone bahetse abandi bana”.

Dr Athanase Rukundo avuga ko umubyeyi kudaha umwana amakuru nyayo aba ari ukumuroha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up