Polisi,itangazamakuru n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu rugamba rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Bafashe ifoto y’urwibutso (Ifoto/Police)

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mugitondo cyo kuri uyu wa Kabari tariki ya 28 Nzeli habereye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko harwanywa ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ni ibiganiro byahuje Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo barimo: Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Muryango n’Iterambere ry’Umugore (UN Women), itangazamakuru n’ urubyiruko rw’abakorerabushake. Ibi biganiro by’umunsi umwe byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira no gutangaza inkuru ku ihohotera rishingiye ku gitsina.” Abanyamakuru barenga 100 baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye bari bitabiriye ibi biganiro.

Ibi biganiro byayobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw ‘Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibimbye ryita ku muryango n’iterambere ry’umugore, Dusabe Schadrack hari kandi n’uhagarariye urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), Mugisha Emmanuel na ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi wari umushyitsi mukuru ari nawe watangije ku mugaragaro ibi biganiro yashimiye Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo kuba barateguye ibi biganiro. Yavuze ko ibiganiro nk’ibi bikwiye gushimirwa no gushyigikirwa kuko biza byunganira ibindi byateguwe bigenewe abanyamakuru n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda kuri uru rugamba buri wese agomba kugiramo uruhare.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko hakenewe uruhare rw’itangazamakuru, urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’umuryango nyarwanda mu kumenyekanisha ububi bw ‘ihohoterwa.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko hakenewe uruhare rw ‘itangazamakuru, urubyiruko rw’abakorerabushake n’umuryango Nyarwanda mu kumenyekanisha ububi n’ingaruka z’ihohotera

Yagize ati “Uruhare rw’itangazamakuru, urubyiruko rw’abakorerabushake n’umuryango Nyarwanda rurakenewe mu kumenyekanisha ububi bw ‘ihohoterwa no guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abaturage ku birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gihugu n’irikorerwa abana.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ihohoterwa rigenda rifata indi ntera mu gihugu cyacu nyamara ari icyaha kibi kidakwiye guhabwa umwanya mu cyerekezo Igihugu kihaye. Yasabye buri muntu wese kwishyira mu mwanya w’uwahohotewe cyangwa umuryango ufite uwahohotewe kugira ngo yumve uburemere bw’iki cyaha.

Yasoje asezeranya ubufatanye abitabiriye ibi biganiro mu rwego rwo kurwanya burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

IGP Dan Munyuza mu ijambo  ry’ikaze yashimiye abitabiriye ubutumire bakaza muri ibi biganiro. Yavuze iko ibi biganiro ari ingirakamaro kuko ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo mu gushaka ingamba zo gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Yagaragaje ko ibyo byaha bikorwa mu buryo butandukanye kandi akenshi bigakorwa mu ibanga rikomeye bityo n’abarikorerewe ntibabashe kubigaragaza. Yasabye abanyamakuru kugaragaza ubufatanye basanzwe bagirana na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha, bakomeze kwandika inkuru zirwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

IGP Dan Munyuza yagaragaje ko ibiganiro ku kurwanya no gukumira ihohoterwa ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo mu gufata ingamba zo kurirwanya

Yagize ati “Ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa mu buryo bunyuranye kandi akenshi ntibimenyekane kandi bikagira ingaruka mbi ku muryango no ku gihugu muri rusange. Niyo mpamvu dusaba buri wese umenya aho iryo hohoterwa ryabaye cyangwa rishobora kuba kujya ahita atanga amakuru kandi agatangirwa ku gihe kugira ngo bikurikiranwe hakiri kare. Abanyamakuru bandike inkuru zicukumbuye kuri ibi byaha bityo bidufashe gukirikirana abacyekwaho gukora ibyo byaha.”

IGP Munyuza yakomeje agaragaza ibyaha by’ihohotera bikunze kugaragara aribyo: Guhohotera abana, ihohoterwa ry’abashakanye, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’uburiganya mu mitungo y’abashakanye.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ibi byaha akenshi usanga bibera mu miryango bakabiceceka bakajya mu bintu byo kumvikana mu miryango. Yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kuba hafi y’imiryango bagakurikirana aho bumvise ibyo byaha bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku muryango n’iterambere ry’umutegarugori (UN Women), Dusabe Schadrack yashimye ubufatanye buri hagati ya UN Women na  Leta y’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda. Yavuze ko ubu bufatanye atari ubwa none kandi burimo kurushaho gutera imbere.

Yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigenda riba nk ‘icyorezo, yavuze ko atari mu Rwanda gusa ko ahubwo ari ku Isi yose.

Dusabe Schadrack(UN Women) yavuze ko ihohotera rishingiye ku gitsina rigenda riba nk’icyorezo ku Isi yose

Ati” Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryabaye nk ‘icyorezo, si mu Rwanda gusa ahubwo ni ku Isi yose. Ahandi ku Isi hari aho ibi byaha biba bakabyoroshya hakabaho kumvikana mu miryango kandi sibyo. Ibi byaha bigomba kurwanywa bigatsindwa burundu.”

Dusabe yagaragaje ko mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyaduka ku Isi, umugore umwe ku Isi muri batatu yagerwagaho n’ihohoterwa. Mu gihe cya COVID-19 byariyongereye cyane, bigaragarira mu bangavu baterwa inda bakiri bato bikabavutsa amahirwe menshi mu buzima. Yasabye buri muntu kugaragaza uruhare rwe mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yavuze ko buri muntu agomba kuba ijisho rya mugenzi we mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Abavuga rikumvikana nk ‘abanyamakuru n’urubyiruko rw’abakorerabushake bafite uruhare rukomeye cyane, bagakora kinyamwuga bakandika inkuru ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Source: police.gov.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up