
Iyi mikino y’amajonjora igiye kubera mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere, iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Kane tarikki 30 Nzeri, ikazasozwa tariki ya 06 Ukwakira uyu mwaka w’i 2021.
Biteganyijwe ko izakinirwa ku bibuga bibiri biri mu Mujyi wa Kigali, aribyo ikibuga cyubatse mu Ishuli ry’ubumenyi ngiro rizwi nka RP-IPRC Kigali ndetse n’ikibuga mpuzamahanga cyubatse i Gahanga.
Amakipe y’Ibihugu azitabira iyi mikino y’amajonjora akaba ari atanu agizwe n’u Rwanda ruzayakira, Tanzaniya, Uganda, Namibiya, Nijeriya.
Aya makipe yose akaba azahura hagati yayo, akishakamo imwe gusa izatsindira itike yo kuzerekeza muri iyi mikino iteganyijwe kuzabera muri West Indies umwaka utaha w’i 2022 gusa amatariki izakinirwaho akaba ataramenyekana nk’uko tubikesha Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Cricket ku Isi (ICC).
Ku ikubitiro tariki ya 30, u Rwanda ruzatangira rucakirana na Tanzaniya mu mukino uzabera ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga guhera saa tatu (09:00’) za mugitondo, ari nawo uzafungura iyi mikino ku mugaragaro, mu gihe Namibiya izacakirana na Uganda mu mukino uzabera muri RP-IPRC Kigali.
Bukeye bwaho, tariki ya 01 Ukwakira, u Rwanda biteganyijwe ko ruzacaikirana na Nijeriya mu mukino uzabera muri RP-IPRC Kigali, naho Tanzaniya yakirire Namibiya mu mukino uzabera ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga.
Nyuma y’iyi mikino, amakipe azafata umunsi umwe w’akaruhuko, tariki ya 03 Ukwakira yongere agaruke mu kibuga gukina umunsi wa kabiri.
Kuri uwo munsi, u Rwanda ruzakirira Uganda ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga, naho Tanzaniya ikine na Nijeriya mu mukino uzabera muri RP-IPRC Kigali.

Tariki ya 04 Ukwakira, u Rwanda ruzakina na Namibiya mu mukino uzabera muri RP-IPRC Kigali, naho Uganda na Nijeriya bakinire ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga.
Amakipe nyuma y’iyi mikino azongera afate umunsi w’akaruhuko, azagaruke mu kibuga tariki ya 06 Ukwakira.
Iyi tariki ya 06, ni nayo izasorezwaho iyi mikino, hanamenyekane ikipe yatsindiye kuzerekeza muri iyi mikino.
Ubwo hazaba hasozwa iyi mikino, u Rwanda rwo ruzaba rwaruhutse, kuko ruzaba rwarasoreje imikino yarwo ku mukino wa Namibiya.
Nijeriya izasoza imikino yayo icakirana na Namibiya mu mukino uzabera ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga, naho Uganda izasoreze kuri Tanzaniya mu mukino uzabera muri RP-IPRC Kigali.
Agaruka kuri iyi mikino ndetse n’akazi gategereje ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, umutoza wayo Adelin yagize ati:”Ikipe y’Igihugu imaze ibyumweru hafi bibiri iri mu mwiherero, kandi burya gushyira abakinnyi mu mwiherero haba hagamijwe kubashyira hamwe ngo bahuze umugambi no kwirinda ibibahuza ahubwo bakerekeza umutima ku marushanwa abategereje”.
“Gutegura umukinnyi mu mutwe, ni ikintu gikomeye muri uyu mukino, kuko ukurusha kuhategura yegukana intsinzi wowe ukizubaye”.
Agaruka ku ntego nyamukuru bajyanye muri iri rushanwa ryo gushakisha itike yo kuzitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cyabatarengeje imyaka 19 yagize ati:”Icya mbere kuba turi mu rugo bizadufasha kubikoresha nk’amahirwe yo kuzahigika abo tuzaba duhanganye”.
“Ndasaba Abanyarwanda kuzaza kudushyigikira kuko abakinnyi bariteguye nta gushidikanya kuzakatisha itike yo kuzerekeza mu mikino ya nyuma y’iki gikombe kizabera muri West Indies”.
Agaruka ku makipe bazaba bahanganiye gushaka iyi tike yagize ati:”Kugirango u Rwanda rugere kuri uru rwego byarusabye imbaraga kuko ni umusaruro w’ibyo twakoreye”.
“Amakipe ari muri iki kiciro yose arakomeye kuko ari ikiciro cya mbere twese duhuriyemo, bityo navuga ko tubiteguye. Abakinnyi barangana bose, bafite munsi y’imyaka 19 bityo navuga ko nta bwoba baduteye”.
“Mu mwiherero tumazemo iminsi, twagerageje kwiga ku mikino y’abo tuzaba duhanganye, dore ko nk’amakipe nka Tanzaniya na Uganda twaiye duhura, twize uko bakina, ndetse n’andi makipe asigaye twayizeho bityo twiteguye guhangana nayo”.
Asoza yagize ati:”Twatangira tubolinga (Gutera agapira bakinisha uyu mukino) tuzagerageza guha akazi mukeba, ndetse n’iyo twanatangira Tubatinga (Gukubita agapira bakinisha uyu mukino) nabyo tuzakora ibishoboka byose dutsinde amanota azabera imbohamizi mukeba kuyageraho”
Twakwibutsa ko iyi mikino ari imikino mpuzamahanga itegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Cricket ku Isi (ICC), ikaba yaratangiye gukinwa kuva mu 1988 ifatwa nk’igikombe k’Isi cy’urubyiruko gusa iza guhagarara yongera gusubukurwa mu 1998. Kuva icyo gihe, iyi mikino ikaba ikinwa buri myaka ibiri.
Ku nshuro ya mbere yitabiriwe n’amakipe umunani, aya makipe akaba ahoraho, ariko buri myaka ibiri uko rikinwe, hiyongeramo amakipe atandatu mashya.
Ubuhinde bumaze kwegukana iyi mikino inshuro enye, Australia eshatu, Pakistan ebyiri, naho Bangladesh, England, South Africa na West Indies bakaba bamaze kukegukana inshuro imwe imwe.
Naho amakipe arimo New Zealand na Sri Lanka akaba yarageze ku mukino wa nyuma, ariko ntabashe kwegukana igikombe.
Ni mu gihe, Igihugu cya Bangaladesh nicyo gifite igikombe giheruka.
Umunya-Australia Eoin Morgan niwe ufite Runs (Kwiruka umaze gukubita agapira) aho afite 606, mu gihe Umunyazimbabwe Wesley Madhevere ariwe ufite Whickets (Umukinnyi bahanganye agatera agapira ukagafata kataragwa hasi) aho yabikoze inshuro 28.
Imyaka iyi mikino yakinwemo ni: 1988, 1998, 2000, 2002, 2004, 2006, 2008, 2010, 2012, 2014, 2016, 2018, 2020 ubwo cyaberaga muri Afurika y’Epfo.
Ku nshuro ya mbere iyi mikino ikaba yarabereye muri Australia, aho yegukanywe n’iki gihugu.
Ikipe yo ku mugabane wa Afurika yegukanye iyi mikino ni Afurika y’Epfo mu mikino yari yabereye muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Dubai mu 2014 itsinze ku mukino wa nyuma Pakistan.
Iyi mikino ikazajya itangira saa tatu za mugitondo ku isaha ya Kigali.
Source:theupdate.co.rw