Musanze: Ingaruka nyinshi ku rubyiruko rutaganirizwa ku buzima bw’imyororokere

Ku Kigo cy’urubyiruko cya Musanze

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze bataganirijwe ku buzima bw’imyororokere byabagizeho ingaruka zitandukanye. Muri zo harimo  kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda, gutwara inda zidateganyijwe na Virusi itera SIDA.

Uwajeneza Joyeuse w’imyaka 24 ukora mu kigo cy’Urubyiruko cya Musanze yatangaje ko iyo umwana ataganirijwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere haba harimo ikibazo cyo kuba yatwara inda zitateganyijwe cyangwa akandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka Mburugu, Imitezi naVirus itera SIDA.

Yagize ati “guhera ku myaka itanu, umwana akwiriye kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere, hagati y’imyaka cumi n’itanu na cumi n’itandatu umwana w’umwangavu akwiriye gukangurirwa ku buzima bw’imyororokere”.

Uwajeneza Joyeuse w’imyaka 24 ukora mu kigo cy’Urubyiruko cya Musanze

Umunyana Jeanine umuyobozi wungirije ushinzwe imishinga mu Kigo cy’Urubyiruko cya Musanze yemeje ko akenshi mu miryango badakunze kwigisha abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bityo bikagira ingaruka ku buzima bwabo.

Akomeza avuga ko hari amakuru atariyo atangwa ku bana b’abakobwa bikabaviramo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, yagize ati “ni byiza ko umuntu amenya ubuzima bwe akamenya n’uko yitwara akirinda amakuru akura ahandi. Nkiri muto bambwiraga ko kugira ngo umukobwa akire ibishishi byo mu maso agomba gukora imibonanano mpuzabitsina, ni byiza kubimenya, wakora n’imibonano mpuzabitsina ukaba ubizi atari ugushukwa”.

Umunyana yakomeje avuga ko buri kwezi bakira urubyiruko rugera kuri 300 ruri hagati y’imyaka 18 na 30.

Uyu mukobwa avuga ko abo bakira ari bake cyane agereranyije n’urubyiruko ruri mu Karere ka Musanze, bityo ko benshi ari bo badafite amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, ari yo mpamvu bagirwaho ingaruka nyinshi kubera ubumenyi buke.

Bamwe mu bo ikigo cy’Urubyiruko cya Musanze cyakira harimo abakobwa 37 batewe inda zidateganyijwe bakabaha inama zibafasha kutongera kuterwa inda zidateganyijwe no guhabwa ubumenyi butuma babasha kwibeshaho.

Muganga Jacqueline Mureshyankwano ukorana n’Ikigo cy’Urubyiruko cya Musanze, yatangaje ko urubyiruko nta makuru ahagije rufite bityo bigatuma rwishora mu mibonanompuzabitsina ruzi ko bigiye kuruhindurira ubuzima, yagize ati “ikibazo gikomeye urubyiruko rufite ni ukudasobanukirwa n’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bigatuma bibagiraho ingaruka”.

Ubushakashatsi bwakozwe na RPHIA muri 2018-2019 bwerekanye ko Virus itera SIDA yibasiye cyane abangavu kuruta abahungu.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko mu bafite imyaka hagati ya 10 na 14 mu bahungu ari 0,3 ku ijana mu gihe abakobwa ari 0,5, mu bafite imyaka 15 na 19 abahungu ni 0,4 abakobwa ni 0,8 ku ijana naho mu bafite imyaka 20 na 24, abahungu ni 0,6, abagore bikaba 1,8.

Abanyamakuru basuye Ikigo cy’Urubyiruko cya Musanze ni abitabiriye amahugurwa yateguwe n’umuryango utari uwa Leta ABASIRWA ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *