Handball: Rwanda Cup igiye kubimburira andi marushanwa

Imikino ya Rwanda Cup izabera mu Bugesera na Kigali, aha Police Handball Club yahatanaga na APR HC

Irushanwa rya Handball ryiswe “Rwanda Cup” rizaba tariki ya 23 kugeza 24 na 30-31 Ukwakira 2021, mu Mujyi wa Kigali n’i Nyamata mu Karere ka Bugesera ni ryo rigiye kubimburira ayandi nyuma y’igihe kinini nta mikino iba kubera icyorezo cya COVID-19.

Kucyumweru tariki ya 12 Nzeli 2021, nibwo habaye inama ya tekinike y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handabbl mu Rwanda yemeza amwe mu marushanwa ategerejwe mbere y’uko uyu mwaka urangira.

 

Amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) akenshi akunze kubera mu Mujyi wa Kigali, ahandi yigeze kubera mu Ntara ni Karere ka Gicumbi ahakunze kubera irushanwa ry’umunsi Mukuru w’Intwari no mu Ishuri rya Kigoma ahakunze kuva abakinnyi bakomeye mu mukino wa Handball yaba mu makipe no mu ikipe y’Igihugu ya Handball.

Bamwe mu banyamuryango ba FERWAHAND baharanira ko umukino wa Handball urushaho kumenyekana mu gihugu hose, bimwe mu bitekerezo batanga ni uko mu Ntara habera amarushanwa menshi cyangwa umunsi umwe, imwe mu mihanda yo muri Kigali igafungwa hagakinirwamo Handball ari yo bita “Street Handball”.

Nyuma ya “Rwanda Cup” irindi rushanwa rizakurikiraho ni iribanziriza igihembwe (Preseason Tournament) rizaba tariki ya 13-14 Ugushyingo 2021, rikazabera muri Kigali no muri Sitade ya Bugesera.

Tariki ya 9 Nzeli 2021 nibwo  Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryandikiye abanyamuryango baryo ribamenyesha ko bemerewe gusubukura imyitozo, ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus (COVID-19).

Umukino w’Intoki wa Handball wazanywe n’Abadage mu Rwanda mu mwaka wa 1983, ku nshuro ya mbere ukinirwa muri Groupe Scolaire de la Salle mu Karere ka Gicumbi, ibi akaba ari byo bituma bamwe bawita umukino w’Abanyabyumba cyangwa Abanyagicumbi, ahandi uyu mukino wakiniwe ukigera mu Rwanda ni mu ishuri rya Zaza mu Karere ka Ngoma.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up