Global Fund yavuzwe imyato nyuma y’imyaka 20 itanga ubufasha

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Global Fund ivutse bakase Gateau

Kuri uyu wa Mbere tariki ya  13 Nzeli 2021 muri Kigali hazirikanwe ibikorwa by’umuryango nterankunga Global Fund mu gihe cy’imyaka 20, haba n’umuhango wo gushyikiriza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo urumuri rwari rumaze iminsi irindwi  mu Rwanda.

Iki gikorwa cyateguwe n’Ihuriro ry’Imiryango Itari iya Leta irengera ubuzima no kurwanya icyorezo cya SIDA (RNGOF on HIV/AIDS&HP).

Habayeho kuzirikana ibikorwa bya Global Fund mu kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda binyuze mu miryango itari iya Leta.

Global Fund ikaba yaratanze ubufasha binyuze muri program yo kurwanya SIDA, kurwanya Igituntu no guhangana na Malariya.

Habayeho guhererekanya urumuri n’abo muri Congo Kinshasa hakoreshejwe ikoranabuhanga

Isabella Nizeyimana, uhagarariye umuryango w’abagore babana n’agakoko gatera SIDA muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ishami ry’u Rwanda yabwiye abitabiriye inama yabereye muri Marriot Hotel ko bigizwemo uruhare na Global Fund ihezwa ryakorerwaga abafite agakoko gatera SIDA ryagabanutse. Isabella ashimira Leta y’u Rwanda yasabye ko ihezwa  rikorerwa abafite agakoko ka SIDA ricika.

Isabella yavuze icyo bishimira nyuma y’imyaka 20 Global Fund ivutse, yagize ati “icyo twishimira ni Guverinoma yacu yo yavuze iti “uzaha akato abantu babana na Virus itera SIDA bazabihanirwa n’amategeko, iyo haje icyorezo abantu bagira ubwoba ntibajye no kwipimisha bamenye uko bahagaze, ariko buhoro buhoro icyizere cyaraje Leta yacu niyo yabishyizemo imbaraga”.

Abandi bayobozi bari aho bavuze uburyo inkunga ya Global Fund iza mu buryo butandukanye harimo amafaranga, guhugura, byose bigafasha mu guhangana na SIDA, Igituntu na Malaria.

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Global Fund itanga ubufasha hashimiwe uburyo yagize uruhare mu kugabanya ubwandu, mu buryo bwo kuvura abahuye n’izo ndwara ndetse no kugabanya impfu zaterwaga na SIDA, Igituntu na Malaria.

Kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ya Global Fund byitabiriwe n’abantu bo mu nzego zitandukanye

U Rwanda rwakiriye urumuri mu kwizihiza imyaka 20 Global Fund imaze ivutse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up