
Butare Pascal umukinnyi w’imikino ngororamubiri (Athletisme) wamenyekanye mu Rwanda mu kwiruka ahareshya na metero 200, 400 na 800m, afite gahunda yo gufasha abana bagomba kugera ikirenge mu cye.
Butare yatangiye kugaragara muri siporo yo gusiganwa ku maguru muri 1999, ariko muri 2007 yaje kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’ubu akaba ahora aharanira icyatuma imikino ngororamubiri itera imbere.
Butare Pascal mu Rwanda yashoboye kwegukana imidali isaga 20, harimo iyo yatsindiye mu mikino mpuzamashuri (Interscolaire) n’iyo yatsindiye mu marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda.
Uyu mukinnyi avuga ko we kimwe na bagenzi be bafite gahunda yo guteza imbere imikino ngororamubiri, aho buri umwe aba yumva ko yagira icyo akora umwana w’umuhanga ukina mu cyiciro yakinnye akazamuka akaba umukinnyi ukomeye mu guhugu no ku rwego mpuzamahanga, ariko kugira ngo bigerweho hakenewe ko Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryerekana ko rifite ubushake bwo gukorana na bo.

Butare Pascal yari yiyemeje gutera inkunga ikipe ya Masaka y’Imikino Ngororamubiri, ariko yaje gucika intege nyuma yo gusura Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri, abo yahasanze bamwereka ko batamuzi ndetse ntibamwereka n’ubushake bw’uko bashaka gukorana nawe muri gahunda yari afite yo kuzamura abakinnyi bafite impano, gusa avuga ko atazacika intege yiteguye gutanga umusanzu we mu iterambere ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda.
Abandi bakinnyi b’Abanyarwanda batuye mu mahanga batangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko bafite gahunda yo gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda ni: Yves Sikubwabo uba muri Canada, Joseph Nsengiyumva n’abandi.
Joseph Nsengiyumva wamenyekanye ku izina rya Joseph Kibungo we avuga ko yifuza gutera inkunga isiganwa rya 20KM de Kigali mu gihe cyose Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda rizongera kurigarura.