Ikinyobwa “SOMAHO” gishobora kuba cyagambaniwe, FDA nidohorere ba rwiyemezamirimo bato (Yavuguruwe)

Somaho ikorwa mu bimera biboneka mu Rwanda

Ikinyobwa kikaba n’umuti kitwa “SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink” ubu cyamaze kuvanwa ku isoko, abo iki kinyobwa cyagiriye akamaro mu buzima, baratakambira Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (FDA) guca inkoni izamba Kampani ya “Akira Natural Life” ikongera gukora iki kinyobwa kuko rwiyemezamirimo wagitekereje akiri muto bityo akeneye kugirwa inama kuruta guhutazwa.

Mu busesenguzi ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyakoze nyuma y’uko tariki ya 7 Nzeli 2021, FDA yasohoye itangazo ko SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink ikuwe ku isoko, abazi amavu n’amvuko y’umuvuzi wa gakondo ukora iki kinyobwa bavuga ko harimo ubugambanyi kubera imbaraga zakoreshejwe mu kumuca intege kugeza afungiwe.

  1. FDA yabanje kumena “SOMAHO Herbal Medicine Soft Drin” kandi itabanje kwihaniza abayokora
Somaho yaramenwe abakunzi bayo bagira agahinda

Mbere y’uko “SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink” ikurwa ku isoko, umwe mu bakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiti n’Ibiribwa (FDA) yazanye n’inzego zishinzwe umutekano bamena “SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink” yose yari yakozwe, ndetse n’ibyo yabikwagamo bipakirwa mu modoka. Ibi ntabwo byakiriwe neza mu bakunzi b’iki kinyobwa ndetse n’abakozi bagitunganya bakoresheje ibimera bya gakondo Nyarwanda, bavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu utarabanje kwihanizwa cyangwa se agirwe inama uburyo baza ubwa mbere bamena ibyo akora kandi byaramutwaye umwanya n’amafaranga menshi.

Ikindi cyatangaje abantu ubwo “SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink” yamenwaga habanje kubaho gusaka inzu yose umuvuzi wa gakondo wakoze iki kinyobwa akoreramo ku buryo no munsi ya Matora araraho baharebye, bivuze ko hari amakuru atari yo bari bamutanzeho.

  1. Urugaga rw’abavuzi ba gakondo mu Rwanda ntabwo rwagaragaye muri icyo gikorwa cyo gukura ku isoko “SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink”

Ivuriro “Akira Natural Life” ryakoze “SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink” rizwi mu rugaga rw’Abavuzi ba gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network), ariko uruhare rwa AGA Rwanda Network mu kuvana ku isoko “SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink” ntaho rugaragara.

Umuvuzi wa gakondo wakoze “SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink” afite icyangombwa cy’urugaga rw’abavuzi ba gakondo mu Rwanda kuba muri iki kinyobwa barasanzemo alukoro ntibikuraho kuba hari icyo kimarira umubiri kuko ni kimwe mu byo umubiri ukenera.

Nsanga ibisobanuro kuri iki kinyobwa byaragombaga gutangwa n’uwagikoze bityo FDA itanyurwa ikabaza AGA Rwanda Network, ariko Abanyarwanda bahawe akazi kubera SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink ntibicare badafite icyo bakora ndetse n’Igihugu ntigihombe imisoro yatangwaga ku bwo kuba SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink iri ku isoko.

  1. SOMAHO yapimwe ntawuzi aho yaturutse kuko hari abantu batangiye kuyipirata

SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink cyari kimwe mu binyobwa byari bikunzwe kuko abayinyoye bavuga ko yabafashije mu buzima bwabo.

Kuba iki kinyobwa cyari gikunzwe hari abantu bari batangiye kukigana (piratage) ndetse nabo bakakita SOMAHO, FDA yagombaga gupima SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink iyihawe n’umuyobozi wa Akira Natural Life, niyo yari kwizerwa kuruta gukoresha iyo ikuye mu iduka cyangwa ahandi kuko kugeza n’uyu munsi iyapimwe uwayitanze ntazwi.

  1. Abagambaniye umushoramari wakoze “SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink” ni abo bashobora kuba bahurira ku isoko ry’ibinyobwa cyangwa abamufitiye ishyari

SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink ni kimwe mu kinyobwa cyari gikunzwe, kimwe mu byatumaga ikundwa ni uko byari bizwi ko ikorwa n’umuvuzi wa gakondo uzwi kandi udatinya kwerekana ibyatsi akoresha mu kuyitunganya. Bitewe n’uko gukundwa hari abamurwanyaga uko bwije n’uko bukeye, baranzwe no gushaka gutwara abakiliya be ndetse no gutanga amakuru atari yo kuri “SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink”, ariko kuko abakiliya babaga bazi icyo iki kinyobwa cyabamariye byatumaga batakivaho.

  1. SOMAHO si cyo kinyobwa gusa kiri ku isoko kandi gifunze muri Plastique
Gubwaneza ya Rekeraho nayo iracyagaragara mu macupa ya Plastique
ISANO bita Icyatsi iraganje ku isoko kandi ifunze muri Plastique

Rwiyemezamirimo wakozeSOMAHO Herbal Medicine Soft Drink” nubwo akiri muto, akaba akirwana no kwiyubaka no kwaguka, yari akwiriye kwegerwa akagirwa inama aho gukora ikintu cyatuma igitekerezo cye gihagarara.

Byagaragaye ko hari abatangiye ubu bucuruzi kera ariko n’ubu ibinyobwa byabo bifunze mu macupa ya Plastike bikaba biri ku isoko nta nkomyi.

Ikinyamakuru IMPAMBA cyakoze icyegeranyo gisanga ibinyobwa bikigaragara mu macupa ya Plastique mu Mujyi wa Kigali harimo: Gubwaneza ikorwa na Rekeraho Emmanuel ufite Kampani ya EDEN BUSINESS, Gubwaneza Munyarwanda yakozwe n’umuntu wiganye Rekeraho, Buzima bwiza, Isano bakunze kwita Icyatsi, UMWENYA n’ibindi byinshi. Nyuma yo kuba ibi binyobwa bikigaragara ku isoko nta kwihaniza,guhamagazwa cyangwa gufungirwa  kwakorewe ababikora, haribazwa impamvu SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink imaze igihe gito ivutse yaba ihise ikurwa ku isoko kandi yarakozwe n’umuvuzi wa gakondo uzwi mu rugaga rwabo, ndetse uwayikoze nawe yari akomeje gushaka amikoro kugira ngo ayikure muri Plastique ayishyire mu icupa ry’icyuma.

  1. Umuntu mbere yo kwambara abanza kubaho

Umuvuzi wa gakondo wakoze SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink yabanje gukora igerageza asanga ikinyobwa cye gikunzwe kuko gifitiye umubiri akamaro, iyo ntambwe yari yamaze kuyigeraho, iya kabiri yari isigaye ni ukuzuza ibisabwa byose kugira ngo akore yemye, ariko yakozwe mu nkokora no kumenerwa ibyo yakoze yongera guhuhurwa no gufungirwa na FDA.

  1. FDA nigire inama uwakoze “SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink” kandi aho kumusubiza inyuma imufashe gutera imbere

Mu muhanda akenshi uko “Traffic Police” ifashe umushoferi mu ikosa siko imuhana yihanukiriye, hari ubwo imwereka ikosa yakoze, ikamugira inama ubundi ikamureka agakomeza, ikosa ryasubira agahanwa hakurikijwe amategeko yanditse, muri iki gitekerezo cyanje ndasaba FDA kumva uyu muvuzi wa gakondo wakoze “SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink” ubundi niba hari n’ikosa yaba yarakoze akagirwa inama nawe agakomeza gutanga umusanzu we mu iterambere ry’Igihugu binyuze mu gitekerezo yagize.

8.Ikinyobwa SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink, FDA yagikuye ku isoko mu gihe uwagikoze yanditse asaba icyangombwa cy’ubuziranenge ategereje igisubizo

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru IMPAMBA.COM avuga ko Safari Adrien wakoze bwa mbere ikinyobwa SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink (nubwo nyuma hari abandi batangiye kwiyitirira iryo zina)  yari ageze mu gihe cyo gusaba ibyangombwa by’ubuziranenge mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (RSB). Uyu rwiyemezamirimo ukizamuka yari yatangiye no gufunga ikinyobwa cye mu icupa ry’icyuma, kugira ngo abone ayo macupa y’icyuma byabaye ngombwa ko afata umwenda wa Banki.

Abakurikiranye imikorere y’uyu rwiyemezamirimo bemeza ko nadahumurizwa ashobora no kuhasiga ubuzima kuko atorohewe no gufungirwa, guhabwa ibihano bikarishye hakiyongeraho ideni rya Banki agomba kwishyura none ikinyobwa cye kikaba cyarakuwe ku isoko.

SOMAHO yari yatangiye gushyirwa mu icupa ry’icyuma mu gihe hari hategerejwe icyangombwa cya RSB

Twifuje kumva icyo ubuyobozi bwa FDA butangaza ku bijyanye n’imikoranire y’abo n’abavuzi ba gakondo mu Rwanda ntibyakunda.

Abavuzi ba gakondo aba ari umurage basigiwe n’ababyeyi babo kandi mu Rwanda bemerewe gukora ku mugaragaro.

SOMAHO ni ikinyobwa gikorwa mu bimera bikoreshwa mu buvuzi bwa gakondo Nyarwanda
Aho Akira Natural Life ikorera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up