
Imiryango y’abantu bafite ubumuga, ikunze kuvugwamo ibibazo byinshi birimo ikoreshwa nabi ry’umutungo, bamwe kudahabwa ubufasha, ndetse hakabamo n’abashinga imiryango nyuma bakayamburwa kugira ngo iyoborwe n’abo bafiteho inyungu, akaba ari muri urwo rwego ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyifuje kumva icyo urwego rubareberera (NCPD) rubivugaho.
Emmanuel Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga (NCPD) yemeye ko mu miryango y’abafite ubumuga harimo ibibazo, ariko iyo abanyamuryango babigejeje kuri NCPD babikemura, aboneraho gusaba ko babegera kuko ari bo rwego rwa Leta rureberera abafite ubumuga.
Imwe mu miryango y’abafite ubumuga yavuzwemo ibibazo cyane ni nka “NOUSPR-Ubumuntu” yita ku bigeze kugira uburwayi bwo mu mutwe nyuma bakavurwa bagakira ndetse n’abakibufite, uwitwa Collectif Tubakunde na UWEZO.
Muri iyi nkuru ikinyamakuru IMPAMBA kiribanda kuri bimwe mu bibabazo bamwe mu banyamuryango ba NOUSPR-Ubumuntu bakigejejeho, mu yindi nkuru hazibandwa no ku bindi bibazo bivugwa no mu yindi miryango yita ku bantu bafite ubumuga.

Bamwe mu banyamuryango ba NOUSPR-Ubumuntu bavuga ko umuryango wabo wamaze gusenyuka bigizwemo uruhare n’Ihuririro ry’Imiryango itari iya Leta y’abafite ubumuga (NUDOR) ubu bakaba babayeho nabi ku buryo hari n’abafite ubumuga bwo mu mutwe batangiye gusaba ku muhanda.
Umwe muri aba banyamuryango ba NOUSPR mu kiganiro n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM yagize ati “benshi ntituzi icyo tuzira, hari abanyeshuri NOUSPR yishyuriraga ubu bicaye, hakaba n’amatsinda y’abafite ubumuga bwo mu mutwe ubu adafashwa, abafashe ubuyobozi nta cyo bamaze aho kudufasha ahubwo baradusaba amafaranga buri tsinda rirasabwa kwishyura ibihumbi 41, mu gihe mbere ahubwo twafashwaga na NOUSPR-Ubumuntu”.
Bamwe mu banyaryango ba NOUSPR barasaba ko bagarurirwa umuryango wabo
Bamwe mu banyamuryango ba NOUSPR-Ubumuntu barasaba ko umuryango wabo uhabwa abo washingiwe kuko bababazwa nuko aho kugira ngo ubatunge ahubwo utunze abantu batigeze bahura n’ikibazo na kimwe mu buzima.
Nyuma yo kumva iki cyifuzo cya bamwe mu banyamuryango ba NOUSPR-Ubumuntu, ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyegereye Murekatete Chemsa wigeze kuba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’uyu muryango guhera muri 2013 akongera gutorwa muri 2018,asaba ko umuryango wabo bawusubizwa, yagize ati “abafite ubumuga bwo mu mutwe badusubize umuryango wacu kuko abatabufite nibo bari kuwidagaduriramo, turasaba na none ko ibibazo byacu ko byakemurwa na NCPD aho kuba RGB”.
Muri iki kibazo cya NOUSPR-Ubumuntu, bamwe mu banyamuryango bashinja Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB) kubogamira kuri NUDOR yagize uruhare mu gutuma uyoborwa n’abantu badaharanira inyungu z’abanyamuryango bose.
NCPD yamenye ikibazo cya NOUSPR, ariko si yo yagikemuye
Emmanuel Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga (NCPD) yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko ikibazo kiri muri NOUSPR bakizi, yagize ati “icyo kibazo turakizi ni ikibazo kimaze igihe, aho cyatugoreye ni uko babanje kugitanga muri RGB ntibakitugezaho, zose ni inzego za Leta, iyo wahisemo reka iki kibazo nkigeze hariya, nibo bazakinkemurira ntabwo twasubira inyuma tuvuge ngo nitwe tugikemura urumva biba byapfuye ubwo, ariko nta bwo natwe twicaye rimwe na rimwe twagiye tuganira na RGB na MINALOC tukagenda dukora inama tubiganiraho”.
Uyu muyobozi avuga ko iyo icyo kibazo kizanwa muri NCPD nk’urwego rwa Leta rureberera abafite ubumuga cyarikurushaho gukemuka neza.
Emmanuel Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga (NCPD) yagize ati “icyo kibazo iyo bakizana ntabwo cyari gukomera cyane kubera ko hari igihe bamwe baba bari mu nyungu zabo bwite, hagati yabo mu muryango ngira ngo niyo mpamvu batashatse kukiduha twe tuba tubazi ijana ku ijana, tuba tuzi imikorere yabo, imiterere yabo, buri wese tuba tuzi aho aganisha icyo kibazo kitakugezeho ntacyo wagikoraho, baragikemuye hajyaho Komite nshyashya barabitumenyesha”.
NCPD ntiramenyeshwa ibindi bibazo bikomeje kuvugwa mu muryango NOUSPR-Ubumuntu
Komite ya NOUSPR-Ubumuntu ubu iravugwamo ikoreshwa nabi ry’umutungo aho amafaranga ngo yari agenewe igikorwa kizamara umwaka akoreshwa mu mezi atatu gusa, iyi Komite na none ikavugwamo kuba hari abanyamuryango idafasha, ibi, Emmanuel Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga (NCPD) yavuze ko icyo kibazo ntawurakibagezaho, ati “nyuma yo kumenyeshwa ko hatowe Komite ya NOUSPR ntawuraduha raporo atubwire ati “ya Komite yagiyeho iriho irakora nabi, ntawuraduha raporo nk’iyo ngiyo, ariko baramutse bafite ikibazo batwandikira bakatubwira, icyo gihe twareba icyo twabikoraho”.
Emmanuel Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga (NCPD) yasoje avuga ko kuba amenye icyo kibazo agiye kugikurikirana.
Ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyagerageje kumva icyo ubuyobozi bwa NOUSPR-Ubumuntu buyobowe na Mutesi Rose wahoze ari umubitsi wa NUDOR, buvuga ku byo babunenga ntibyashoboka, ariko mu gihe bizakunda na bwo buzahabwa umwanya.

Amatora y’abayobozi ba NOUSPR-UBUMUNTU, yabaye tariki ya 10 Ukuboza 2020, abera i Gikondo aho bamwe mu banyamuryango basohowe mu cyumba cy’itora kuko batari bashyigikiye umukandida wateguwe na NUDOR ari we Mutesi Rose.