IPAR-Rwanda n’izindi nzego barebeye hamwe icyakorwa ku bibazo bigaragara mu mijyi yunganira Kigali

Kayitesi Eugenie umuyobozi wa IPAR

Ikigo Gishinzwe gusesengura Politiki y’Igihugu no kuyikoraho ubushakashatsi (IPAR-Rwanda) ku bufatanye na PASGR na Leta y’u Rwanda bakoze ibiganiro hakoreshejwe ikoranabuhanga mu kurebera hamwe icyerekezo cy’imijyi yunganira Kigali ndetse n’ibibazo birimo.

Intego y’iyi nama yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga tariki ya 31 Kanama 2021, kwari ugukora ibiganiro mpaka ku ngorane zigaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Leta y’uko hagomba kubaho imijyi yunganira Kigali, hakabaho kwerekana ibibazo birimo no kubimenyekanisha kugira ngo bikemuke.

Jean Baptiste Nsengiyumva umushakashatsi muri IPRA-Rwanda yavuze ko umushinga w’imijyi yunganira Kigali wongewe ubushobozi kugirango ibibazo biwurimo bikemuke.

Vincent Rwigamba,  Umuyobozi  ushinzwe igenamigambi mu Kigo Gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority) yabwiye abitabiriye ibyo biganiro ko ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’imijyi yunganira Kigali muri 2050 ikeneye ubufatanye no guhuza imbaraga.

Imwe mu mijyi yaganiriweho hari: Uwa Muhanga, Nyagatare na Musanze.

Muri Politiki y’Imijyi yunganira Kigali, usanga ubu hubakwa: Inyubako zigezweho,’imihanda ya kaburimbo, amazi n’amashanyarazi ku buryo umuturage uhatuye  ibikorwa by’amajyambere bimugeraho mu buryo bworoshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up