Bugesera niyo ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball, hari indi mikino igiye gushyirwamo imbaraga

Ikipe ya Bugesera ya Sitball yitwaye neza mu gice cya shampiyona giheruka (Ifoto/Internet)

Akarere ka Bugesera ni ko gafite abakinnyi benshi mu ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Sitting Volleyball yitabiriye imikino Paralempike ibera i Tokyo mu Buyapani.

Ndamyumugabe Emmanuel, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera (BDSA) akaba n’umutoza wa Sitball na Sitting Volleybal yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko bubatse ikipe ikomeye ya Sitting Volleyball, ariko umusaruro ukaba ugerwaho kuko byajyanye no kugira ibikorwaremezo, aho bafite itapi bakiniraho ifite agaciro ka miliyoni 25.

Ndamyumugabe Emmanuel ushinzwe ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera akaba n’umutoza

Nyuma ya Komite y’Igihugu y’Imikino  y’Abantu bafite ubumuga (NPC) ifite Tapi ikinirwaho Sitball na Sitting Volleyball indi kipe ifite Tapi ifasha abakinnyi gukina nta nzitizi ni iya Bugesera, Ndamyumugabe Emmanuel akaba abishimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera kuko buha agaciro imikino y’abantu bafite ubumuga, yagize ati “ni ibintu dushimira Akarere ka Bugesera, byerekana ko abafite ubumuga duhabwa agaciro”.

Urutonde rw’abakinnyi batanu ba Bugesera bagiye i Tokyo mu Buyapani mu mikino Paralempike

  1. Mutoni Clementine
  2. Nyirambarushimana Sandrine
  3. Kwizera Carine
  4. Umutoni Oziyana
  5. Murebwayire Claudine

Undi mukinnyi wa Bugesera Women Sitting Volleyball Club wari wahamagawe mu ikipe y’Igihugu ariko nyuma ntiyaboneka ku mpamvu ze bwite ni Alice Musabyemariya.

Akarere Kabugesera na none katumije amagare 6 agomba kwifashishwa mu gukina “Wheelchair Basketball” aho buri rimwe rifite agaciro k’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma ya Sitting Volleyball, abashinzwe siporo y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera bafite gahunda yo kuzamura indi mikino nk’imikino ngororamubiri (Athletisme), Goalball, umupira w’amaguru (Amputee Football) na Basketball bakina bicaye mu igare (Wheel Chair Basketball).

Bugesera Women Sitting Volleyball ikaba imaze imyaka myinshi yiharira ibikombe mu marushanwa atandukanye abera mu Rwanda.

Richard Mutabazi Meya w’Akarere ka Bugesera yasuye abakinnyi mu gihe cy’imyitozo
Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Sitting Volleyball yiganjemo abakinnyi ba Bugesera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up