Isiganwa rya “Kigali International Peace Marathon” ryatangiye gutakarizwa icyizere, irya 2021 ryo ni agahomamunwa

Mubiligi Fidele Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda

Isiganwa rya Marato Mpuzamahanga y’Amahoro (Kigali International Peace Marathon) hashize igihe rivugwamo ibibazo byinshi, ariko agashya kabaye mu isiganwa rya 2021, ni uko mu gupanga imyanya y’uko abakinnyi bakurikiranye byahindutse Agatogo bamwe bahabwa imyanya itari iyabo.

  1. Hari Umunyarwanda wisanze kuri Liste y’abakinnyi 10 ba mbere mu kwiruka 42KM kandi yarasiganywe mu birutse 21KM, undi biza kugaragara ko yari umukinnyi wa baringa

Mu bakinnyi b’abagabo basiganywe muri Marato ahareshya na kirometero 42 (Full Marathon) niho hagaragaye amakora cyane ya tekinike, Kwizera Felix ukinira ikipe ya Sina Gerard y’imikino ngororamubiri  yasiganywe mu gice cya Marato (21KM) ariko biza gutungurana ubwo yasohokaga kuri lisiti y’abirutse 42KM ari uwa munani muri rusange yagizwe uwa gatatu mu bakinnyi b’Abanyarwanda, uyu mwanya uwawutsindiye ni Habakurama Frederick bakunze kwita Musa witorezaga mu Butaliyani ariko ubu akaba ari mu Rwanda. Kugira ngo Habakurama Frederick,  Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryemere kumuhemba mu Banyarwanda batanu ba mbere byabanje kugorana kuko yabwirwaga ko imashini yamusimbutse, ariko byabaye ngombwa ko hitabazwa bamwe mu batoza bari aho banditse uko abakinnyi bakurikiranye bakoresheje ikaramu kugira ngo ibihembo bye ntibitwarwe n’undi mukinnyi wirutse 21KM kandi we yarirutse 42KM. Umukinnyi witwa Munyaneza Robert banditse ko yabaye uwa 9 nyuma baje kugaragara ko atabaho, uwo mwanya uwari wawutsindiye ni Simukeka Jean Baptiste ubu witoreza mu Butaliyani, aho yahise agirwa uwa cumi. Nyuma y’ibisobanuro byatanzwe n’abakurikiye isiganwa rya “Kigali International Peace Marathon” Ndacyayisenga Jean Pierre Umuyobozi Ushinzwe Teikinike mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda ngo nawe yemeye ko uwo Munyaneza Robert atamuzi, biba ngombwa ko mu guhemba abakinnyi b’Abanyarwanda nubwo na byo byakozwe ari uko abakinnyi bamaze iminsi babisakuza, uwacyenda aba Sikumeka Jean Baptiste, uwa cumi aba Shyaka  ari na bo baje mu bakinnyi batanu ba mbere mu Banyarwanda bahembwe nubwo bahawe amafaranga make ugereranyije n’ayatanzwe muri 2019, aho icyo gihe Umunyarwanda wa mbere yahembwe miliyoni ebyiri n’igice mu kwiruka 42KM, ariko 2021, ahembwa ibihumbi 600 kandi hariyandikishije benshi babanje kwishyura amafaranga yabo, ariko hitabira bake. Nyuma ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyavugishije Mubiligi Fideli, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, maze asaba ko umunyamakuru avugisha Visi Perezida ushinzwe amarushanwa, ariko nyuma nawe umunyamakuru yamubajije kuri ibi bibazo byagaragaye muri “Kigali International Peace Marathon” ya 2021 ntiyagira icyo asubiza.

  1. Marato Mpuzamahanga y’Amahoro isiganwa ritagifitiwe icyizere

Nyuma y’aho hakomeje kunengwa ubumenyi buke bugaragara mu isiganwa rya “Kigali International Peace Marathon” nko kuba hari igihe abakinnyi basiganywe ibirometero bitabaho ayo makosa agakorwa inshuro ebyiri, kuba abakinnyi batsinze batinda guhembwa, kuba muri 2021 hari abakinnyi biyandikishije ku munota wa nyuma babwirwa ko hazitabira uwipimishije COVID-19 gusa bamwe mu batanze amafaranga yabo ntibaza kandi ntibayasubizwa isiganwa rikirangira, kuba hari abakinnyi bahawe imyanya itari iyabo, kuba Ruvubi Jean Baptiste yarigeze kwihisha akinjira mu bandi bigatuma aba uwa kabiri mu kwiruka 42KM, amakuru yizewe agera ku kinyamakuru IMPAMBA.COM avuga ko iri siganwa ubu ritagifitiwe icyizere ku rwego mpuzamahanga kubera ibibazo birimo bishingiye kuri tekinike n’ibishingiye ku miyoborere.

  1. Muri 2019, umugore wabaye uwa mbere yahembwe nk’uwabaye uwa kabiri, uwa kabiri ahembwa nk’uwabaye uwa gatatu, amafaranga yari ateganyirijwe uwa mbere birakekwa ko yanyerejwe

Mu rwego rwo kugira ngo amafaranga ateganyirijwe isiganwa rya Marato Mpuzamahanga y’Amahoro adatwarwa n’abanyamahanga gusa kuko Abanyakenya ari bo bakundaga kwiharira imyanya ya mbere, Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) riyobowe n’umunyamategeko Mubirigi Fideli ryashyizeho ibihembo bigenewe abakinnyi b’Abanyarwanda byibura kuri batanu ba mbere mu basoje isiganwa, ariko iyo gahunda aho kugira ngo yumvikanishe abakinnyi n’ubuyobozi ahubwo irabateranya kuko ayo mafaranga byagaragaye ko ubuyobozi buyakomeyeho. Amakuru ikinyamakuru impamba.com gikesha abagore bakunze kwitabira “Kigali International Peace Marathon” by’umwihariko abiruka 42KM avuga ko muri 2019, uwa mbere mu Banyarwandakazi yabaye Nyirarangwa Mediatrice, uwa kabiri aba uwo bakunda kwita Masera w’i Gicumbi, ariko nyuma Ishyihamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryashatse kwanga kubahemba ibihembo byabo ngo kuko batinze gusoza isiganwa, biba ngombwa ko bajya kurega muri Minisiteri ya Siporo isanga babikwiriye bituma Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda riva ku izima ryemera gutanga ibyo bihembo. Umwe muri aba bakinnyi wanze ko amazina ye ajya ahagaragara yagize ati “twagiye gusinyira amafaranga muri Federation ya Athletisme dusanga hari liste y’abagore batatu bagomba guhembwa kandi tuzi ko abasoje twari babiri gusa, maze umubitsi atubwira ko uwabaye uwa mbere we ko ataje gufata amafaranga ye, tuvuga ko tutamuzi ko Nyirarangwa Mediatrice ari we wabaye uwa mbere mu Banyarwandakazi, ariko ibyo banze kubyumva, umubitsi agendeye kuri liste yahawe yategetse Nyirarangwa Mediatrice gusinyira amafaranga y’umukinnyi wa kabiri kandi ari we wari uwa mbere naho Masera wabaye wa kabiri ahabwa amafaranga y’umukinnyi wabaye uwa gatatu, dukeka ko ayo mafaranga yahawe umukinnyi wabaye uwa mbere muri Marato (42KM) utabaho, yariwe n’abantu bo muri Federation ya Athletisme”. Nyirarangwa Mediatrice umugore umaze imyaka myinshi muri siporo yo gusiganwa ku maguru ntiyemerewe kongera kwitabira “Kigali International Peace Marathon” yabaye muri Kamena 2021 kubera impamvu ikinyamakuru IMPAMBA.COM kigikurikirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up