Muri 1,200$ ya “Bourse Olympique” Nsengiyumva Joseph yari agenewe yahabwaga 60$ gusa buri kwezi

Nsengiyumva Joseph ni umwe mu bakinnyi  beza b’imikino ngororamubiri u Rwanda rwagize

Nsengiyumva Joseph umukinnyi w’imikino ngororamubiri (Athletisme)  wamenyekanye cyane mu kuba uwa mbere mu isiganwa rya “20KM de Kigali” buri kwezi yari agenewe inkunga yo kwitegura imikino Olempike (Bourse Olympique) ihwanye n’amadolari 1,200 ajya kungana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri mu mafaranga y’u Rwanda (1,205,828Frs), ariko ayamugeraga mu ntoki ni amadolari mirongo itandatu (60$) gusa.

Mu kiganiro Nsengiyumva Joseph wamenyekanye ku izina rya Joseph Kibungo yagiranye n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM yavuze ko mu mwaka wa 1998-1999 yari afite inkunga yo kwitegura imikino Olempike (Bourse Olympique) ya 2,000 yabereye i Sydney, aho yabaga agenewe 1,200$ ariko agahabwa 60$, yagize ati “muri uwo mwaka nakoreraga imiyitozo muri Kenya ntazi ko iyo “Bourse Olympique” ihari bakampa amadolari 60 gusa, ni byo mvuga ko bandiye, niba ayo mafaranga yanjye yararibwaga na Federasiyo cyangwa se niba yararibwaga na Komite Olempike sinzi uwayariye”.

Nsengiyumba yibaza ko ibyo bintu byo guha umukinnyi amadolari 60 gusa bitakibaho kandi niba bigikorwa byaba ari ukwangiza abakinnyi.

Muri 1998-1999, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda yari Ignace Beraho naho Pereda wa Komite Olempike akaba Rudahunga Gidéon.

Nsengiyumva Joseph avuga ko nubwo yabonaga ayo mafaranga make muri menshi yari agenewe, ariko yishimiye ko yakoreye imyitozo muri Kenya kuko yashoboye kwitozanya n’abakinnyi bakomeye ku isi, yagize ati “bituma umukinnyi akoresha imbaraga, kuhitoreza birafasha, Federasiyo ya “Athletisme” mu Rwanda ijye yohereza abakinnyi hanze kwitozanya n’abandi”.

Nsengiyumva Joseph mu bihe bitandukanye bya Athletisme yaranzwe no kwitwara neza

Nsengiyumva Joseph utuye muri Canada, mu Rwanda yamenyekanye mu kwiruka ahantu harehare (Long distance) ariko isiganwa yakozemo amateka ni irya “20KM de Kigali” aho yasigaga bagenzi be akanyuzamo agahagarara agasuhuza abantu ku muhanda n’ubundi akaba uwa mbere aho uwa kabiri yamusigaga iminota iri hagati y’itatu n’ine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up