Kavumu Athletics Club ikeneye abayishyigikira

Kavumu Athletics Club ikipe itanga icyizere kuko yubakiye ku bana bato

Kavumu Athletics Club ibarizwa mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi ifite abana bafite impano biteguye guhesha ishema u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga cyane cyane mu gusiganwa ku maguru no gusimbuka (saut) ikeneye abayiba hafi mu rwego rw’ubushobozi ndetse n’ibitekerezo.

Iyi kipe yashinzwe na Hirwa Isaie nawe wigeze kuba umukinnyi w’imikino ngororamubiri (Athletisme) yigaragaje bwa mbere muri 2018, ubwo abakinnyi ba Kavumu Athletics Club bihariraraga imyanya ya mbere mu masiganwa yabereye mu Karere ka Huye.

Abakinnyi ba Kavumu Athletics Club nubwo ubu bafite ikibuga bakoreraho imyitozo cyubatswe ku bufatanye n’Umurenge wa Nyarubaka, ariko bafite ikibazo cy’amikoro kugira ngo bagire imyambaro myiza yo guserukana mu marushanwa yo ku rwego rw’Igihugu, kubona ikigarura imbaraga nyuma y’imyitozo (recuperation), kubona amafaranga y’urugendo mu gihe cy’amarushanwa abera hanze y’Akarere ka Kamonyi n’ibindi.

Mu gihe gito iyi kipe imaze ivutse abakinnyi bayo batangiye gutwarwa n’andi makipe arusha ubushobozi Kavumu Athletics Club, aho kugeza ubu batanu bari mu ikipe ya Rwamagana y’imikino ngororamubiri hakaba n’abatatu bakinira SINA Gerard Athletics Club.

Hirwa Isaie, watangije Kavumu Athletics Club akaba n’umuyobozi wayo avuga ko yatangije iyi kipe afite abakinnyi bake, ariko ubu bamaze kwiyongera bakaba basaga ijana.

Hirwa avuga ko yishimira aho Kavumu Athletics Club igeze nyuma yo kuba ubu bafite ikibuga abakinnyi bitorezaho cyubatswe ku bufatanye n’Umurenge wa Nyarubaka kizajya gikinirwamo n’ibindi byiciro by’imikino ngororamubiri nko gusimbuka umurambararo n’urukiramende, yagize ati “twavuga ko iterambere rya Kavumu Athletics Club ririmbanyije”.

Hirwa avuga ko nawe yabaye umukinnyi w’imikino ngororamubiri, ariko nyuma asanga adafite impano yo gukomeza guhatana kugira ngo agere ku rwego mpuzamahanga, ahubwo afite impano yo kuba yashinga ikipe igakomera.

Murindarugamba Jean Baptiste umutoza wa Kavumu Athletics Club yavuze ko nk’umutekinisiye muri iyi kipe harimo impano zikomeye kuko akurikirana umunsi ku wundi uko abana batera imbere, akaba afite icyizere ko mu myaka iri imbere u Rwanda ruzaba rufite abakinnyi baserukira igihugu mu mikino mpuzamahanga kandi bakitwara neza.

Uwitonze Claire umwana wazamukiye muri Kavumu Athletics Club ubu ukinira ikipe ya Rwamagana y’imikino ngororamubiri wiruka metero 800 na 1,500m yabwiye umunyamakuru intego afite, ati “intego mfite ni uko ngomba kugera ku rwego rwo hejuru”.

Claire avuga ko mbere ikibuga bitorezagaho cyari kibi kirimo imiringoti ariko ubu bakora imyitozo nta nkomyi kuko ikibuga cyamaze gutunganywa.

Niyodushima Amina w’imyaka 18 avuga ko yaje gukinira Kavumu Athletics Club muri 2019, irushanwa rya mbere yitabiriye i Rwamagana ntiyashoye kwitwara neza, ariko nyuma yaje kwitabira amarushanwa yabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, azana imidari ibiri harimo uwo kwiruka metero ibihumbi bitanu aho yabaye uwa kabiri n’uwo gusimbuka aho yabaye uwa gatatu.

Mbonigaba Gamaliyeri umutekinisiye wo ku rwego rwa VUP mu Murenge wa Nyarubaka wakurikiranye imirimo yo kubaka ikibuga Kavumu Athletics Club yitorezaho, yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko icyo kibuga cyubatswe ku gitekerezo cy’abaturage Umurenge uragishyigikira kuko byagaragaye ko hari abana bafite impano bityo cyubakwa binyuze muri VUP kuko nta kindi kibuga cyiza cyari hafi yabo.

Uyu muyobozi yavuze ko mbere abana bakoraga siporo badafite aho bahurira  nyuma biba ngombwa ko bahuza ibitekerezo bityo ubu icyo kibuga nubwo kicyubakwa, ariko ukigezeho wese akishimira, yagize ati “nk’iyo ubuyobozi budusuye buvuga ko iki kibuga ari cyo cya kabiri ku cya Muhanga mu bibuga biri muri aka Karere kacu ka hafi, naho mu Ntara y’Amajyepfo cyaza nko ku mwanya wa kane”.

Mbonigaba avuga ko bafite icyizere cy’uko hazaboneka abaterankunga kuko icyo kibuga kazakira imikino myinshi bakaba bifuza ko n’amakipe akomeye azajya aza kuhakorera imyitozo.

Sebahinzi Jean Claude waje ahagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka yavuze uko byagenze kugira ngo icyo kibuga cyubakwe, ati “kugira ngo iki kibuga cyubakwe byasabye ko abaturage bagaragaza ko bakeneye iki kibuga dushingiye uko siporo yateraga imbere mu Murenge wa Nyarubaka bigendeye no kuri politiki y’Igihugu ari uko abaturage bakora siporo, binashingira y’uko Leta y’u Rwanda igamije ko abaturage bagira ubuzima buzira umuze kuko muri rusange siporo ni ubuzima mu nkingi y’imibereho myiza y’abaturage”.

Yakomeje avuga ko icyo kibuga cyari kimaze iminsi kidakoreshwa bikaba byari bikenewe ko kivugururwa kugira ngo abantu babone aho bidagadurira n’aho bakorera siporo.

Uyu muyobozi yavuze ko mu kubaka icyo kibuga byatwaye amafaranga asaga miliyoni eshatu hakiyongeraho n’imirimo abaturage bakoze mu bwitange bwabo.

Amafoto atandukanye ya Kavumu Athletics Club ubwo ikinyamakuru IMPAMBA cyabasuraga tariki ya 22 Kanama 2021

Uyu mwana ni umwe mu bagaragaje ko afite impano yo gusiganwa ku maguru
Kavumu Athletics Club mu myitozo
Bakoze imyitozo bashyizeho umwete
Bakora na siporo yo gusimbuka

Hirwa Isaie, watangije Kavumu Athletics Club akaba n’umuyobozi wayo
Umuyobozi w’Umududugu w’aho ikipe ya Kavumu yitoreza arishimira ko ikibuga ubu gifasha abakinnyi gukora imyitozo
Murindarugamba Jean Baptiste umutoza wa Kavumu Athletics Club
Sebahinzi Jean Claude waje ahagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka
Uyu mubyeyi ni umwe mu baba hafi ikipe ya Kavumu y’imikino ngororamubiri

Uwitonze Claire ukinira Rwamagana Athletics Club yamenyekaniye mu ikipe ya Kavumu Athletics Club
Uyu mwana usibye gusiganwa ku maguru afite n’impano yo guhanga indirimbo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up