Mubiligi Fideli ntiyemera ko “Athletisme” iri mu mashyirahamwe 6 afashwa na Minisiteri ya Siporo, u Rwanda ntirwitabiriye imikino y’Isi muri Kenya

Mubiligi Fidele Perezida wa RAF nawe hari igihe akora siporo yo gusiganwa ku maguru

Mubiligi Fideli, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ntiyemeranya n’abavuga ko siporo ya “Athletisme” iri mu mikino ifashwa cyane na Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo, mu kiganiro n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM yavuze ko impamvu u Rwanda rutitabiriye imikino y’Isi y’abato (Junior) iri kubera muri Kenya ari uko Minisiteri ya Siporo itabafashije.

Mubiligi Fideli yavuze ko ntawukwiriye kuvuga ko umusaruro muke u Rwanda rukura mu mikino mpuzamahanga uterwa n’imikorere y’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri kuko nta cyakorwa Leta itashyize amafaranga muri siporo, aho yatanze urugero ko ku mashyirahamwe bivugwa ko akora cyane nka Basketball, Volleyball na FERWAFA ngo abo bose bivugwa ko bakora cyane kubera ko baba bahawe ubufasha.

Mubiligi yagize ati “gutegura si amagambo, ntabwo nzahagarara hariya ngo ndategura, ndategura nta “moyen” mfite none se “moyen” zategura umukinnyi zaturuka muri Federation, ni Igihugu kibikora”.

Uyu muyobozi na none yavuze ko abavuga ko imikorere y’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri ariyo ituma nta musaruro u Rwanda rubona mu mikino mpuzamahanga, ko ibyo ari ukubeshya cyane kuko na FERWAFA abantu bemera idashobora gutwara ikipe y’Igihugu mu mikino ya gishuti Leta idashyizemo ukuboko.

Mubiligi yavuze ko Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda ribona inkunga ya Leta mu gihe cya Marato Mpuzamahanga y’Amahoro (Kigali International Peace Marathon) gusa mu yandi marushanwa mpuzamahanga ntibagire icyo bahabwa ngo bitabire, atanga n’urugero ku marushanwa y’abatarengeje imyaka 20 iri kubera muri Kenya, aho u Rwanda rutitabiriye kandi abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri barasabye inkunga muri Minisiteri ntibayihabwa, akaba asanga Marato Mpuzamahanga y’Amahoro yonyine  idashobora gutegura umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu.

Mubiligi yagize ati “ubu dufite “Under 20, under 17, izaba ejo bundi i Nairobi ni irushanwa Mpuzamahanga u Rwanda ntirushobora kujyayo, habuze amikoro nta “financement” ihari”.

Yavuze ko basabye inkunga ntibayihabwa, kimwe n’uko hari n’andi marushanwa menshi u Rwanda rutajya rwitabira kuko nta nkunga yabonetse.

Mubiligi na none yavuze ukuntu ikipe y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri itagira umutoza mu gihe hari andi mashyirahamwe amakipe aba afite abatoza.

Nyuma yo kumva ibi bibazo Mubiligi Fideli yavuze, ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyifuje kumva icyo ubuyobozi bwa Minisiteri ya siporo bubivugaho ntibyashoboka, ariko mu gihe bizakunda icyo abayobozi bazabivugaho kizatangarizwa abasomyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *