Athletisme: Abanyarwanda bitwaye neza muri Marato ya 2021 baramagana icyemezo cy’ubuyobozi bwabo  kigiye gutuma badahembwa amafaranga batsindiye

Mubiligi Fidele Perezida w’Ishyirahamwe rya Athletisme , abakinnyi ntibamwishimiye kuko adaharanira iterambere ryabo

Abakinnyi b’Abanyarwanda baje mu myanya itanu ya mbere mu isiganwa rya “Kigali International Peace Marathon” rya 2021 baramagana icyemezo cyafashwe ku munota wa nyuma cy’uko ibihembo bigenewe Abanyarwanda bitazatangwa hakurikijwe imyanya, ahubwo hari ibihe byashyizweho nyuma, ku buryo hari n’abibwira ko bategereje ibihembo kandi ntabyo bazahabwa kuko badafite ibihe (minima).

Ku wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, mu kiganiro ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyagiranye na Mubiligi Fedeli, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda yavuze ko ubwo basuraga abakinnyi  bari mu mwiherero (local) mbere gato y’uko Marato Mpuzamahanga y’Amahoro iba (Kigali International Peace Marathon) abakinnyi bisabiye ko guhemba abakinnyi b’Abanyarwanda hakurikijwe imyanya bagize bigomba kuvaho, ahubwo hakarebwa ibihe bakoresheje.

Ibi, abakinnyi bitabiriye uyu mwiherero bavuze ko Mubiligi Fideli Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) yababeshyeye ahubwo icyo cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi ku munota wa nyuma babibabwiye abakinnyi ndetse n’abatoza babo babyamaganira kure ubu bakaba batumva ukuntu byagizwe ihame none bakaba barategereje amafaranga yabo amaso ahera mu kirere.

Umwe mu bakinnyi bitabiriye umwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri wanze ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we,  nyuma yo kumva ko ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda bukuriwe na Mubiligi Fideli bwatangaje ko guhemba abakinnyi b’Abanyarwanda hakurikije imyanya yabo byakuweho, yagize ati “ibyo ninde wabivuze koko  ko ari abayobozi babishyizeho ahubwo twebwe abakinnyi n’abatoza twari kumwe tukabirwanya ko bidakwiriye ko hashyirwaho ibihe ku bakinnyi b’Abanyarwanda, kandi “competition” barayihinduriye aho yanyuraga ikanyura ahantu h’udusozi twinshi ndetse no gusoza ntibyari byoroshye kuko Marato ya 2021 yabaye mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi bw’ukwezi kwa Gatandatu, umuyobozi wavuze ko ari twe twabisabye yaratubeshyeye”.

Undi mukinnyi waje mu banyarwanda ba mbere bitwaye neza mu isiganwa rya “Kigali International Peace Marathon” wavuganye n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM yavuze ko Marato ryari irushanwa rifunguye kuri buri mukinnyi wese ubishoboye bityo kuvuga ko Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri ryakoranye inama n’abakinnyi batarenze umunani bakoze umwiherero (local) ibyo badashobora kubyemera kuko bitavuzwe mbere  ngo abakinnyi baze mu marushanwa babyiteguye kandi abakinnyi bashyizwe mu mwiherero sibo bari bahagarariye abandi Banyarwanda bakoze imyitozo ku giti cyabo.

Undi mukinnyi waje mu Banyarwanda batanu ba mbere yagize ati “Abanyarwanda baje muri batatu ba mbere muri rusange barabahembye kandi ari bo bagombaga kubanza gupimwa none se twebwe ubwo si ukuturerega bashaka uko bayarya? Ibisubizo byacu bavuga ko bategereje kandi bataradupimye ni ibihe?

Aba bakinnyi bari basezeranyijwe ko ibihembo byatanzwe ku bakinnyi b’Abanyarwanda muri 2019 ari na byo bizongera gutangwa muri “Kigali International Peace Marathon ya 2021”, aho icyo gihe mu kwiruka igice cya Marato (21KM) umukinnyi wa mbere yahembwe amadolari igihumbi magana atanu (1,500$), naho mu kwiruka Maratho (42KM), uwa mbere yari ibihumbi bibiri magana atanu b’amadolari (2,500$), gusa ngo icyo gihe Nyirarangwa Mediatrice wabaye uwa mbere mu kwiruka Marato yuzuye (42KM) yahembwe nk’uwabaye uwa gatatu ahabwa 1,500$ kuko yatinze gusoza isiganwa , nabwo bashaka kwanga kumuhemba kuko yatinze gusoza isiganwa ayahabwa nyuma yo kugeza ikibazo cye muri Minisiteri ya siporo.

Nyirarangwa Mediatrice, umugore umaze imyaka isaga 20 yitabira amarushanwa ni umwe mu bakomeje kurenganywa n’ubuyobozi bwa RAF

Urutonde rw’abakinnyi b’Abanyarwanda bishyuza Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF)

Mu birutse 21 KM

Abagabo

  1. Nimubona Yves
  2. Muhitira Felicien bita Magare
  3. Kajuga Robert
  4. Mutabazi Emmanuel
  5. Eric Sebahire.

Abagore

  1. Yankurije Marthe
  2. Musabyeyezu Adeline
  3. Nyiranizeyimana Diane
  4. Iribagiza Honorine
  5. Ineza Celine.

Aba biyongeraho n’abandi Banyarwanda baje mu myanya y’imbere mu kwiruka Marato (42KM).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up