Nsengiyumva Joseph aremeza ko Ntawurikura yababereye umubyeyi ubwo bamusangaga mu Butaliyani

Nsengiyumva Joseph ni umwe mu bakinnyi b’abahanga mu mikino ngororamubiri u Rwanda rwagize

Nsengiyumva Joseph umukinnyi w’imikino ngororamubiri (Athletisme) utuye muri Canada, arashimira cyane Ntawurikura Mathias wamubaye hafi ubwo we na bagenzi be babiri bajyaga gukorera imyitozo mu Butaliyani mu gihe cy’umwaka umwe.

Nsengiyumva Joseph mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM yavuze ko muri 1997 hamwe n’abandi bakinnyi b’Abanyarwanda barimo Munyeshyaka  na Ishyaka Patrick bagiye gukorera imyitozo mu Butaliyani mu gihe cy’umwaka umwe, ariko Ntawurikura Mathias waserukiye u Rwanda mu mikino Olempike inshuro eshanu abafata neza, yagize ati “Ntawurikura Mathias yatubereye umubyeyi  rwose, yatubereye izuba niwe wadufashije tuba mu Butaliyani nta kibazo dufite”.

Nsengiyuma abo bakinanye imikino ngororamubiri (Athletisme) bakunze kwita Joseph Kibungo avuga ko mu gihe cy’umwaka yamaze mu Butaliyani yahakoreye imyitozo ndetse yitabira n’amarushanwa yahabereye kandi akayatsinda.

Nsengiyumva yabaye umukinnyi wamenyekanye mu Rwanda mu kwiruka metero ibihumbi bitanu, metero ibihumbi 10, no mu gusiganwa ahareshya n’igice cya Marato (21KM).

Mu masiganwa yose yitabiriye mu Rwanda aho yubatse izina cyane ni mu isiganwa rya 20KM de Kigali ubu ritakibaho, aho uwa kabiri yamusigaga iminota itatu cyangwa ine.

Nsengiyumva Joseph mu bihe bitandukanye bya Athletisme yaranzwe no kwitwara neza
Ntawurikura Mathias waserukiye  u Rwanda mu mikino Olempike inshuro eshanu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up