
Ndayikengurukiye Cyriaque wakiniye ikipe y’Akarere ka Kamonyi n’Ikipe y’u Rwanda y’Imikino Ngororamubiri (Athletisme) mu gihe cy’imyaka 7, arashinja Ndacyayisenga Peter Umuyobozi Ushinwe Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) kumutegeka kumusubiza amafaranga yari yahawe y’impamba (Frais de mission) ahwanye n’ibihumbi 400 ubwo muri Werurwe 2015 bari bagiye kwitabira imikino mpuzamahanga yabereye mu Bushinwa.
Ndayikengurukiye Cyriaque, ubu ucumbitse mu nkambi y’impunzi ya Mahama yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM yakiniye ikipe y’u Rwanda, afite n’Indangamuntu y’u Rwanda yabonye abifashijwemo n’Akarere ka Kamonyi yakiniraga, agaserukira Igihugu yitwa Umunyarwanda, ariko ari Umurundi kuko yabanje gukinira i Burundi, atangira gukinira ikipe ya Kamonyi n’iy’u Rwanda guhera muri 2008, aho yatozwaga na Ndacyayisenga Peter amufata nk’umubyeyi we ariko atungurwa no kubona amuhinduka muri 2015.
Uyu mukinnyi usaba ko amafaranga ye ibihumbi 400 yayasubizwa kuko n’ubundi ntawundi bamusimbuje, mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “nkigera mu Rwanda nahise njya mu ishuri ntangira no kwitabira amarushanwa kuko bambonagamo ubushobozi banshakira “Passport de service” competition ya mbere nitabiriye shampiyona d’Afrique yabereye muri Ethiopia, nahavuye njya gukina “competition” yabereye mu Bwongereza, ariko tugarukira mu nzira kuko Visa yanjye na Rurangirwa Louis zarabuze, nakiniraga ikipe y’u Rwanda mbishyizeho umutima kuko usibye Peter Ndacyayisenga “Directeur Technique” wa Federation ya Athletisme nyuma wampemukiye naho ubundi mu Rwanda nari nakiriwe neza, nanjye amafaranga nakuraga mu marushanwa nayakoreshaga mu gufasha abakinnyi bagenzi banjye kugira ngo nabo bazazamuke”.
Ndayikengurukiye Cyriaque avuga ko muri 2015, yari mu bakinnyi b’ikipe y’u Rwanda y’Imikino Ngororamubiri (Athletisme) yakoze umwiherero (Local) wo kwitegura amarushanwa mpuzamahanga y’abakuru (senior) yabereye mu Bushinwa, aho bari bacumbitse muri hoteli Ndacyayisenga Peter niwe wari ubashinzwe, ariko byaje kurangira amwatse amafaranga yari yahawe y’urugendo (frais de mission) ndetse yangirwa no kugenda kandi mu myitozo yarakoresheje imbaraga nyinshi agamije guharanira kuzahesha Ishema u Rwanda kuko ikipe yakiniraga y’Akarere ka Kamonyi yari yaramwemereye ko yatangiye no kumushakira uburyo yabona ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Ndayikengurukiye Cyriaque yavuze ikintu cyamubabaje, ati “ikintu cyambabaje cyane ni uko ndi muri “local” nk’abandi bose Peter yaje akambwira ngo mu byangombwa byawe basanze uri Umunyamahanga, birantungura kuko narimaze imyaka myinshi nkinira ikipe y’u Rwanda kandi nkagenda banyita Umunyarwanda, icyo gihe bari bampaye “frais de mission” ya 400,000Frs aca arambwira ngo utegetswe kuyansubiza, ndacamusubiza ko yari ayanjye ntawundi muntu agenewe kubera iki ndayagusubiza? Aca arambwira ngo urumva bayadusabye muri Federasiyo, ndayamuhereza”.
Ndayikengurukiye Cyriaque avuga ko nyuma ikipe ya Kamonyi yamwijeje ko igiye kumufasha kubona ubwenegihugu binyuze mu nzira zemewe n’amategeko ariko abonye ko ntawukimwitayeho yafashe icyemezo cyo gusubira iwabo i Burundi, akihagera yakubitanye n’imvururu aho bamwe bicwaga ahita ahungira mu Rwanda ubu akaba aba mu nkambi ya Mahama aho yanze ko impano ye imupfira ubusa akaba asigaye atoza abana b’impunzi ndetse yabazanye no mu Isiganwa Mpuzamahanga rya Marato y’Amahoro (Kigali International Peace Marathon) ya 2021.
Ndayikengurukiye Cyriaque arasaba ko umuntu ufite ikibazo mu byangombwa bye yajya abimenyeshwa mbere

Ndayikengurukiye Cyriaque avuga ko yakoresheje imbaraga nyinshi mu gukora imyitozo ariko yangirwa guserukira Igihugu, akaba asaba ko ibyo byajya bivugwa mbere umukinnyi ntaruhire ubusa.
Ndayikengurukiye Cyriaque yagize ati “ibyo nakorewe umuntu yarwara cyangwa agahahamuka kuko iyo umuntu yahawe amafaranga aba yamaze guteganya ibyo agomba kuyakoresha, ndasaba inzego zireberera siporo ko zakumva akarengane kanjye ayo mafaranga nkayasubizwa kuko yari angenewe”.
Nkezabo Jean Damascne wayoboye Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda avuga ko iby’ayo mafaranga Ndacyayisenga Peter yatse Ndayikengurukiye Cyriaque ntabyo yamenyeshejwe nka President
Nkezabo Jean Damascene wabaye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Kanama 2021 yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko iby’ayo mafaranga Peter yatse Ndayikengurukiye Cyriaque ntabyo yigeze amenyeshwa nka Perezida, yagize ati “ese kuki ayo mafaranga uwayamwatse atari umubitsi wa Federasiyo ya Athletisme cyangwa se ayakwe na Minisiteri ya siporo, ndumva bitumvikana neza”.
Ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyabajije Nkezabo Jean Damascene nk’umunyamategeko wayoboye n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, ufite ikosa muri iki kibazo cya Ndayikengurukiye Cyriaque asubiza ko ari abamukinishije bamwita Umunyarwanda kandi atarahabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Ndacyayisenga Peter we ati “amategeko y’Igihugu cyacu ari “very clear” arasobanutse neza kandi arubahirizwa”

Tariki ya 4 Kanama 2021 ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyabajije Ndacyayisenga Peter, Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda kuri ayo mafaranga yatse Ndayikengurukiye Cyriaque, avuga ko itegeko ry’u Rwanda risobanutse ko ibyo ari ibihuha.
Nyuma ikinyamakuru IMPAMBA cyifuje ko yagiha amakuru arambuye kuri icyo kibazo avuga ko atari umuvugizi wa Federasiyo ko ashinzwe tekinike.
Umwe mu bakozi ba Minisiteri ya Siporo utifuje ko amazina ye atangazwa kuko atari umuvugizi wayo, nyuma yo kumva iki kibazo cya Ndayikengurukiye Cyriaque, yasabye abakinnyi kujya bashishoza mbere yo kwemera ibyo ababashakamo inyungu bababwira, yavuze ko Ndayikengurukiye Cyriaque atagombaga kwemera gukina kandi atarahabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Mu nkuru y’ubutaha ikinyamakuru IMPAMBA kizagaruka ku bibazo bimwe na bimwe bibangamiye iterambere ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda harimo kuba Peter Ndacyayisenga abangamira umuntu wese wakiniye ikipe y’Igihugu mu myaka ya kera ndetse na bamwe bo mu myaka ya vuba, aho abahimbira n’ibyaha bishobora gutuma bafungwa, byose akabikora mu nyungu ze zitari iza siporo cyangwa iz’Igihugu.