Isiganwa rya “20KM de Kigali”rigaruke nzaritera inkunga-Nsengiyumva Joseph

Nsengiyumva Joseph mu bihe bitandukanye bya Athletisme yaranzwe no kwitwara neza

Nsengiyumva Joseph uzwi ku izina rya Joseph Kibungo, Umunyarwanda uba muri Canada arasaba ko isiganwa ryo gusiganwa ahareshya na kirometero 20 muri Kigali ryamenyekanye nka “20KM de Kigali” rigaruka kuko yiteguye kuritera inkunga kubera ko yarigiriyemo amateka akomeye.

Mu kiganiro Nsengiyumva Joseph yagiranye n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM yavuze ko isiganwa rya “20KM de Kigali”, Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) niririgarura azaba yiteguye guhemba umukinnyi wa mbere mu bahungu no mu bakobwa.

Nsengiyumva Joseph bita Joseph Kibungo yagize ati “bagarure “20KM de Kigali” abakinnyi tuzabahemba, niba barampembaga ibihumbi 500Frs muri 2,000, ubu uwa mbere mu bahungu n’uwa mbere mu bakobwa nabahemba”.

Nsengiyumva avuga ko icyamubabazaga muri “20KM de Kigali” ari uko abahungu bahembwaga amafaranga menshi, ariko abakobwa ntibayahabwe, ubu akaba atazi uko bigenda kuko aba ahugiye mu kazi cyane ku buryo atamenya neza imikorere y’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), ariko akaba afite icyizere ko hari ibyakosowe, yagize ati “igihe cyacu wabonaga utazi ibyo ari byo, muri make sinzi ukuntu badufataga”.

Nsengiyumva Joseph yasize amateka muri “20KM de Kigali”

Bamwe mu bakinanye na Nsengiyumva Joseph bavuga ko icyo bamwibukiraho muri “20KM de Kigali” ari uko yabasigaga ahantu harehare ku buryo yahagararaga agasuhuza abantu ku muhanda bikarangira n’ubundi abaye uwa mbere.

Ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyabajije Nsengiyumva Joseph ibanga yakoreshaga kugira ngo asige abantu muri “20KM de Kigali”, asubiza ati “20KM de Kigali” yaberaga iwacu, ikirere nkimenyereye, umwuka umeze neza, kuva 1996 kugeza muri 2,000 narinkomeye pe ku buryo uwankurikiraga namusigaga iminota itatu cyangwa ine, naho gusuhuza abantu ku muhanda nabaga narebye inyuma nkabona nta muntu undi hafi ngahagararaho gato ngasuhuza abantu ngakomeza”.

Abakinnyi bitabiraga “20KM de Kigali” bahagurukiraga kuri Sitade Amahoro berekeza Chez Lando, Kacyiru Minisiteri, berekeza ku Kinamba, mu Mujyi bagasoreza  na none kuri Sitade Amahoro, Nsengiyumva yagize ati “Competition ya 2000 na 2001, zose uko ari ebyiri iyo nageraga ku Kinamba nahitaga nsezera abakinnyi twari kumwe nkagenda njyenyine nageraga mu Mujyi namaze kubasiga metero nyinshi ngacurika mu Rugunga numvaga nabasize ku buryo numvaga n’umuntu namusuhuza”.

Nsengiyumva Joseph Kibungo mu masiganwa yaranzwe no kuza mu myanya ya mbere

Ubuzima bwa Nsengiyumva Joseph wamenyekanye ku izina rya Joseph Kibungo muri siporo, aho yagize ibihe byiza n’aho yagize ibihe bibi ndetse n’umusanzu yiteguye gutanga mu iterambere ry’imikino ngororamubiri (Athletisme) mu Rwanda ikinyamakuru impamba.com kizabagezaho izo nkuru mu bihe bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *