Ikoranabuhanga nti ryariryizerwa na benshi mu gikorwa cyo kurwanya Covid-19

Gukoresha ikoranabuhanga mu gihe cya COVID-19 byatanze umusaruro

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda mu kwezi kwa 3 muri 2020, leta y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye zo kwirinda. Muri izi ngamba harimo no gukangurira Abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu kugura no kugurisha.

Iyi myanzuro yashyizweho mu rwego rwo kugira ngo abantu bareke guhererekanya amafaranga mu ntoki kuko biri mu bishobora gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19.

Ntakirutimana Simoni ni umucuruzi w’ibirayi mu isoko rya Nyamirambo, avuga ko yatangiye gukoresha ikoranabuhanga ubwo leta yemeje ko bagomba kwishyura bakoresheje uburyo buzwi nka Momo pay, ariko ngo ahora afite impungenge z’amafaranga ye kubera abatekamutwe bateye.

Yagize ati” Urebye uburyo nakoreshaga Momo pay ubu narabigabanyije kuko mba mfite ubwoba ko amafaranga yanjye nshobora kuyabura kubera ko hadutse abatekamutwe benshi biba amafaranga bakoresheje ikoranabuhanga.”

Simoni akomeza avuga ko  kugeza ubu inshuro nyinshi abakiriya bamwishyura mu ntoki cyane iyo abakiriya bamubanye benshi kuko hari igihe “Connection” igenda gake abakiriya bakaba bamucika.

Ntabanganyimana Jean Claude  umuyobozi mukuru w’ikigo Kigali Appline gikora ibikorwa by’ubucuruzi mu buryo bw’Ikoranabuhanga, nawe yemeza ko  ritarizerwa na benshi nko mu bindi bihugu.

Yagize ati” Ku bijyanye no kuba abantu bagura cyangwa bakagurisha bakoresheje ikoranabuhanga ntabwo Abanyarwanda bararyizera kuko abarikoresha muri ubwo buryo ni bake cyane nko mu gihugu hose navuga ko isoko dufite ni abatuye bo mu Mujyi wa Kigali gusa kuko abantu bo mu Ntara abenshi badafite telephone zikoresha ikoranabuhanga( Smart phone).”

Ntabanganyimana akomeza avuga ko Abanyarwanda batarizera ikoranabuhanga mu kugura no kugurisha ndetse no kwishyura kuko hari abatekamutwe bashobora kurikoresha biba abaturage cyangwa n’abafite imbuga zitanga iyo serivisi ntibayitange neza nkuko bari barasezeranyije umukiriya ugasanga byambitse isura itari nziza mu bandi bakora kinyamwunga.

Inyungu ziri mu gukoresha ikoranabuhanga mu kugura no kugurisha

Ntabanganyimana  akomeza asobanura ibyiza byo kugurira cyangwa gucuruza wifashishije Ikoranabuhanga.

Agira ati” Reka ntangirire nko ku mucuruzi nk’urugero niba mfite nk’iduka ricuruza imyenda i Remera, ibicuruzwa byange biri ku rubuga, mba mfite Isoko ry’Isi yose wakunze ibyo mfite igihugu waba urimo cyose wangurira utiriwe ungeraho. Naho ku muguzi ntabwo atakaza wamwanya yari gukoresha ajya kugura ikintu mu Isoko. Ikindi n’amafaranga yari gutegesha ntabwo ayakoresha kuko ugura utavuye ahuri kandi ugakomeza n’ibindi bishobora kubyara inyungu.”

Inama leta itanga ku bakoresha ikoranabuhanga

Habimana Remy Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kugura, gucuruza no kwishyura hakoreshejwe uburyo bw’Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya avuga ko impamvu abakoresha ikoranabuhanga bakiri bakeya ari uko batarumva akamaro karyo ariko ko hari ubukangurambaga buri gukorwa ngo abanyarwanda bamenye inyungu ziri mu gukora ubucuruzi hifashishijwe Ikoranabuhanga,  ariko ko hari n’ibyo bagomba kwitondera.

Yagize ati.” Dufite ubukangurambaga turi gukora bushishikariza abantu kwitabira iryo hererekanya ry’amafaranga, hifashishijwe ikoranabuhanga, rigafasha abantu kwiteza imbere mu bucuruzi cyangwa kwizigamira. Nubwo kurikoresha ari byiza ariko hari n’abarikoresha ngo babacucure utwabo, muri uko kubashishikariza tunabibutsa kurinda cyane icyo bita ijambo banga ariko mu kuririnda ukaba wakwirinda gushyiramo imibare yoroshye cyangwa amagambo yakorohera buri wese ufashe Phone yawe cyangwa ayibye.”

Habimana akomeza avuga ko hari ingamba Minisiteri yashyizeho zizatuma Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga biyongera bakarushaho no kuryizera zirimo kubakorera ubuvugizi.

Yunzemo agira ati ” Nka MINICT, dukora ubuvugizi kugira ngo ikiguzi cya service ijyanye no guhererekanya amafaranga kigabanuke. Aho nk’urugero kuri Momo code icyo kiguzi cyavanyweho kugira ngo byorohereze abanywaranda cyane muri bino bihe turimo bya COVID-19.”

Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda hari imbuga 62 zicuruza hifashishijwe ikoranabuhanga murizo harimo 3 zikorera no mu tundi turere ari two: Muhanga na Musanze,naho izindi zikaba zikorera mu Mujyi wa Kigali.

Mu igenzura ryakozwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya mu Kuboza 2020 ku bijyanye n’uko ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugura no kugurisha ryagaragaje ko hari ubutumwa ibihumbi 11 bw’abacuruzi bakoresheje imbuga 62.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up