U Burundi bwashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi bari bafungiyeyo

Ngabo abaturage b’u Rwanda bari bafungiye i Burundi nyuma bakarekurwa

Leta y’u Burundi yashyikirije abaturage barindwi b’u Rwanda   bafatiwe muri icyo gihugu n’amatungo yabo nyuma yo gusanga nta cyaha bakurikiranyweho.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021  mu masaha ya saa saba z’amanywa bibera  ku mupaka wa Nshili uhuza u Rwanda n’u Burundi uri mu Murenge wa   Ruheru, mu Karere ka Nyaruguru.

Ku ruhande rw’u Rwanda, uyu muhango wari uhagarariwe na Guverineri w”Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ari kumwe n’Ubuyobozi  bw’Akarere ka Nyaruguru n’inzego z’Umutekano.

Mu gihe ku ruhande rw’Uburundi rwari ruhagarariwe na Guverineri  w’Intara ya Kayanza Col  Cishahayo Remy.

Ba Guverineri bombi biyemeje  gukomeza ubufatanye banakangurira abaturage kwirinda kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe hagitegerejwe ko imipaka ifungurwa.

Abarundi bazaniye u Rwanda na none inzoga y’umuganura

Usibye iki igikorwa cyo gusubiza abanyarwanda bari bafatiwe mu Burundi, hanabaye ibiganiro  hagati y’intara zombi bigamije kunoza umubano.

Muri uko kuganira  hanasubijwe inka y’umuturage witwa Mukamisha Verediana yafatiwe i Burundi kuwa 2 Kanama ubwo bari bayiragiye ikarenga umupaka.

Iki gikorwa cyibaye nyuma yaho u Rwanda Ku wa 30 Nyakanga 2021 binyuze mu itsinda ry’ingabo zishinjwe kugenzura imipaka mu Karere k’Ibiyaga bigari (EJVM) u Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi b’umutwe wa Red Tabara  19 bafatiwe ku butaka bwarwo mu mwaka ushize wa 2020.

Aba barwanyi ba Red Tabara bafatiwe ahitwa Ruheru mu Karere ka Nyarguru mu Ntara y’Amajyepfo, tariki ya 29 Nzeri 2020.

 

Source: Umuseke.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up