Butare ati “umukinnyi uba mu Rwanda n’uba mu mahanga bafatanye mu guteza imbere Athletisme”, mu bo yagarutseho harimo: Joseph Kibungo, Joseph Rutaganira (Padiri) n’abandi

Butare Pascal wamenyekanye mu kwiruka metero 100,200m na 400m

Butare Pascal umukinnnyi w’Umunyarwanda  uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, asanga hakenewe uruhare rwa buri muntu wakinnye imikino ngororamubiri (Athletisme) kugira ngo haboneke umusaruro wifuzwa, akaba asanga yaba umuntu uba mu Rwanda cyangwa se uba mu mahanga umusanzu we ukenewe.

Bamwe mu bari kuri uru rutonde

  1. Ndizeye Elie
Ndizeye Elie umutoza wazamuye abakinnyi benshi harimo na Butare Pascal

Yatoje abanyeshuri benshi bigiye mu Karere ka Huye ubwo hitwaga Butare abakundisha imikino ngororamubiri bavamo abakinnyi bitwara neza mu marushanwa yo ku rwego rwego rw’Igihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga.

Ndizeye Elie nyuma Minisiteri ya Siporo n’Umuco yamwohereje kujya kwiga ubutoza mu Budage, agarutse mu Rwanda Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ntiryamukoresha ngo ashyire mu bikorwa ibyo yize birangira agiye gushakira ubuzima muri Canada, ariko ubu yagarutse mu Rwanda azanywe no kongera guteza imbere siporo.

  1. Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre

Ubwo yari akuriye Ishami rya siporo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yafashije abakinnyi benshi barimo n’abakora siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletisme). Butare Pascal umwe mu bafashijwe na Ambasaderi Karabanga Jean Pierre ubwo yigaga muri Petit Seminaire Baptiste de Butare aremeza ko nubwo Karabaranga afite izindi nshingano ariko uwamwegera atabura kumufasha mu iterambere rya “Athletisme” mu Rwanda.

  1. Joseph Kibungo

Ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane mu Rwanda mu masiganwa nka 20KM de Kigali ku buryo yashoboraga guhagarara agasuhuza abantu, ariko akaba uwa mbere. Yaserukiye u Rwanda mu marushanwa atandukanye, ariko nyuma yaje kujya kuba muri Canada, n’ubu akaba afite umutima ukunda abakinnyi ba kera na b’ubu. Kimwe mu bikorwa yagaragayemo ni icyo kwifatanya n’abakinnyi b’imikino ngororamubiri mu gukusanya inkunga yo kugira ngo muri 2017, Ntawurikura Mathias waserukiye u Rwanda mu mikino Olempike ishuro eshanu, abone ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu Butaliyani.

Butare Pascal yagize ati “abangaba ni abantu wakwitabaza bakagira icyo bakora kandi batagusabye ibintu byinshi”.

  1. Disi Dieudonné

Disi ni umwe mu bakinnyi bubatse izina mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, ku buryo nubwo yahagaritse gukina muri 2017 akinjira mu butoza, nyuma akabireka akajya kubana n’umuryango we muri Amerika ariko n’ubu izina rye ntiharaboneka undi mukinnyi urisimbuza mu mitwe y’abantu bakunda imikino ngororamubiri. Disi yaranzwe no kugira inama abakinnyi bakibyiruka abanze kuzumva bakamenyekana akanya gato bagahita bibagirana. Disi nubwo atari mu Rwanda ariko ntabwo yagiye kure ya siporo kuko ayikurikirana umunsi ku wundi ku buryo aho yaba akenewe hose kugira ngo agire icyo akora imikino ngororamubiri yongere gutera imbere yagikora hakongera kuboneka abakinnyi benshi babona ibihe bibemerera kwitabira Imikino Olempike.

5.Rutaganira Joseph (Padiri)

Misago Evode wakinanye na Rutaganira Padiri muri APR Athletics Club n’ubu baracyakunda Athletisme

Yabaye umukinnyi w’ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri, yitabiriye amarushanwa atandukanye yaba mu Rwanda no hanze yarwo. Nyuma yaje kujya kwiga mu mahanga aho afite ibyiciro bya gatatu bya Kaminuza (Masters) bibiri, kimwe yagikuye mu Buhinde, ikindi agikura mu Buholande, ubu yakomereje amasomo ye mu Burusiya ku nkunga ya Leta y’u Rwanda aho muri 2023 azagaruka mu Rwanda afite urwego rwa “PhD”.

Rutaganira Joseph nawe ni umwe mu bakunda siporo by’umwihariko imikino ngororamubiri, ku buryo hagize umwereka ko afite umushinga wo kuzamura abana yawutera inkunga uko ashoboye.

Butare Pascal umwe mu bazi imico ya Rutaganira Joseph uzwi ku izina rya Padiri avuga ko usibye kuba akunda siporo, akaba yarize akaminuza hiyongeraho no kuba ari inyangamugayo, yagize ati “nta muntu w’inyangamugayo ndanona nka Padiri”.

Abandi bakenewe mu kugira ngo imikino ngororamubiri irusheho gutera imbere harimo nka: Misago Evode wakiniye APR Athletics Club, Ntawurikura Mathisa wakinnye imikino Olempike ishuro eshanu agafasha n’abakinnyi benshi b’Abanyarwanda kujya kwitoreza mu Butaliyani,  Murenzi Emmanuel wabaye umutoza wa NAS akaba n’Umuyobozi Ushinzwe Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Nkezabo Jean Damascene washinze ikipe ya New Athletics Star (NAS) yazamuye abakinnyi benshi, Yves Sikubwabo wabyirukiye muri NAS ubu akaba afite ikigo cy’Imikino Ngororamubiri kiri muri Kenya, Rukundo Johnson wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda nyuma akaza gushinga ikipe ya Mountain yatumye impano z’abakinnyi benshi zimenyekana, Gasore Serge wagiye kwiga muri Amerika akagaruka mu Rwanda yubaka ikigo cya Gasore Foundation kizwiho gukora ibikorwa by’ibugiraneza hakiyongeraho na siporo n’abandi benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up