Abanyarwanda bafite impano muri “Athletisme” babyaze umusaruro ikigo cya Sikubwabo Yves kiri muri Kenya

Ikigo cya Sikubwabo Yves kiri muri Kenya cyakira abakinnyi batandukanye

“RUNING CHANGE MY LIFE” ni ikigo cyashinzwe na Sikubwabo Yves ubarizwa muri Canada, kiri Itene muri Kenya gifasha abafite impano ya siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletisme) kwigaragaza bakaba abakinnyi bo ku rwego mpuzamahanga.

Amakuru ikinyamakuru IMPAMBA.COM gikesha umwe mu banyarwanda bitoreza muri icyo kigo avuga ko nta na rimwe kigeze gihagarika kwakira abakinnyi babyifuza yaba Abanyarwanda ndetse n’Abanyakenya.

Uyu mukinnyi wanze ko amazina ye atangazwa yagize ati “nagiye kwitoreza muri Kenya ku giti cyanjye nyuma amafaranga amaze kunshirana numvise ko hari ikigo cy’umukinnyi w’Umunyarwanda njyayo ubu bamfasha kuri buri kintu, nizeye ko nyuma y’imyaka ibiri nta mukinnyi witoreza mu Rwanda uzongera kunsiga yaba mu masiganwa asanzwe no muri Marato Mpuzamahanga y’Amahoro,mu myaka iri imbere nzaba niteguye guhesha ishema Igihugu cyanjye mu marushanwa mpuzamahanga”.

Nyuma yo kumva ko muri Kenya hari Ikigo cy’Umunyarwanda kigamije kuzamura impano z’abakinnyi bakora siporo yo gusiganwa ku maguru, ikinyamakuru IMPAMBA cyavugishije Yves Sikubwabo wubatse “centre” ya “RUNING CHANGE MY LIFE” avuga ko muri iki kigo amarembo akinguye ku mukinnyi wese ubyifuza yaba Umunyakenya cyangwa se Umunyarwanda, ndetse hakaba hari abakinnyi b’Abanyarwanda baza kikitorezamo akabafasha kuri buri kintu bakenera kugira ngo bakore imyitozo nta mbogamizi.

Yves Sikubwabo yaboneyeho umwanya wo gusaba Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) gukorana nawe mu rwego rwo kubaka umukinnyi ushobora kwitwara neza mu marushanwa abera mu Rwanda n’ayo ku rwego mpuzamahanga kuko ari byo bimufasha gutera imbere yaba mu bumenyi no mu bukungu.

Yves Sikubwabo yavuze ko abakinnyi b’Abanyarwanda batuye mu Burayi no muri Amerika bahora bazirikana uko bazamura izindi mpano z’abakinnyi bakibyiruka, yagize ati “ twibaza tuti “nihe twabonera uyu mwana scholarship, ibyo nabikora n’abandi babikora ariko dukeneye ko dushyira hamwe nk’Abanyarwanda kugira ngo ya siporo igirire akamaro abayikora, nitwohereza nk’umwana muri Amerika agakina amarushanwa akomeye ku Isi, yagenda agakomera cyangwa nta komere, ariko azagaruka mu Rwanda yarize, abe nka Gasore, abe nk’undi nibwo na siporo yacu izayoborwa n’abirutse bigatanga umusaruro niko mbitekereza”.

Yves yakomeje agira ati “urugero rworoshye, Gasore Serge iyo atajya kwiga  muri Amerika no kwitabira amarushanwa aberayo ibyo akora ubu ntiyari kubikora, iyo ntajya muri Canada umusanzu ntanga muri siporo ntiwarikuboneka, dufite abakinnyi ijana hanze buri wese afasha famille ye, afasha umukinnyi, tuba dufite abakinnyi bangahe mu myaka itanu, kuki se umukinnyi tutamwohereza kwitoreza muri Kenya nubwo mu marusahanwa aberayo yaba uwa nyuma yaza mu Rwanda akaba uwa mbere”.

Yves Sikubwabo yagiye kwiga muri Canada muri 2010, abikesha impano ye yo gusiganwa ku maguru, nyuma yo gukorera imyitozo mu ikipe ya New Athletics Star (NAS) yashinzwe na Kezabo Jean Damascene.

Andi mafoto

Bamwe mu bakinnyi bitoreza muri “RUNING CHANGE MY LIFE” centre yashinzwe na Yves Sikubwabo
Iki kigo nticyakira abakinnyi b’Abanyarwanda gusa
Nizeyimana Alexis wamenyekaniye muri APR Athletics Club ni umwe mu bakinnyi bitoreje muri Centre ya Athletisme ya Yves Sikubwabo aha bombi bakoraga imyitozo
Ubwiherero abakinnyi bakoresha bitoreza muri iki kigo
Kimwe mu bitanda aba bakinnyi bararaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up