Imikino Olempike yamaze gutangira

Gahunda y’imikino Olempike ku banyarwanda

Imikino Olempike igiye kubera i Tokyo mu Buyapani, umuhango wo kuyitangiza ku mugaragaro (Opening Ceremony) ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021, mu bakinnyi b’Abanyarwanda bitabiriye iyo mikino uzabimburira abandi mu kurushanwa ni Mugisha Moïse uzasiganwa ku igare tariki ya 24 Nyakanga 2021.

Nk’uko ikinyamakuru IMPAMBA kibikesha abari mu Buyapani  ni uko tariki ya 30 Nyakanga 2021,  hazarushanwa Abanyarwanda benshi barimo: Maniraguha Eloi na Agahozo Alphonsine bakora siporo yo koga (swimming) na Yankuruje Marthe usiganwa ahareshya na metero ibihumbi bitanu (5,000m).

Naho Hakizimana John usiganwa muri Marato (42KM) azarushanwa tariki ya 4 Kanama 2021.

Aba bakinnyi nta cyizere gihari cy’uko bazitwara neza muri aya amarushanwa, bamwe mu bantu bavuganye n’ikinyamakuru IMPAMBA ariko banze ko amazina yabo atangazwa bemeza ko aba bakinnyi bagiye mu mikino Olempike mu Buyapani kurangiza umuhango kuko bateguwe nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *