Butare Pascal arashimira Ambasaderi Karabaranga wamuteye inkunga agitangira kwigaragaza muri “Athletisme”

Karabaranga Jean Pierre ubufasha yahaye Butare Pascal agitangira siporo yo gusiganwa ku maguru arabuzirikana

Butare Pascal, umukinnyi w’imikino ngororamubiri (Athletisme) wamenyekanye mu kwiruka metero 100m, 200 na metero 400, arashimira Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre ubwo yari ashinzwe siporo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) wamubaye hafi nyuma yo gutangira kwigaragaza ubwo yigaga amashuri yisumbuye muri “Petit Seminaire Baptiste de Butare”.

Butare ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko hari abantu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryagombye kwegera bagatanga umusanzu wabo mu iterambere ry’iyi siporo kuko bayikunda batagamije izindi nyungu barimo Ndizeye Elie wamukundishije siporo yo gusiganwa ku maguru akaba n’umutoza we wa mbere hamwe na Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre watanze itegeko ko Kaminuza y’u Rwanda izajya imugenera ibiro bibiri by’isukari ndetse n’Amata ubwo ari we wari ukuriye siporo mu cyahoze ari “UNR”.

Butare Pascal yagize, ati “ubwo nigaga muri “Petit Seminaire Baptiste de Butare” najyaga gukora imyitozo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda nyuma Karabaranga Jean Pierre amenya ko hari umwana uva muri Secondaire akaza kuhitoreza atanga itegeko ry’uko buri Cyumweru bazajya bangenera ibiro bibiri by’isukari n’Amata, buri wa Gatanu najyaga kubifata”.

Butare avuga ko nyuma y’aho Ambasaderi Karabaranga aviriye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda iyo sukari n’ayo amata atongeye kubihabwa.

Amb.Karabaranga Jean Pierre (Ifoto/TNT)

Uyu mukinnyi mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM yavuze ko akurikije urukundo yasanze Ambasaderi Karabaranga akunda siporo n’ubu asabwe ubufasha ntiyabura gutanga umusanzu we, yagize ati “nubwo ari Ambasaderi ntiyabura gutanga ubufasha bwazamura impano z’abakinnyi”.

Butare Pascal asanga Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ridakwiriye kwirengagiza umuntu n’umwe ufite ubushake bwo guteza imbere imikino ngororamubiri kugira ngo ibendera ry’u Rwanda rizakomeze kuzamurwa mu marushanwa mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up