Butare yagiye kwiga muri Amerika amaze kwegukana imidali isaga 20, aragaruka ku bwitange bw’umutoza Ndizeye

Butare Pascal wakoze siporo yo gusiganwa muri 100m, 200m na 400m

Butare Pascal umukinnyi w’imikino ngororamubiri (Athletisme) mu Rwanda wakiniye ishuri rya “Petit Seminaire Baptiste de Butare” n’ikipe ya APR, mbere y’uko muri 2007 yerekeza kwiga muri Amerika, yari afite imidali isaga 20, kubera kwitwara neza mu kwiruka metero 100, 200m na 400m, ibi byose akaba abishimira umutoza Elie Ndizeye wamukundishije siporo yo gusiganwa ku maguru kuko mbere yari umukinnyi w’umupira w’amaguru (Football).

Butare avuga ko akigera mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye afite imyaka 17 ari bwo bwa mbere yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga kuko yari umwe mu bakinnyi baserukiye u Rwanda mu marushanwa yabereye muri Cameroun, bavuyeyo muri 1999 yitabiriye imikino ya Afurika yabereye muri Afurika y’Epfo, aho yasiganywe mu kwiruka metero 400.

Uyu mukinnyi avuga ko nyuma yo kwitabira ayo marushanwa mpuzamahanga yakomeje gutozwa na Ndizeye Elie, ariko nyuma aza kujya kuba muri Canada, Butare akomeza kwitoza ku giti cye kugeza atangiye gukinira ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri.

Butare Pascal mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM yavuze ukuntu yahuye n’ibibazo nyuma y’aho umutoza we Ndizeye Elie agiriye muri Canada, yagize ati “amaze kujya muri Canada naje guhura n’ibibazo kubera ko ntawundi mutoza nahise mbona ako kanya nkomeza kwitoza njyenyine nza kujya muri APR Athletics Club nkomeza kwitabira “Interscolaire”, muri 2003 haje kuba Interscolaire nkomeza gutsinda, icyo gihe abakinnyi b’i Butare ari twe tuyoboye”.

Nyuma yo kujya muri APR Athletics Club, Butare Pascal na none yongeye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga muri 2003, yabereye mu Bufaransa.

Butare avuga ko muri 2007 yagize amahirwe yo kujya kwiga muri Amerika, akaba abyita amahirwe kuko nyuma yo kwiga yabonye akazi ashobora kugira icyo yimarira ndetse no gufasha bamwe mu bakinnyi b’imikino ngororamubiri uko ashobojwe nubwo yageze aho agacika intege ntiyakomeza gufasha ikipe ya Masaka y’imikino ngororamubiri, ariko n’ubu gahunda arayifite yo gufasha abana b’Abanyarwanda bakina mu cyiciro yakozemo amateka.

Ndizeye Elie watoje abakinnyi benshi muri Athletism RAF irasabwa kumutekerezaho
Butare yagiye kwiga muri Amerika akomerezayo siporo yo gusiganwa ku maguru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *