Butare Pascal asanga umutoza Ndizeye Elie yegerewe yazamura “Athletisme” y’u Rwanda, menya icyo ashingiraho

Butare Pascal yavuze imyato umutoza Ndizeye Elie wagize urugare mu kuzamura impano ye muri Athletisme

Butare Pascal umukinnyi w’imikino ngororamubiri uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aremeza ko Ndizeye Elie wagize uruhare mu gutuma impano z’abakinnyi b’Abanyarwanda mu mikino ngororamubiri (Athletisme) zimenyekana ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF),  bumwegereye yagira uruhare mu kuzamura iyi siporo.

Ndizeye Elie yazamuye abakinnyi  benshi binyuze mu mikino mpuzamashuri (Interscolaire)  barimo abamenyekanye mu kwiruka ahantu hagufi barimo: Butare Pascal, Uwimana Martin n’abandi benshi.

Gusa hari n’abandi bakinnyi yatoje biruka ahantu harehare (long distance) barimo Hakizimana Gervais uri mu Bufaransa.

Butare Pascal

Butare Pascal avuga ko mbere yari umukinnyi w’umupira w’amaguru ubwo yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri Petit Seminaire Baptiste de Butare, ariko nyuma Ndizeye Elie yamwegereye amubwira ko afite impano yo gukora siporo gusiganwa ku maguru (Athletisme) nyuma yo gukurikiza inama ze yavuyemo umukinnyi ukomeye ku rwego rw’Igihugu mu kwiruka metero 100, metero 200 na 400, atangira no guserukira Igihugu mu marushawa mpuzamahanga.

Butare Pascal yavuze ibigwi bya Ndizeye Elie, ati “twatangiye Athletisme twiga Secondaire nawe yigaga aho nigaga icyo gihe muri Secondaire muri Petit Seminaire Baptista de Butare, ubusanzwe nakinaga umupira w’amaguru noneho rimwe araza arandeba arambwira ati “wowe mbona ushobora kwiruka, mbanza kubyanga kuko nakinaga umupira w’amaguru ambwira ko agomba kunshyira muri Athletisme mutera umugongo anyirukaho nkiga mu wa mbere Secondaire atangira kuntoza n’abandi buhorobuhoro tuza kwiruka muri “Interscolaire” i Kigali icyo gihe rwose nta mudari nigeze ntsindira, imyitozo irakomeza, akaza imyitozo mu mwaka wa kabiri ngarutse muri Interscolaire abari baransize niga mu wa mbere muri metero ijana mba mbaye uwa mbere, muri metero 200 mbaye uwa mbere, metero 400 mba mbaye uwa mbere, icyo gihe mu ikipe y’Igihugu baba bambonye ati “ngwino mu ikipe y’Igihugu” urumva umuntu agutoje umwaka umwe ugahita uza wesa imihigo ukagera mu ikipe y’Igihugu ku ruhande rwanjye ni ibintu byanshimishije”.

Ndizeye Elie umutoza wazamuye abakinnyi benshi harimo na Butare Pascal

Butare avuga ko Ndizeye yazamuye abakinnnyi benshi ku buryo mu mikino mpuzamashuri abakinnyi b’i Kigali ari bo bakundaga kuza mu myanya ya mbere, ariko kubera imbaraga uyu mutoza yabishyizemo abanyeshuri baserukiraga icyahoze ari Butare nibo bari basigaye baba aba mbere mu gihugu.

Ndizeye Elie watoje abakinnyi benshi b’Abanyarwanda yigeze no guhabwa “Bourse” yo kujya kwiga ubutoza mu Budage, nyuma ntiyabikomereje mu Rwanda kuko yaje kujya muri Canada, ariko ubu akaba ari mu Rwanda aho na none yaje mu bikorwa bigamije kuzamura siporo, ikinyamakuru IMPAMBA.COM kizamusura kugira ngo gitangaze imigabo n’imigambi ye.

Mu nkuru itaha ikinyamakuru IMPAMBA.COM kizagaruka ku bushake Butare Pascal yagize bwo gukomeza guteza imbere siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletisme) mu Rwanda, uburyo igihe cyageze agacika intege, ariko n’ubu akaba atarava ku izima kuko afite gahunda yo kuzamura impano z’abana bakina mu cyiciro (Discipline) yakinnyemo.

Andi mafoto

Butare yagiye kwiga muri Amerika akomerezayo siporo yo gusiganwa ku maguru
Butare Pascal mu masiganwa yabereye kuri Sitade Amahoro yabaye uwa mbere
Ndizeye Elie watoje abakinnyi benshi muri Athletism RAF irasabwa kumutekerezaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *