
Rutaganira Joseph bamwe bakunze kwita Padiri uzwi muri siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletisme) ubu wiga mu Burusiya, mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 27 yasabye urubyiruko ruri mu mashuri kwigira ku babohoye u Rwanda.
Kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku Banyarwanda baba mu Burusiya n’inshuti zabo byabaye tariki ya 12 Nyakanga 2021, biba hifashishijwe ikoranabuhanga, aho urubyiruko rwabwiwe ko icyo rugomba kwigira ku babohoye u Rwanda ari ugukunda Igihugu.
Muri uyu muhango wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanyije tugera ku iterambere”, Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Lt Gen Frank Mushyo Kamanzi yahaye ikaze kandi ashimira byimazeyo abitabiriye uyu munsi, barimo: Uwari uhagarariye Ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burusiya, Vsevolod Tkachenko, Abahagarariye ibihugu byabo mu Burusiya, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye mu Burusiya na Belarus nk’uko ikinyamamakuru Igihe kibitangaza.
Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru gitangaza ko Umuyobozi Wungirije w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Burusiya no muri Belarus, Rutaganira Joseph, yakanguriye urubyiruko ruri mu mashuri kwigira ku rubyiruko rwabohoye igihugu bagakunda Igihugu batizigama, kandi yabahamagariye gukoresha ubumenyi bakura mu mashuri mu guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Bimwe mu bigwi bya Rutaganira Joseph (Padiri)
Mu rugamba rwo kubohora Igihugu
Ikinyamakuru IMPAMBA cyashoboye kumenya ko Rutaganira Joseph ari umwe mu basirikare ba RPA bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu bagahagarika Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Rutaganira yakoreye igihugu mu myanya inyuranye harimo koherezwa mu butumwa bw’amahoro i Kharthoum muri Sudani.
Muri Siporo
Yaserukiye u Rwanda mu mikino ngororamubiri yabereye mu Budage n’ahandi.
Rutaganira Joseph na none yitabiriye isiganwa rya 20KM de Kigali mu bihe bitandukanye, aho icyo gihe yabarizwaga mu ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri itozwa na Rwabuhihi Innocent.
Ni umwe mu bakinnyi bize amashuri menshi
Rutaganira Joseph ni umwe mu bakinnyi b’imikino ngororamubiri baminuje kuko ni umwe mu Banyarwanda boroherejwe kwiga icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor degree) mu Buhinde naho icyiciro cya gatatu (Masters) agisoreza mu Buholandi. Aho hose yagerageje kurangwa n’ikinyabupfura (discipline) bigatuma akomeza kugirirwa icyizere.
Akunda siporo n’uburezi
Mu buzima bwe akunda siporo n’uburezi mu mirimo yakoze harimo kuba umukozi wa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) aho yari akuriye ishami ry’ikoranabuhanga akanigisha mu cyahoze ari Tumba College of Technology ubu yabaye IPRC – Nord mu Karere ka Rulindo. Yabaye umwarimu muri Kaminuza ya INES Ruhengeri aho yavuye ajya kwiga amashuri y’Ikirenga (PhD) mu Burusiya muri 2018.
Hatagize igihinduka biteganijwe ko azasoza amasomo ye muri Nyakanga 2023.
Rutaganira Joseph avuga indimi eshanu
Rutaganira Joseph (Padiri) avuga indimi eshanu ari zo: Icyongereza, Igifaransa,Igiswahiri, Ikinyarwanda n’Ikirusiya.

