
Muziranenge Prosper, umuhanzi ukorera mu Mujyi w’Akarere ka Huye yashyize ahagaragara indirimbo ihimbaza Imana yitwa “Kubera Imana” iri mu njyana ya ‘Country Music”.
Mu kiganiro Muziranenge yagiranye n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021, yavuze ko iyi ndirimbo ifite ibitero bine, ikaba irimo ubutumwa bukubiye mu bice bitatu: Icya mbere ni ukwerekana ko Imana ariyo itugize, icya kabiri kwerekana ko Yesu ari we nzira y’ukuri n’ubugingo ntawagera ku kwa Data wo mu ijuru atamunyuzeho naho icya gatatu akaba ari ugushimira Imana kuko ari yo yabanye nawe ndetse n’abandi bantu mu myaka yose yatambutse.
Uyu muhanzi avuga ko yari afite gahunda y’uko amashusho (video) y’iyi ndirimbo (Kubera Imana) azajya ahagaragara muri uku kwezi kwa Nyakanga 2021, ariko iyo gahunda ikomwa mu nkokora na gahunda ya Guma mu Karere kuko Boris umutunganyiriza indirimbo abarizwa mu Mujyi wa Kigali.
Ubwo Muziranenge yabazwaga impamvu indirimbo ze azikoreshereza muri Studio iri muri Kigali kandi akorera mu Karere ka Huye yasubije ko yaje muri Kigali akurikiye ubuhanga “Bruce and Boris Studio” ifite mu gutunganya indirimbo.
Ingengo y’imari izakoreshwa mu mu ndirimbo “Kubera Imana” yaba mu majwi (audio) n’amashusho (video) ihwanye n’ibihumbi magana ane y’amafaranga y’u Rwanda (400,000 FRS).
Indirimbo kubera Imana ije nyuma y’iya mbere yashyize ahagaragara yitwa “Urera Mana”.
Muziranenge Prosper arasaba abakunzi be gukwirakwiza (sharing) indirimbo ye “Kubera Imana” mu bakunzi babo kuko ubu iri kuri YouTube.
Indirimbo “Kubera Imana” yashyizwe kuri YouTube tariki ya 9 Nyakanga 2021, mu minsi itatu gusa yari imaze kurebwa n’abantu 146, aberekanye ko bayishimiye (like) ari 19 naho abagize icyo bayivugaho (comments) ni 8.