Magare yaba ari we wikozeho, amakuru y’ibanga ku iyirukanwa ry’uyu mukinnyi mu mwiherero w’abazitabira Imikino Olempike

Miliyoni 4 Komite Olempike yahaye Magare ngo yitegure imikino Olempike zapfuye ubusa

Muhitira Félicien benshi bazi ku izina rya Magare nyuma yo kwirukanwa mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu igomba kwitabira imikino Olempike igiye kubera i Tokyo mu Buyapani, yakunze kumvikana mu itangazamakuru ko byatewe n’uburwayi amaranye imyaka isaga 20, ariko na none hakibazwa impamvu ubusobanuro bwe  Komite Olempike y’u Rwanda n’izindi nzego zireberera siporo zitabuhaye agaciro, mu makuru ikinyamakuru IMPAMBA cyashoboye kumenya ni uko Magare  yagize uruhare mu bihano yafatiwe kugeza nubwo yasabye imbabazi ntiyazihabwa.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru IMPAMBA.COM avuga ko muri Kamena 2021 Magare yasabye kwemererwa kutitabira umwiherero (Local) yaba mu Rwanda n’uwo abakinnyi bagiye gukorera mu Buyapani mbere y’uko imikino Olempike iba, ahubwo we akazasangayo bagenzi be amarushanwa abura iminsi mike atangire, ariko ntabyakiriwe neza yaba muri Komite Olempike (CNOSR) no mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF).

Bivugwa ko Magare yasabye urwo ruhushya rwo kutitabira umwiherero kuko hari irushanwa yiteguraga kwitabira mu Bufaransa  ryitwa “Semi Marathon Marvejols-Mende” rigomba kuba tariki ya 25 Nyakanga 2021 kuko umukinnyi wa mbere ahembwa ibihumbi bine by’Amadolari, kandi yari afite icyizere cyo kuryegukana kuko Magare kuva yabona ibihe (Minima) bimwemerera kwitabira imikino Olempike ntiyigeze yishimira amadolari 500 y’impamba (frais de mission) mu Rwanda bagenera umukinnyi witabiriye imikino Olempike.

Ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyabajije Magare niba koko yarasabye uruhushya rwo kutitabira umwiherero (local) w’ikipe y’Igihugu arabyemera.

Magare avuga ko yarozwe akiri umwana ndetse nyuma yo kwirukanwa mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu yahise ajya gushaka ibyangombwa byo kwa muganga byerekana ko yahumanyijwe, nyuma ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyasabye Magare kucyereka izo mpapuro zo kwa muganga zerekana ko yarozwe ntiyazereka umunyamakuru.

Tariki ya 29 Kamena 2021 nibwo Magare yirukanywe mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu igomba kwitabira Imikino Olempike kuko yikuye mu mwiherero atabifitiye uruhushya.

Tariki ya 30 Kamena 2021 Magare yatangarije itangazamakuru ko  mbere yo gusohoka mu mwiherero  yabanje kubisaba inzego zose  bireba kuko afite uburwayi amaranye imyaka isaga 20, ariko abantu bazi Magare kuva kera batunguwe n’ubwo burwayi kuko ari ubwa mbere bari babwumvise.

Tariki ya 1 Nyakanga 2021 Magare yanditse ibaruwa asaba imbabazi Komite Olempike ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko yikuye mu mwiherero atabifitiye uruhushya, ibintu byafashwe nko gutesha agaciro ibyo yatangaje mbere ndetse no kwivuguruza.

Bivugwa ko Magare kuba yarigeze gusaba uruhushya rwo kutitabira umwiherero, ari yo mpamvu n’uruhushya yasabye rwo gusohoka mu mwiherero akajya kwivuza ataruhawe ahubwo byaketswe ko bwari uburyo bwo kujijisha kugira ngo azabone uko yitabira irushanwa ryo mu Bufaransa kuko ari ryo ryari kumwinjiriza amafaranga menshi kuruta kujya mu mikino Olempike.

Impano ya Magare yaba igiye kugana ku iherezo

Magare ubu mu Rwanda niwe wafatwaga nka nimero ya mbere muri siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletisme), kuba Komite Olempike yarafashe icyemezo cyo kutamuha imbabazi yemererwe kwitabira imikino Olempike, biravugwa ko yaba agiye guhita yibagirana mu marushanwa abera mu Rwanda ndetse n’ayo ku rwego mpuzamahanga.

Andi makuru ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyashoboye kumenya ni uko nyuma y’igihano Komite Olempike yafatiye Magare, ubu n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) hari ibihano rimuteganyiriza, ariko bikaba bitaratangazwa.

Magare yamenyekanye cyane ari umukinnyi w’ikipe ya Mountain Classic Athletic Club yamutanzeho byinshi kugira ngo yigaragaze yaba mu Rwanda no mu marushanwa abera mu Burayi, ariko nyuma yaje kuva muri iyo kipe adasezeye ajya mu ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri, ariko ikipe yamuzamuye ntacyo ihawe.

Umukinnyi w’Umunyarwanda “Magare” yongeye kwegukana isiganwa mpuzamahanga ryo mu Bufaransa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up