Sikubwabo Yves arasaba Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda gukorana n’abakinnyi baba mu mahanga

Yves Sikubwabo avuga ko aho ageze abikesha Nkezabo washinze ikipe ya NAS

Sikubwabo Yves umukinnyi w’Umunyarwanda ukora siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletics) uba muri Canada, arasaba Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) kuvana urubibi ruri hagati yabo, ahubwo rikabiyegereza bagafatanya kuzamura impano z’abakinnyi bakarenga urwego rw’Igihugu bakaba abakinnyi mpuzamahanga bakiteza imbere ndetse badasize n’Igihugu cyababyaye.

Sikubwabo Yves mu Rwanda yazamukiye mu ikipe ya New Athletics Star (NAS) iyobowe na Nkezabo Jean Damascène, avuga ko nyuma yo kugera muri Canada yakoze igishoboka cyose kugira ngo impano z’abakinnyi b’Abanyarwanda zigaragare, aho yubatse ikigo muri Kenya ahitwa Itene abakinnyi barimo n’ab’Abanyarwanda bazakwitorezamo. Icyo kigo (Centre) yashinze cyitwa “RUNING CHANGE MY LIFE”.

Sikubwabo Yves yagize ati “Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri (RAF) rize dufatanye hanyuma abo bakinnyi barangije “secondaire” bakomeye itubaze iti “nihe twabonera uyu mwana scholarship, ibyo nabikora n’abandi babikora ariko dukeneye ko dushyira hamwe nk’Abanyarwanda kugira ngo ya siporo igirire akamaro abayikora, nitwohereza nk’umwana muri Amerika agakina amarushanwa akomeye ku Isi, yagenda agakomera cyangwa nta komere, ariko azagaruka mu Rwanda yarize, abe nka Gasore, abe nk’undi nibwo na siporo yacu izayoborwa n’abirutse bigatanga umumaro niko mbitekereza, Abanyarwanda babivuze neza ngo akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze”.

Yves yakomeje agira ati “urugero rworoshye Gasore iyo atajya muri Amerika ibyo akora ubu ntiyari kubikora, iyo ntajya muri Canada umusanzu ntanga muri siporo ntiwarikuboneka, dufite abakinnyi ijana hanze buri wese afasha famille ye, afasha umukinnyi tuba dufite abakinnyi bangahe mu myaka itanu, kuki se umukinnyi tutamwohereza kwitoreza muri Kenya nubwo yaba uwa nyuma yaza mu Rwanda akaba uwa mbere”.

Uyu mukinnyi avuga ko hari abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bari mu mahanga babikesha impano yabo yo gukora siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletisme), ubu bakaba bitunze ndetse bafasha n’imiryango yabo, kubera urukundo bakunda Igihugu bakaba biteguye no gutanga umusanzu wabo mu kintu icyo ari cyo cyose cyatuma imikino ngororamubiri itera imbere, ariko abashinzwe iyo siporo bakaba batabiyegereza.

Uyu mukinnyi yagize ati “nk’ubu njya mbona Federation itegura amarushanwa igahemba imidari gusa kuko yabuze ubushobozi bwo guhemba n’amafaranga abakinnyi bagataha bijujuta, ariko buriya batwiyegereje buri wese agatanga umusanzu we ayo mafaranga yaboneka ndetse bakarushaho gukunda imikino ngororamubiri”.

Hari abakinnyi bakinnye imikino ngororamubiri, ariko bagiye kwiga iburayi no muri Amerika nyuma bakabona imirimo bakiteza imbere ku buryo hari n’abandi Banyarwanda babyungukiyemo.

Zimwe mu ngero z’abakinnyi bagiye mu mahanga nyuma hakagira icyo bakorera Abanyarwanda harimo: Yves Sikubwabo ufite ikigo “Centre” cy’imikino ngororamubiri muri Kenya gifasha abakinnyi barimo n’Abanyarwanda gukora imyitozo kugira ngo bazagere ku rwego mpuzamahanga, ndetse hakaba hari n’abakinnyi ashakira amarushanwa yo ku rwego mpuzamahanga, Gasore Serge wagiye kwiga muri Amerika akagaruka mu Rwanda akubaka Ikigo mu Bugesera cya Gasore Serge Foundation gikora ibikorwa by’ubugiraneza mu Murenge wa Ntarama, ubu Gasore akaba ari n’Umurinzi w’Igihango, Butare Pascal uba muri Amerika wigeze kuzana mu Rwanda ibyombo byo gukoresha mu itumanaho mu isiganwa rya Marato Mpuzamahanga y’Amahoro (Kigali International Peace Marathon) ku buryo n’ubu yegerewe hari umusanzu ufatika yatanga mu iterambere ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Ntawurikura Mathias waserukiye u Rwanda mu mikino Olempike inshuro eshanu nyuma yo guhagarika gukina muri 2004  wagiye mu Butaliyani, ariko nyuma yagaruka kuba mu Rwanda akagira uruhare mu gutuma abakinnyi b’Abanyarwanda basaga icumi bajya kwitoreza mu Butaliyani bikabafasha kuzamura impano zabo ndetse no kwinjiza amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up