Urwego rw’u Rwanda rushinzwe ubugenzacyaha-RIB rwafunze Hakuzimana Valens, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gekenke n’abandi bari kumwe bagaragaye ku mashusho ku mbuga nkoranyambaga bakubita umumotari.
Abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rushashi na Gakenke mu gihe hakorwa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu rwego rwo kwirinda COVID-19.
Bakurikiranweho ibyaha by’iyica rubozo, gukubita no gukomeretsa umuturage mu gihe bagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.RIB iributsa ko nta muntu uwo ariwe wese wemerewe gukubita undi niyo yaba yakoze icyaha cyangwa amakosa kuko nta gihano cyo gukubita giteganywa n’amategeko mu Rwanda.
Ministre w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney abinyujije ku rubuga rwa Twitter nawe yamaganye ibi bikorwa bya Gitifu Hakuzimana Valens wahohoteye umumotari afatanyije n’urubyiruko rwa Muhondo.
Source: thesourcepost.com