Sikubwabo Yves asanga Nkezabo ari we wa mbere mu Rwanda witangiye “Athletisme” kurusha abandi

Yves Sikubwabo nyuma yo kugera muri Canada abikesha imikino ngororamubiri avuga ko byamugiriye akamaro

Sikubwabo Yves umukinnyi  w’Umunyarwanda uba muri Canada wamenyekanye muri siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletisme) asanga mu Rwanda umuntu witanze cyane kurusha abandi kugira ngo impano z’abakinnyi zigaragare ari Nkezabo Jean Damascene washinze ikipe ya New Athletics Star (NAS).

Icyo aheraho amugira uwa mbere ni uko yikoze ku mufuka agasohora amafaranga ye akamenya abakinnyi kuri buri kintu kugira ngo babeho neza ndetse bashobore no gukina, ibyo byose akabikora adafite urundi rwego rumutera inkunga usibye kugira umutima ukunda abakinnyi b’imikino ngororamubiri.

Yves Sikubwabo avuga ko aho ageze abikesha Nkezabo washinze ikipe ya NAS

Sikubwabo Yves avuga ko Nkezabo ari we wabaye irerero (academy) ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda kuko abakinnyi bagaragaye mu yandi makipe ari we wabazamuye kugeza bamenyekanye andi makipe akabatwara.

Bamwe muri abo bakinnyi bamenyekaniye mu ikipe ya NAS yashinzwe na Nkezabo Jean Damascene harimo: Nyirabarame Epifanie nyuma waje kujya muri APR Athletics Club, Ayubusa Pacifique wamenyekanye cyane mu ikipe y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri,  Simukeka Jean Baptiste waje kujya muri APR Athletics Club, Nzirorera Joseph Rafiki waje kujya muri APR Athletics Club, Nizeyimama Gervais waje kujya muri APR Athletics Club, Aunorine ukinira Sina Gerard Athletics Club, Nyiransabimana Angeline wigeze gukinira mu Butaliyani, Anicet Kanyabugoyi utoza SINA GERARD Athletics Club, Nishimwe Beatha ukinira muri Canada wigeze kwegukana umudari mu mikino ya Afurika y’Abangavu yabereye muri “Ile Maurice”, Ntawuyirushintege Potien wamenyekanye mu ikipe y’Igihugu wigeze no kujya kwitoreza mu Butaliyani, n’abandi.

Mu kiganiro Yves Sikubwabo yagiranye n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga 2021, yagize ati “icyo ndi cyo ubu ngikesha Nkezabo urugero mu ba “Athlete” bose wenda havuyemo Disi wakuriye muri APR ariko abandi bagiye bakomera barimo ba Angeline, Nyirabarame, Angelus, Anicet n’abandi benshi, abo bantu bose bafite “record” y’u Rwanda muri “Athletisme” baciye kwa Nkezabo”.

Yves yakomeje agira ati “amamiliyoni Nkezabo yakoresheje yayakuye ku mufuka we nta zindi nyungu agamije ari ukugira ngo yubake siporo y’ahazaza, iyo urebye andi makipe yabayeho ni amakipe y’Akarere, ni amakipe ya gisirikare, ni ikipe za Polisi zikoresha amafaranga ya Leta”.

Sikubwabo avuga ko mbere yari umukinnyi w’umupira w’amaguru akina kuri 11, nyuma aza guhura na Nkezabo ari umwana yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza baraganira amubwira ko ashobora kuvamo umukinnyi mwiza w’imikino ngororamubiri, yagize ati “Nkezabo yamenye ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru muri “Academy” ya “ASPOR”, icyo gihe yakoreshaga amarushanwa y’abana abakinnyi icumi ba mbere akabahemba amakaye, akabahemba amabase, akabahemba “uniform” icyo gihe iyo watsindiraga “Bic” wumvaga ari ikintu gihambaye, tuzakubonana muri ayo marushanwa ndabyibuka yahembye icumi ba mbere, mba uwa cumi n’umwe ariko akambwira ngo “Football” wowe ufite amagara mato ntabwo wayishobora uzaze kwiyirukankira”.

Sikubwabo avuga ko nubwo yari imfubyi Nkezabo yamubereye umubyeyi aho yamufashaga bihereye mu kwiyogoshesha umusatsi kugeza mu guca inzara.

Ubwo ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyabazaga Yves Sikubwabo ku makuru avuga ko ikipe ya NAS yaba igiye gusenyeka kuko iherutse no kuba iya nyuma muri Shampiyona y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri, yasubije ko idashobora gusenyuka kuko ifite abana yareze kandi bayihoza ku mutima, ashimangira ko mu gihugu ubu abakinnyi bashobora kudatsinda ariko abakina ku rwego mpuzamahanga bagatsinda bakazana imidari.

Yves Sikubwabo mu Rwanda yamenyekanye mu kwiruka metero 1,500 aho muri 2009 kugeza 2010 uwo mwaka wose yabaga uwa mbere mu gihugu.

Mu yindi nkuru ikinyamakuru IMPAMBA.COM kizagaruka ku bikorwa by’iterambere muri siporo Yves Sikubwabo yagezeho abikesha kuba muri Canada no kugira impano y’imikino ngororamubiri “Athletisme”

Me Nkezabo Jean Damascene Perezida wa NAS
Me Nkezabo aho akorera aba afite bimwe mu bikombe n’imidari ikipe ayobora yegukanye
Yves Sikubwabo wakiniye ikipe ya New Athletics Star (NAS)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up