
Ikinyamakuru IMPAMBA.COM mu busesenguzi bwacyo, cyakoze urutonde rw’abantu babaye ab’ingirakamaro yaba mu kugira uruhare mu gutuma impano z’abakinnyi zigaragara, mu kubafasha kwiteza imbere binyuze muri siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletics) ndetse no kubagira inama.
Urutonde rw’abo bantu 7 batazibagirana kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoze no kwitangira abandi bagizwe na:
- Rukundo Johnson
Yabaye umukinnyi w’imikino ngororamubiri (Athletics) yiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, nyuma yaje kuba Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), nyuma aza gushinga ikipe ibarizwa mu Karere ka Gicumbi yitwa “Mountain Classic Athletics Club” yigaragarijemo abakinnyi bubatse izina barimo Muhitira Felicien bita Magare.
Ubwo Rukundo yari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda ni bwo bamwe mu bakinnyi bamenyekanye barimo: Sugira James usigaye ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, undi ni Muhitira Felicien bita Magare ubu ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda mu basore, ariko nyuma yaje gutwarwa na APR Athletics Club nyuma yo kumwemerera umushahara w’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frs) buri kwezi.
Undi mukinnyi wamenyekanye abikesha Rukundo Johnson binyuze mu ikipe yashinze ya Mountain Classic Athletics Club ni Myasiro Jean Marie Vianney ubu akaba ari we kapiteni w’ikipe ya Sina Gerard Athletics Club, hakiyongeraho na Kajuga Robert warangije Kaminuza ndetse ubu akaba ari umugabo wubatse urugo utanga n’icyizere cyo kuzitwara neza mu marushanwa yo gusiganwa aharehare (long distance) yaba mu marushanwa abera mu gihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga.
Kajuga Robert yaje kugira imvune Rukundo Johnson amuba hafi kugera akize akanigaragaza muri “Kigali International Peace Marathon 2021” aho yegukanye umwanya wa gatanu mu kwiruka “21KM” (Half Marathon) akoresheje isaha imwe, iminota 6 n’amasegonda 20.
Rukundo Johnson akiri Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri ni umwe mu bahaye agaciro abakinnyi ba kera kuko muri icyo gihe ni bwo Ntawurikura Mathias waserukiye u Rwanda mu mikino Olempike inshuro eshanu yahawe akazi k’igihe gito ko gutoza ikipe y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri y’abasiganwa ibirebire (long distance), nyuma agira n’uruhare rukomeye afatanyije n’abandi ba “sportifs” kugira ngo ajye kwivuriza mu Butaliyani uburwayi yari amaranye igihe.
- Ntawurikura Mathias
Ntawurikura Mathias yitabiriye imikino Olempike inshuro eshanu akaba ari umwe mu bakinnyi b’imikino ngororamubiri b’Abanyarwanda batunze amafaranga menshi kuko yamamarije isosiyete ya NIKE izwi mu gucuruza imyenda ya siporo.
Ntawurikura nubwo yabaye umukinnyi ukomeye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, mu buzima bwe yaranzwe no kwiyoroshya ndetse no kwakira buri muntu ku rwego rwe aho wasangaga abakinnyi bazwi n’abatazwi bisanga mu rugo rwe nta n’umwe asubije inyuma.
Ntawurikura ibikorwa yibukirwaho bya vuba ni uko ari we wafashije abakinnyi b’Abanyarwanda kujya kwitoreza mu Butaliyani aho yabashakiye ba “manager”. Abakinnyi bagiye ku ikubitiro mu Butaliyani babifashijwemo na Ntawurikura ni: Simukeka Jean Baptiste uri mu barambye mu mikino ngororamubiri kuko ayimazemo imyaka isaga 20, abandi ni Rukundo Sylvain ubu utoza Police Athletics Club, Eric Sebahire, Ntirenganya Felix na Mukasakindi Claudette.
Nyuma y’aba bakinnyi abandi Banyarwanda bagiye kwitoreza mu Butaliyani barimo: Muhitira Felicien bita Magare, Myasiro Jean Marie Vianney, Celine Iranzi, Clementine, Manirafasha Primien n’abandi.
- Gasore Serge
Gasore Serge mu Rwanda yamenyekanye kubera ibikorwa by’ubugiraneza yakoze nyuma yo kuva kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abikesha impano ye yo gukora siporo yo gusiganwa ku maguru.
Gasore Serge yubatse ikigo gikomeye kiri i Ntarama mu Karere ka Bugesera, iki kigo kiberamo ibikorwa bya siporo, kikabamo ishuri ndetse kikaberamo n’ibikorwa by’ubukorikori.
Gasore Serge niwe watangije isiganwa rya 20KM de Bugesera rifatwa nk’irya kabiri nyuma ya Marato Mpuzamahanga y’amahoro (Kigali International Peace Marathon).
Nubwo Gasore akora ibikorwa byinshi by’ubugiraneza binyuze mu kigo cya “Gasore Serge Foundation”, ariko mu bakunzi ba siporo bahora bazirikana uburyo yakuye Mugabo Seraphin ku muhanda.
Mugabo Seraphin yitabiriye imikino Olempike ya 1992 yabereye i Barcelone muri Espagne, nyuma ya yaje guhura n’ubuzima bubi ndetse bamwe mu bakundaga kumubona mu Migina bamwitaga umurwayi wo mu mutwe mbere y’uko Gasore atangira kumwitaho.
Gasore yafashe Mugabo Seraphin amushakira abantu bo kumwitaho, atangira kwamabara neza ku buryo afite akazi mu kigo cya Gasore Serge Foundation kiri i Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Ubu hari abantu benshi bitunze n’imiryango yabo babikesha kuba Gasore binyuze mu mpano ye yo gusiganwa ku maguru yaragize igitekerezo cyo gushinga umuryango utari uwa Leta witwa “Rwanda Children” mbere y’uko atangiza ikigo cya “Gasore Serge Foundation” ubu bakaba bafite akazi gahoraho.
- Disi Dieudonné
Disi yabaye umukinnyi w’imikino ngororamubiri wamamaye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga ku buryo nubwo uba atagikina ariko izina rye ntirirasibangana mu mitwe y’Abanyarwanda.
Disi mu gihe cye ntiyahwemye kugaragaza isura nziza y’u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, kuko nyuma ya 1994, hari ibihugu byashakaga kuzamura Ibendera ryo kuri Leta yagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Disi iyo yabibonaga yahitaga abihagarika agatanga Ibendera rikoreshwa na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Disi yaranzwe no kugira inama abana bakinjira mu mikino ngororamubiri mu rwego rwo kugira ngo abazamusimbura baziteza imbere badasize n’imiryango yabo.
Abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bafite impano bagiye bitabira amarushanwa mpuzamahanga babifashijwemo na Disi.
- Nkezabo Jean Damascène
Nkezabo Jean Damascène nubwo atahiriwe no kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) kuko Minisiteri ya Siporo itamwiyumvagamo, ariko igikorwa yakoze kitazibagirana ni ugushinga ikipe ya New Athletics Star (NAS).
Benshi mu bakinnyi banyuze mu ikipe ya NAS bakunze guserukira Igihugu mu marushanwa mpuzamahanga bakitwara neza barimo: Nishimwe Beatha, Aunorine, Kanyabugoye Anicet ubu utoza ikipe ya Sina Gerard, Nyiransabimana Angeline n’abandi.
Nkezabo Jean Damascene bivugwa ko ari we wazanye igitekerezo cyo gutangiza isiganwa rya Marato Mpuzamahanga y’Amahoro rizwi nka “Kigali International Peace Marathon” ryatangiye muri 2005 mu rwego rwo kwerekana ko u Rwanda ari Igihugu cy’Amahoro nyuma y’amateka mabi yaruranze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
- Sina Gerard
Sina Gerard ni umwe muri ba rwiyemezamirimo washinze ikipe y’imikino ngororamubiri, abakinnyi be akaba abaha akazi ko gukora muri “Entreprise Urwibutso” bakabihemberwa buri kwezi ndetse bakagenerwa n’indyo yihariye.
Sina Gerard bigaragara ko akunda imikino ngororamubiri (Athletisme) kuko muri Mata 2018 nibwo yatangaje ku mugaragaro ko agiye gutangiza ikipe kandi afite intego ko umukinnyi wa mbere mu Rwanda agomba kuba akinira Sina Gerard Athletics Club.
- Nyirabarame Epifanie
Nyuma ya Mukamurenzi Marcianne wamenyekanye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ubu akaba aba mu Bufaransa, undi wamenyekanye igihe kinini mu bagore ni Nyirabarame Epifanie, usibye kuba nawe yarabaye umujyanama w’abakobwa bitabira imikino ngororamubiri, yamenyekanye nawe mu bikorwa by’ubugiraneza nk’aho hari abana b’imfubyi yishyuriye amashuri abanza kugeza basoje Kaminuza.
Amafoto




Niba nawe hari undi uzi ibigwi bye mu mikino ngororamubiri waduhamagara kuri +250788608230 cyangwa ukatwandikira kuri impambanews@gmail.com