Handball: Imikino yo kwibuka yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Utabarutse Theogène Perezida wa FERWAHAND ashyikiriza igikombe ikipe ya Kiziguro yegukanye umwanya wa mbere mu bakobwa

Imikino yo kwibuka, abakinnyi n’abakunzi ba Handball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yasorejwe muri Sitade Amahoro i Remera kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Uwayo Théogène, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) waje kureba isozwa ry’iyi mikino yashimye imigendekere yayo kuko muri ibi bihe bitoroshye ko abantu bategura amarushanwa akagenda neza kubera ko bigomba kujyana no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus (COVID-19).

Yavuze ko kuba haraje amakipe 13 y’abagabo na 8 mu bagore ari ibintu byo kwishimira.

Bagabo Placide ukuriye imikino yo kwibuka, yavuze ko bitewe n’ingamba zo kwirinda COVID-19, uyu mwaka amashyirahamwe azategura iyi mikino ari make bitewe n’uko hari amakipe atorohewe no kubanza gupimisha abakinnyi, yagize ati “nta na kimwe cya kabiri kizakora aya marushanwa, ni igikorwa kigikomeza, intego nyamukuru y’iyi mikino ni ugufatanya nk’aba “sportifs” kugira ngo twibuke aba “sportifs” bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, nyuma ya Cricket, Chess, FERWAHAND na NPC twiteza indi mikino izaba mu cyumweru gitaha”.

Bagabo yavuze ko mu gihe cyo kwibuka abakinnyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 hatabaho  gukina gusa ko ahubwo habaho no gusura inzibutso ndetse no kuremera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Utabarutse Théogène, Perezida w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND), yavuze impamvu buri mwaka bategura irushanwa ryo kwibuka, ati “navuga ko umuryango wa siporo uri mu miryango yakozweho cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ni muri urwo rwego buri mwaka dutegura irushanwa ryo kwibuka twagiraga irushanwa ryo kwibuka riri mpuzamahanga, ariko kubera icyorezo cya COVID-19 cyaje ntabwo byadushobokeye ariko ni ibyo kwishimira nibura tuba tubonye umwanya wo kugira ngo aba “sportifs” tubakangurire kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bagatanga n’ubutumwa bugera hose kuko aba “sportifs” ni intumwa, ni abantu basakaza amahoro”.

Perezida wa FERWAHAND yakomeje avuga ko intego nyamukuru y’aya marushanwa yo kwibuka ari ukubwira urubyiruko ko rugomba kwishyira hamwe rukarwanya ikintu cyose cyarutandukanya.

Muri iyi mikino mu bagabo igikombe cyatwawe na Police Handball Club na ho mu bagore gitwarwa na Kiziguro Secondary School.

Uko imikino ya nyuma yagenze tariki ya 20 Kamena 2021

Igikombe bahataniye

Abagabo

Police 32 -24 ES Kigoma

Abagore 

Kiziguro SS 17 -15 Falcons

Amakipe atatu ya mbere mu bagore

  1. Kiziguro SS
  2. Falcons
  3. UR Rukara

Amakipe atatu ya mbere mu bagabo

  1. Police
  2. Es Kigoma
  3. Gorillas

Umukinnyi wahize abandi (MVP)


Mu bagabo: Kubwimana Emmanuel (ES Kigoma)

Mu bagore: Niyitegeka Françoise (Kiziguro SS)

Abatsinze neza (Top Scorers)

Mu bagabo:Kayijamahe Yves (Gorillas)

Mu bagore: Uwimana Ange (Falcons)

Umuzamu mwiza (Best Goalkeeper)

Mu bagabo:Bananimana Samuel (Police )

Mu bagore:Mukundwa Solange (Falcons).

Andi mafoto

Théogène Utabarutse Perezida wa FERWAHAND na Théogène Uwayo Perezida wa Komite Olempike barebye imikino ya nyuma mu bahungu n’abakobwa
Kiziguro SS ihatana na Falcons

Abakinnyi ba Police Handball Club babanje kwishyushya
Umukinnyi wa Falcons yahawe igikombe cy’umuzamu mwiza
Bagabo Placide ukuriye imikino yo kwibuka yashyikirije igikombe umukinnyi wa Kigoma witwaye neza
Uwayo Théogène Perezida wa Komite Olempike ashyikiriza igikombe Kapiteni wa Police Handball Club

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up