Cricket: Kenya yabaye iya mbere, u Rwanda ruba urwa 3 mu mikino yo kwibuka

Ikipe ya Kenya ibyishimo byari byose nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere

Amarushanwa ya Cricket yiswe “Kwibuka Memorial Women’s T20I Tournament 2021” agamije kwibuka aba “sportifs” bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yari amaze iminsi abera ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga muri Kigali yasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2020, aho Kenya ari yo yegukanye umwanya wa mbere naho ikipe y’u Rwanda y’abagore yegukana umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Nigeria.

Ikipe y’u Rwanda y’abagore yegukanye umwanya wa gatatu

Ikipe ya Kenya yahise yegukana igikombe ku nshuro ya kane itsinze Namibia ku mukino wa nyuma n’amanota 72 kuri 69.

Abakinnyi ba Namibia ni bo babanje gukubita agapira bashaka amanota “Batting” nyuma Kenya na yo itangira itera agapira “Bowling”. Mu mategeko y’uyu mukino wa Cricket buri kipe iba igomba gutera udupira 120 gusa mu dupira 95, Kenya yahise ikuramo abakinnyi 10 ba Namibia igice cya mbere gihita kirangira Namibia itsinze amanota 69.

Naho mu gice cya kabiri Kenya yashakaga gusa amanota 70 kugira ngo itsinde umukino yegukane igikombe. Ikipe ya Kenya mu gukubita agapira ishaka amanota “Batting” mu dupira 66 Namibia yateye, Kenya yakoze amanota 72 umukino uhita urangira.

Sarah Wetoto ukinira ikipe ya Kenya, ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino.

Muri aya marushanwa yo Kwibuka ikipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Nigeria amanota 112 kuri 104.

Nigeria ni yo yahisemo kubanza gutera agapira “Bowling” hanyuma ikipe y’u Rwanda itangira ikubita agapira inagira amanota “Batting”. Mu dupira 120 Nigeria yateye, ikipe y’u Rwanda yakoze amanota 112.

Ikipe ya Nigeria yasabwaga gukora amanota 113 kugira ngo ibone intsinzi. Mu dupira 120 ikipe y’u Rwanda yeteye, Nigeria yakoze amanota 104.

Bimenyimana Diane ukinira ikipe y’u Rwanda ni we mukinnyi witwaye neza.

Bimenyimana Diane yitwaye neza

Muri iri rushanwa, Sune Wittmann ukinira Namibia ni we wabaye umukinnyi wahize abandi gukubita agapira “Best Batter”, Sarah Bakhita Wetoto ukinira Kenya aba uwateye neza agapira kurusha abandi “Best Bowler naho Queentor Abel na we ukinira ikipe y’igihugu ya Kenya ahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa ryose “Best Player of the Tournament”.

Uko amakipe yitabiriye aya marushanwa akurikirana

1. Kenya

2. Namibia

3. U Rwanda

4. Nigeria

5. Botswana.

Steven Musaale Umuyobozi w’ishyirahanwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA), yavuze ko bishimiye uko irushanwa ryagenze, agira ati “gutegura irushanwa muri ibi bihe bya COVID-19 nta bwo byoroshye ariko twakoze ibishoboka byose dufatanyije n’izindi nzego kandi byagenze neza.”.

Abanyamakuru babajije uyu muyobozi impamvu ikipe y’u Rwanda itaregukana iri rushanwa n’inshuro n’imwe asubiza ko bishimira umusaruro uhari kuko intego ari ugutegura ikipe yo mu gihe kizaza ari na yo mpamvu ikipe y’Igihugu yubakiye ku bakinnyi bakibyiruka.

Iri rushanwa rya Cricket ryo kwibuka umuryango mugari wa siporo wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ryatangiye muri 2014, Kenya ikaba ari yo imaze kuryegukana inshuro nyinshi zigera kuri enye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *