Cricket: Ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga hakomeje kubera amarushanwa yo Kwibuka

Ku munsi wa mbere ikipe y’u Rwanda yitwaye neza

Imikino mpuzamahanga ya Cricket yo kwibuka abakinnyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yiswe ““Kwibuka Memorial Women’s T20I Tournament 2021” mu cyiciro cy’abagore yatangiye mu mpera z’icyumweru, kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Kamena 2021, yari igeze ku munsi wa kabiri, aho ku ruhande rw’ikipe y’u Rwanda yatsinzwe n’iya Namibia.

Ubwo iyi mikino yatangizwaga ku mugaragaro tariki ya 5 Kamena 2021 kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga, yitabiriwe n’abayobozi bo muri siporo barimo Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda Uwayo Théogène na Shema Maboko Didier Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo.,

Perezida w’Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda (RCA), Steven Musaale yavuze ko afite icyizere ko abakinnyi b’Abanyarwanda bazitwara neza kuko bakoze imyitozo ihagije.

Perezida w’Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda (RCA), Steven Musaale

Aya marushanwa ubwo yatangiraga kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Kamena 2021, ikipe y’u Rwanda yatsinze iya Botswana

Muri uyu mukino, ikipe y’u Rwanda ni yo yatomboye guhitamo icyo babanza gukora hagati yo gutera agapira ari byo bita “Bowling” cyangwa gukubita agapira batewe “Batting”.

Ikipe yahisemo gutangira itera udupira maze mu dupira 60, Botswana ikora amanota 29 aho abakinnyi bayo bose 10 bavuyemo. Ikipe y’u Rwanda ikaba yasabwaga gukora amanota 30 mu dupira 60 twa Botswana.

Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza mu gukubita udupira twaterwaga na Botswana “Batting” maze ikora amanota 31, abakinnyi b’u Rwanda 2 ni bo basohotse mu kibuga ari bo Uwera Sarah na Bimenyimana Marie Diane.

Cricket ni uku ikinwa

Ibihugu byitabiriye iyi mikino ni: Nigeria, Namibia, Botswana, Kenya n’u Rwanda rwayakiriye. Aba bakinnyi bitabiriye iyi mikino yo kwibuka, bakaba barasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali bashyira indabo ahashyinguye imibiri ndetse basobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda kugeza Jenoside ibaye muri Mata 1994.

Ishusho y’imikino ya “Kwibuka Memorial Women’s T20I Tournament 2021” ku munsi wa kabiri

BOTSWANA vs KENYA

KENYA niyo yatsinze “Toss”, ari byo gutombora kubanza ku “Batting” cyangwa ku “Bollinga” maze ihitamo gutangira iboringa.

Mu gihe BOTSWANA yari yatangiye ku “battinga” (gukubita udupira ushaka amanota) muri Overs 20 KENYA ikaba yatsinze amanota 69 (69 Total runs) banasohoye abakinnyi ba 9 ba Kenya.

Igice cya 2 cyatangiye KENYA ariyo ibatinga(gukora amanota) isabwa amanota 69 gusa kuko Botswana yatsinze amanota 68.

KENYA yatangiye igice cya kari igaragaza urwego ruri hejuru cyane ,kuko bitigeze biyisaba gutegereza gutera udupira 120 (Overs 20).

Kuko mudupira 42 tungana na “OVERS 7” bari bamaze gutsindamo amanota 71 mu gihe umukinnyi umwe ari we wasohowe na Botswana (1Wickets).

Umukinnyi mwiza w’umukino yabaye SARAH BHAKITA w’ikipe y’igihugu ya KENYA

UMUKINO WA KABIRI WAHUJE NAMIBIA vs RWANDA

Ikipe y’u Rwanda niyo yatsinze Toss (maze bahitamo kubanza ku bollinga) cyangwa kubanza gutera udupira (Bolling) banashaka uburyo babuza NAMIBIA gutsinda amanota menshi.

Igice cya mbere kingana na (OVERS 20) cyarangiye Botswana mu dupira 120 bakubise(Batting) batsinzemo amanota 101,mu gihe abakinnyi bari bamaze kuvamo ku ruhande rwa Botswana(Wickets) ari 6.

Igice cya kabiri cyatangiye u Rwanda rufite akazi katoroshye kuko rwasabwaga gukuraho amanota NAMIBIA yari imaze gutsinda(101) bakongeraho rimwe,
gusa ntibyaboroheye kuko mu dupira 120 tungana na OVERS 20 batsinzemo amanota 58(58 Runs) mu gihe abakinnyi bakuwemo na Namibia ari 8 (8 Wickets), bivuze ko NAMIBIA ariyo yatsinze uyu mukino kuko yatsinze amanota 101 mu gihe u Rwanda rwatsinze 58.

Ni umukino utari woroshye kuko mbere y’uko utangira amakipe yombi yari yatsinze imikino yayo ya mbere.
Muri uyu mukino umukinnyi witwaye neza yabaye: WILKER MAATILE wa Namibia.

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bagizwe na

DIANNE Ishimwe

GISELE Ishimwe

SARAH Uwera (C )

DIANE MARIE Bimenyimana

CATHIA Uwamahoro

HENRIETTE Ishimwe

ALICE Ikuzwe

BELYSE Murekatete

MARGUERITTE Vumiliya

SIFA Ingabire

IMMACULEE Muhawenimana

JOSIANE Nyirahakundineza

Umutoza Mukuru: LEONARD NHAMBURO

Nyuma y’uyu mukino kapiteni w’ikipe y’u Rwanda UWERA SARAH yatangaje ko mu gutangira bari bagerageje kubuza iyi kipe gukora amanota menshi ubwo ya Battingaga ,gusa nyuma amakosa bakoze ariyo yatumye iyi kipe izamura amanota ikageza mu ijana,anavuga ko ubwo nabo ba batingaga intego yari gukuramo icyo kinyuranyo ( Chasing).

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kamena 2021 imikino irakomeza ku munsi wa 3

KENYA irakira NIGERIA saa 9h:30’ mu gihe saa 1h:50’ BOTSWANA icakirana na NAMIBIA ikomeje kwerekana ko ishaka iki gikombe ku nshuro ya mbere.

Ikipe y’u Rwanda yo ifite ikiruhuko.

Andi mafoto

Umukino ugiye gutangira
Ikipe y’u Rwanda

Perezida wa Komite Olempike n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo baje mu muhango wo gutangiza iyi mikino
Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *