Huye: Indirimbo ya kabiri y’Umuhanzi Muziranenge Prosper igiye kujya hanze

Umuhanzi Muziranenge Prosper

Umuhanzi Muziranenge Prosper, ukorera mu Mujyi w’Akarere ka Huye muri uku kwezi kwa Kamena 2021, azashyira ahagaragara indirimbo y’amajwi yise “Kubera Imana” naho iy’amashusho (video) ikazajya ahagaragara muri Nyakanga uyu mwaka.

Iyi ndirimbo (Kubera Imana) ya Muziranenge izajya ahagaragara ari iya kabiri nyuma y’indi yashyize hanze umwaka ushize wa 2020 yise “Urera Mana”.

Ubwo ikinyamakuru IMPAMBA cyabazaga uyu muhanzi wahisemo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel music) ubutumwa bukubiye mu ndirimbo “Kubera Imana” yasubije ati “ivuga ko abakristu cyangwa umuntu usenga afite agaciro kubera Imana kuko Imana ariyo ituyobora mu buzima bwa buri munsi”.

Iyi ndirimbo y’ibitero bine, na none igenda inagaragaza ikintu cyo gushimira Imana ku bw’ibikorwa yakoreye abantu mu bihe bya kera ari na cyo gituma abahanzi bayiririmbira ndetse bakanayishimira.

Muziranenge usengera mu Itorero rya Zion Temple akaba afite intego y’uko byibura nyuma y’umwaka umwe azaba yamaze gushyira ahagaragara alubumu ya mbere.

Muziranenge yizeye ko nubwo yirwariza mu buhanzi bwe ariko hari icyizere ko n’abaterankunga bazaboneka

Muziranenge avuga ko nta muntu umuha amafaranga kugira ngo ashyire ahagaragara indirimbo ze, yagize ati “ubu ninjye uri kwirwariza, ariko uko nzagenda mbikora niko n’abaterankunga bazagenda baboneka, ndabiteganya ko nabo bazaboneka, ariko nabanje gushyiraho akanjye”.

Icyo asanga umuhanzi w’Umukristu yakenera ku buyobozi bw’Itorero rye

Asanga inkunga umuhanzi w’Umukristu akwiriye gukenera ku buyobozi bw’Itorero rye itari iy’amafaranga kugira ngo ajye muri studio ahubwo ubufasha yahabwa ari ukwemera kugaragaza indirimbo z’abahanzi babo mu Bakristu babo, ndetse n’uwo muhanzi akemererwa kubaririmbira, yagize ati “si ngombwa inkunga nyinshi kuko kugufungurira umuryango gusa birahagije, kugutega amatwi bakumva ibitekerezo byawe bakaguha “occasion” yo kuririmba yaba mu Itorero ryabo, ukaba wasura n’andi matorero batakugoye”.

Muziranenge Prosper aratangaza ko amafaranga yaboneka, ataboneka nta kizamubuza kuririmba indirimbo zihimbaza Imana kuko yinjiye muri ubwo buhanzi intego ye nyamukuru atari amafaranga ahubwo ari ugutanga ubutumwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up