
Imikino ya Handball yo kwibuka abakinnyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru yigijwe inyuma kuko imyiteguro yayo cyane cyane mu bijyanye no kwirinda COVID-19 yari itaranozwa.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) buratangaza ko igihe ntarengwa iyi mikino igomba kubera ari hagati y’itariki 11 na 30 Kamena 2021.
Irushanwa ryo kwibuka abakinnyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 (GMT) ritegurwa na Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) ku nkunga ya Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo.
Komite ishinzwe iryo rushanwa muri Komite Olempike niyo itanga gahunda y’iryo rushanwa mu mashyirahamwe yerekanye ko yifuza kuritegura.
Ubuyobozi bwa FERWAHAND buratangaza ko hashize amezi abiri bumenyesheje ababishinzwe muri Komite Olempike ko bwateguye iryo rushanwa ryo kwibuka abakinnyi ndetse rikaba rigomba kuba mpuzamahanga kuko hatumiwe n’ibihugu byo muri aka Karere kandi bigomba kwitabira binyuze mu nzira y’ubutaka.
Mbere y’uko iyi mikino yigizwa inyuma, ubuyobozi bwa FERWAHAND bwakoze inama na Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo ndetse na Komite Olempike bumvikana ko yigizwa inyuma kugira ngo amabwiriza yo kwirinda COVID-19 azubahirizwe.
APR Handball Club niyo yegukanye irushanwa ryo kwibuka rya 2019 nyuma yo gutsinda Polisi bihora bihanganye ku mukino wa nyuma ku bitego 35 kuri 29, irya 2020 ntiryabaye kubera icyorezo cya COVID-19 kubera ko icyo gihe ibikorwa byose bya siporo bitari byemewe.
Urutonde rw’abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Handball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
- Munyakayanza (yari Perezida w’ikipe ya Kabirizi)
- Simbaburanga Evariste (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)
- Rutamu Augustin (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)
- Nsabimana Pierre Claver (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)
- Ndikubwimana Augustin (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)
- Uwitibagiwe Vital (yari umukinnyi w’ikipe ya GS ZAZA)
- Uwihirwe Emile (yari umukinnyi w’ikipe ya GS ZAZA)
- Hakizimana Leonard (yari umukinnyi w’ikipe ya Nyakabanda)
- Shumbusho Charles (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)
- Nsengiyumva Evariste (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)
- Ndaruhutse (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)
- Munyambano Eugene (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)
- Kabera (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)
- Muhinda Ernest (yari visi perezida w’ikipe ya Nyakabanda)
- Rwayitare Francois (yari perezida w’abafana ba Nyakabanda)
- Mutabaruka Paul (yari umunyamuryango w’ikipe ya Nyakabanda)
- Hakizimana Augustin (yari umukinnyi w’ikipe ya Nyakabanda)
- Rubingisa Paul (yari umufana w’ikipe ya Nyakabanda)
- Munyensanga Lambert (yari umunyamuryango w’ikipe ya Nyakabanda)
- Kayirege Agatha (yari umukinnyi w’ikipe ya Nyakabanda)
- Uwimana Virgile (yari umunyamuryango w’ikipe ya Nyakabanda)
- Murangira Charles (yari umunyamuryango w’ikipe ya Nyakabanda)
- Isabwe Claude . (yari umukinnyi w’ ikipe ya UNR)