Sikitu yatsinze Royal, agomba kwishyurwa miliyoni 52, hari aho Royal yahagarariwe na Avoca wa baringa

Sikitu Jerome watsinze Royal Cleaning Ltd

Sikitu Jerome, aherutse gutsinda mu rukiko rw’Ubucuruzi Kampani ya Royal Cleaning Ltd izwiho gukora ibikorwa by’isuku muri Kigali yari abereye umunyamigabane, ikaba igomba kumwishyura miliyoni 52 n’ibihumbi 650.

Umwanzuro w’uru rubanza rumaze igihe wasomwe tariki ya 10 Gicurasi 2021.

Umwanzuro w’urukiko na none uvuga ko Sikitu agomba gukingurirwa ibiro agasubira mu kazi kuko yahagaritswe mu buryo budakurikije amategeko.

Byagenze gute kugira ngo Sikitu arege Royal Cleaning Ltd?

Sikitu Jerome avuga ko yarwaye amezi atatu ndetse na Mvuyekure François, Umuyobozi wa Royal yamusuye aho yari arwariye mu bitaro, ariko nyuma agarutse yasanze akazi yakoraga ko gukurikirana umutungo karashyizwemo umukobwa wa Mudenge Micheli Visi Perezida wa Royal, bituma afata icyemezo cyo kwisunga ubutabera.

Bimwe mu biri mu mwanzuro w’urukiko

Urukiko rugira ruti “Rwemeje ko Royal Cleaning Ltd igomba guha Sikitu Jerome inyungu ku migabane atahawe kuva yahagarikwa gusubira mu biro hakaba hashize amezi 30 zihwanye na 42,000,000Frs, hakiyongeraho indishyi mbonezamusaruro zazo 9,450,000Frs, indishyi z’akababaro kimwe n’ibyakozwe ku rubanza 1,200,000Frs, byose hamwe bihwanye na 52,650,000Frs”.

Ku Mugenzuzi w’Umurimo Royal Cleaning Ltd yahagarariwe na Avoca wa baringa, ikirego nticyakiriwe

Ku mugenzuzi w’Umurimo aho Sikitu yareze Royal Cleaning Ltd ko yamwirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma byaje kugaragara ko uwunganiye Royal Cleaning Ltd witwa Nizigiyimana Philippe atazwi mu rugaga rwa ba Avoca mu Rwanda nk’uko bishimangirwa n’ibaruwa yanditswe ku wa 16 Ukwakira 2020.

Aha icyemezo cy’Urukiko kigira kiti “Rwemeje ko ikirego cyatanzwe na Sikitu Jerome kitakiriwe kubera ko k’Umugenzuzi w’Umurimo ROYAL CLEANING COMPANY Ltd yahagarariwe n’utabifitiye ububasha”.

Umwe mu bumvise icyemezo cy’urukiko wavuganye n’ikinyamakuru IMPAMBA yagize ati “ubundi ni kuki Royal Cleaning Ltd yahisemo kohereza umu avoca utazwi mu rugaga?”

Sikitu Jerome yishimiye icyemezo cy’urukiko

Sikitu Jerome avuga ko yishimiye ko yabonye ubutabera.

Ubwo yabazwaga niba nta bwoba afite ko Royal Cleaning Ltd ishobora kujurira, yasubije ati “nibajurire byikube, ahubwo turifuza ko bajurira”.

Sikitu avuga ko agiye gutangira kwishyuza inyungu ku migabane guhera muri Gicurasi 2021 nk’uko byategetse n’urukiko, atakwishyurwa akisunga ubutabera.

Mu manza Royal Cleaning Ltd yarezwe hategerejwe urw’umugore wa Sikitu witwa Mukankundiye Petronille ruzasomwa tariki ya 21 Kamena 2021.

Ikinyamakuru IMPAMBA cyagerageje kuvugisha Mvuyekure François Perezida wa Royal ntibyakunda ndetse n’ubutumwa yohererejwe ntiyabusubiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up